RFL
Kigali

Canal+ yadabagije abakiliya bayo igabanya ibiciro bya Dekoderi mu gihe cy’imikino y'igikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:24/05/2018 17:15
1


Canal+ Rwanda isanzwe igezaho abafatabuguzi bayo amashusho y'imikino, ibiganiro bitandukanye na Sinema, nta gihe kirekire gishize ishyize hanze Dekoderi nshya ya 'HD' (High Definition). Ubu noneho yabagabanyirije abakiliya bayo ibiciro kuri Dekoderi (Decoder).



Harabura iminsi mike ngo igikombe cy'isi gitangire mu gihugu cy'u Burusiya, canal+ isanzwe ibagezaho imikino yose ubu yagabanyije igiciro kuri Dekoderi isanzwe kugira ngo buri wese bimworohere kuzareba ibi birori bya ruhago.   

Iyi promotion iratangira mu gitondo cya kare tariki 25 Gicurasi 2018 izageze tariki 19 Kamena 2018. Dekoderi ya Canal+ isanzwe yaguraga 20,000Frw yagabanyijwe igera ku mafaranga 15,000Frw ugahabwa igisahane n’ibindi bijyendana na Dekoderi. Iyi Promosiyo iri Kuri Dekoderi zisanzwe inshya ya 'HD' yo iracyari ku biciro bisanzwe 52,000FRW ku muntu uyiguze bwa mbere na 30,000FRW ku muntu uzanye iyo yari asanganywe.

gg

Iyi Dekoderi nshya ya 'HD' yo nta cyahindutse  

Iyi Promosiyo ni iya Dekoderi gusa ibyerekeranye no kugura ifatabuguzi ntacyahindutse. kuri uyu wa Kane tariki 24 Gicurasi 2018 umuyobozi mukuru wa Tele 10 Muhirwa Augustin yabwiye abanyamakuru ko kera Dekoderi ya Canal+ yatungwaga na wa muntu w’umuherwe (umukire) ariko ubu buri wese akaba yayigura. Yagize ati:

Kera umuntu yamanikaga Dekoderi iwe yabaga ari umuntu wifashije ariko ubu buri wese ari kuyibona mu buryo bworoshye, umwaka ushize iyi promosiyo twarayikoze yitabirwa ku bwinshi, ubu ni yo mpamvu twayigaruye. 

Tuyishime Alain umuyobozi w'ubucuruzi muri Canal+ Rwanda nawe yatangaje ko imikino y'igikombe cy'isi izaca kuri Canal imbonankubone ku ma shene nka: Canal+ Sport 1 na Canal+ Sport 2. Yakomeje avuga ko abasesenguzi b'inararibonye bazabana n'abazakurikirana igikombe cy'isi kuri Canal+ mu mikino 64 itegerejwe mu gikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru 2018. 

Ubwo Canal+ yaganirizaga Abanyamakuru ku by'iyi promosiyo  

Abamenyekanishabikorwa ba Canal+ 

WILIAM KADU NA sidiki

William Kadu na Sidick nabo bari bitabiriye

Tubibutse ko magingo aya mu Rwanda hose wabona Dekoderi isanzwe ya Canal+ ku mafaranga 15,000Frw gusa, guhera tariki 25 Gicurasi 2018 kugeza19 Kamena 2018. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco5 years ago
    ariko ubundi ifatabuguzi ryayo namafranga angahe? guhera kumake ujyana kumenshi uwabindusha yambwira murakoze





Inyarwanda BACKGROUND