RFL
Kigali

Ibintu 5 byoroheje umuhungu uri mu rukundo ashobora gukora

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/05/2018 20:35
3


Umuntu uri mu rukundo ashobora gukora byinshi bitandukanye. Umusore uri mu rukundo yagukunze ashobora kutakugurira ibifite agaciro k’amazahabu n’amafeza, ashobora kutakujyana ahantu hahenze cyangwa ngo akugurire amamodoka ahenze nka za Ferrari n’ibindi ariko hari utuntu duto duto ashobora kugukorera.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Capital umuhungu iyo ari mu rukundo hari ibyo ashobora kugukorera ugahita ubona ko uwo musore koko agukunda kandi bitanagiye mu bintu birenze cyane. Ibyo ni ibi bikurikira:

1.Amuhamagara kenshi

Umuhungu wakunze umukobwa amuhamagara inshuro nyinshi kugira ngo amenye uko amerewe. Ntabwo ahamagara kuko uwo mukobwa atekereza ko umuhungu ari bumuhamagare, ahubwo abikora kuko uwo mukobwa aba ari kumuzunguruka mu ntekerezo.

2.Amukorera uturimo tumwe na tumwe

Ubusanzwe hari imirimo imenyerewe nk’iy’abakobwa n’ubwo uburinganire buriho ariko akenshi usanga nko guteka no koza amasahani, gusasa n’ibindi bifatwa nk’imirimo y’abakobwa. Ariko umuhungu uri mu rukundo ibyo ntabikozwa. Ashobora gutungura umukobwa yakunze, akamutekera, akamwogereza amasahani, akamusasira n’ibindi. Aba yumva ko uko byagenda kose akwiye gufasha umukunzi we iteka, akamurinda kuvunika kandi ahari.

Ashobora kumutekera

3.Yita ku mutekano we bidasanzwe

Uretse kwa kumuhamagara ngo amenye uko amerewe twavuze haruguru, anagerageza kumenya ko umutekano w’uwo mukobwa witaweho kandi umeze neza. Aha akenshi usanga n’iyo bari kugendana umuhungu ahitamo kujya ku ruhande runyuraho imodoka kugira ngo hatagira ihutaza umukobwa akunda.

Yita ku mutekano w'uwo akunda no mu muhanda akagenda ku ruhande imodoka zicaho

4.Aha agaciro ibye akanabishyira ku murongo

Mu gihe umukobwa yaba yashyize bimwe mu bikoresho bye aho bitagomba kujya cyangwa atabyitayeho ngo abishyire ku murongo, umuhungu bakundana aho kubibona nk’umwanya wo kubwira nabi uwo mukobwa, abibonamo amahirwe yo kwita ku bikoresho by’umukunzi we akihutira kubishyira aho bigomba kuba biri. Tuvuge nko guhaha umukobwa bimugoye kubikora, umugabo amufasha kubikora ndetse ntabe yanagira ipfunwe ryo gukora amasuku mu gihe umukunzi we ananiwe.

5.Akunda guhobera cyane no gusoma umukobwa akunda

Iyo babonana kenshi umuhungu arabikunda kuko anezezwa cyane no kumusoma buri mu gitondo uko bahuye kandi akishimira cyane kumuhobera cyane cyane iyo abona umukobwa akunda atanezerewe. Ahora yifuza ko amahoro y’umukobwa akunda yajya ahora aturuka kuri we.

Akunda guhobera cyane umukobwa akunda

Ni byinshi umusore uri mu rukundo ashobora gukorera umukobwa yakunze, ibi ni bimwe mu bigaragara kandi byakorohera buri wese mu buryo ubwo ari bwo bwose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhire Bonheur5 years ago
    nge nikibazo ukundumukobwa kd atagukund wabgira ute?
  • xxx5 years ago
    bonheur we,wamureka man
  • Aimée Gloria4 years ago
    Nibyiza Pe Ubundi Urukundo Ruraryoha Mugihe Ukundan N Uwo Mwunvikana Kandi Mutahuran Kuk Mwes Mwunv Mwishimy!





Inyarwanda BACKGROUND