RFL
Kigali

Mudandi Frank yasohoye indirimbo nshya 'Soulmate' yahimbiye abakundana uruzira uburyarya-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/05/2018 11:05
0


Mudandi Frank ari we Ndamyirokoye François nyuma yo gusohora indirimbo yitwa 'Ni Miss' kuri ubu yasohoye iyitwa 'Soulmate'. Aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko iyo ndirimbo yayikoreye by’umwihariko abakundana dore ko 'Soulmate' bisobanura umukunzi nyawe wo mu byiza n’ibibi.



Frank Mudandi yagize ati: “Ni indirimbo nakoze kugira ngo ishimishe abafite abakunzi bamwe b’ukuri batagira uburyarya. Muri make nayikoze kugira ngo ishimishe abantu bakundana nta buryarya buri hagati yabo”.

Ku rundi ruhande avuga kandi ko ari indirimbo yakoze kugira ngo ishimishe abantu bose muri rusange mu buryo bwo kuyibyina kuko ibyinitse. Ati “N’abantu bakunda kubyina nabaterejeho njya gukora iyi ndirimbo”. Yasobanuye kandi ko izina Mudandi yatangiye kuryitwa ubwo yari akiri muto cyane akura arikunda arikomeza uko.

Avuga kandi ko iyo ndirimbo yayitunganyirijwe na Producer Fazzo mu nzu itunganya umuziki yitwa “Next Records” ikorera mu mujyi wa Kigali ku Kimoronko. Impamvu yakorewe iyo ndirimbo na Fazzo, yavuze ko ari uko ari umwe mu batunganya indirimbo neza hano mu Rwanda ko kandi hari gihamya cy’uko hari abahanzi benshi yatumye  umuziki wabo utera imbere.

Image result for Umunyamakuru Frank mudandi

Mu minsi iri imbere avuga ko azasohora amashusho y’iyo ndirimbo ngo kandi n’ibihangano bitandukanye azakomeza kubisohora bitandukanye n’uko umwaka ushize atakoze indirimbo nyinshi. Kuba atari yaherukaga gusohora indirimbo yavuze ko yari yarafashe umwanya wo kugutekereza ku muziki agomba gukora n’ikerekezo cyawo ku buryo utangira kumubyarira inyungu.

Abatunganya indirimbo batandukanye kandi avuga ko yiteguye gukorana nabo mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhanzi bwe. Akiri muto avuga ko kandi ari bwo yatangiye kumva akunda kuririmba ngo gusa mu ntangiro ntabwo byagiye bimworohera gukora ubuhanzi kuko bamwe bo mu muryango we bumvaga byari  kumubangamira mu myigire ye.

Amaze gukura kuko yari abonye ko bidashobora kugira icyo byangiza mu buzima  bwe, nk’uko yemeza ko ari impano ye yavuze ko yafashe umwanzuro wo gukomeza ubuhanzi. Mu minsi iri imbere avuga ko atangira gutaramira ahantu hanyuranye agezaho abantu ibihangano bye bitandukanye.

UMVA HANO SOULMATE YA FRANK MUDANDI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND