RFL
Kigali

Urban Boys, Bruce Melody na Riderman bashyize hanze indirimbo bahuriyemo ‘Ntakibazo’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2018 16:22
1


Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya Urban Boys ryatangaje ko ryamaze gufungura studio nshya bise Urban Record. Iyi studio yari itarashyira hanze indirimbo n’imwe, bwa mbere ubu bamaze gushyira hanze indirimbo ya mbere yakorewe muri iyi studio, akaba ari indirimbo ihuriyemo bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye hano mu Rwanda.



Nizzo Kaboss avuga ko iyi ndirimbo ari iya Studio atari iya buri umwe muri bo. Agananira na Inyarwanda.com yagize ati”Hari indirimbo yamaze kurangira ijya hanze mu masaha make cyane ni indirimbo yakorewe muri Urban Record utavuga ngo ni iyacu cyangwa iya Riderman cyangwa ngo uyite iya Bruce Melody ahubwo ni indirimbo ya Studio duhuriyemo, iyi ni yo ndirimbo ya mbere twifuje ko yasohoka muri Urban Record kandi ndatekereza ko abantu bazayishimira.”

Image result for Studio ya Urban BoysStudio ya Urban Record yashinzwe na Urban Boys

Iyi ndirimbo ya mbere ikorewe muri Urban Record, yitwa “Ntakibazo” akaba ari indirimbo ihuriwemo n'abahanzi bakomeye mu Rwanda ari bo Bruce Melody, Urban Boys ndetse na Riderman. Ni indirimbo yakozwe na Producer Hollybeat ukorera n'ubundi muri iyi studio. Nk'uko Urban Boys ibitangaza, kuri ubu hakurikiyeho gahunda yo gutunganya amashusho y'iyi ndirimbo ku buryo mu minsi ya vuba nayo azaba yageze hanze.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YABA BAHANZI ‘NTAKIBAZO’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rucamubicika D'amour5 years ago
    sha,niyo mwakorana na Jay Z!ubu nibwo nkobona akamaro ka Melody za Safi pe!





Inyarwanda BACKGROUND