RFL
Kigali

MTN Rwanda yadabagije abohererezanya amafaranga bakoresheje Mobile Money (Momo)-AMAFOTO+VIDEWO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/05/2018 21:19
0


Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya MTN yamuritse uburyo yavuguruye bwo kohererezanya amafaranga, Mobile Money (MTN MOMO), ubu ushobora kohereza no kwakira amafaranga uhereye ku ifaranga rimwe.



Ni impamo! Ubu ushobora kohereza amafaranga make ashoboka ku giciro gito. Amafaranga menshi ashobora koherezwa ku munsi ni 2,000,000 Rwf. Ni mu gihe amenshi ashobora koherezwa ku kwezi ari 10,000,000Rwf.

Uwari

Uwari ahagarariye umuyobozi wa MTN Rwanda muri uyu muhango

MTN Rwanda yatangaje iri mu gihe cyo kwizihiza imyaka 20 MTN imaze ikorera mu Rwanda.  Uwari ahagarariye umuyobozi wa MTN Rwanda muri uyu muhango, yavuze ko mu gihe cyose bamaze bashishikajwe no gushaka icyatuma abakiriya babo banogerwa na serivisi bahabwa umunsi ku wundi.

Akomeza avuga ko kimwe mu bibaraje ishinga harimo n’uburyo bwo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bwa Mobile Money bumaze kumenyekana nka Momo, ari nayo mpamvu bakoze uko bashoboye ubu umuntu wese ukoresha Mobile Money akaba yabasha kohereza no kwakira amafaranga ahereye ku ifaranga rimwe. Yavuze ko MTN yabaye ikigo cya kabiri cyafunguye imiryango mu Rwanda, anavuga ko bageze mu Rwanda nyuma yo kuva muri Afurika y’Epfo.

Bashingiye kuri gahunda ya Leta y'u Rwanda yo guca igendanwa ry'amafaranga mu ntoki nka MTN yazanye gahunda ya MTN Mobile Money mu kohererezanya no kwakira amafaranga. Ubusanzwe kohererezanya amafaranga byajyaga bigarukira ku ijana, ubu koherereza guhera ku ifaranga rimwe birashoboka, izindi mpinduka zagabanyije ibiciro ku kigero cya 80%.

NORMAN

Norman Munyampundu Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Rwanda

Munyampundu yavuze ko gahundu ya Mobile Money bayivuguruye bagamije gutuma abakiriya babo bamwenyura. Yagize ati :” Uyu munsi ni umunsi udasanzwe kuri MTN turi muri gahunda yo kwizihiza imyaka 20 tumaze mu Rwanda….Turabazanira ibintu byiza tubereka y’uko abakiriya bacu tubashimira, tunabakunda uburyo mukomeza kuguma ku murongo wa mbere ari wo MTN.”

Yakomeje ati: Twamanuye cyane ibiciro kugeza kuri 80% bya Mobile Money ku buryo twabigize ibiciro byoroshye ku muntu usanzwe, umukiriya wa MTN. Twashyizeho n’uburyo ushobora kohereza amafaranga ari munsi y’ijana. Ubundi ntabwo byashobokaga, ariko ubu ngubu ushobora kohereza amafaranga ari munsi y’ijana (100Frw).”

Avuga ko kugeza ubu Mobile Money ari bumwe mu buryo MTN ifite buri kwitabirwa n’abantu benshi aho bafite abakiriya bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu (1,600,00Rwf), ngo uyu mubare uhora uzamuka umunsi ku munsi. Kuba bagabanyije ibiciro arabibona mu ndorerwamu yo kuzamuka ku mubare w’abakoresha Mobile Money ndetse n’izamuka ry’amafaranga yohererezanywa umunsi ku munsi. Ati :

Ni ukuvuga noneho uko twamanuye ibi biciro, uwo mubare ugiye kuzamuka bidasanzwe. Twari dusanzwe dukora ihererekanya amafaranga rya miliyoni cumi n’enye n’ibihumbi magana atanu ku kwezi. Ubu ngubu ihererekanya mafaranga rigiye kuzamuka bidasanzwe kuko ibiciro twabyorohoje.

MUNYAMPUNDU

Alain Numa ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda ni we wari umuhuza w'amagambo muri iki gikorwa

Ubusanzwe mu kwezi binyuze mu buryo bwa Mobile Money habagaho ihererekanya mafaranga rya miliyari mirongo icyenda n’umunani. Bihaye gahunda y’uko nibura mu kwezi iryo hererekanya mafaranga (transactions) ryagera kuri miliyari ijana na makumyabiri.

Jean Damascene Munyaneza umaze imyaka ibiri acuruza Mobile Money mu mujyi wa Kigali, yabwiye Inyarwanda.com ko anyuzwe n’uburyo MTN yabatekerejeho ikoroshya iyoherezwa n’iyakira ry’amafaranga hakoreshejwe Mobile Money. Inyungu kuri bo n’uko abakiriya bagiye kujya bakira bakanabikuza amafaranga nta mupaka, ati:

Hajemo agashya kuko ubundi hari igihe umukiriya yashakaga kubikuza cyangwa se kohereza amafaranga ari munsi y’ijana ntibikunde. Ubu mugenzi wanjye ashobora kuba akeneye amafaranga ijana nkaba nayamwoherereza ku kiguzi cy’amafaranga atatu gusa. Hari nk’igihe umuntu yajyaga gufata amafaranga ku mucuruzi wa Mobile Money ugasanga abuze nk’amafaranga 50. Mugenzi wawe wamubwira uti ‘umuntu yabona nk’amafaranga 50 gute, akakubwira ko bitajya bishoboka kuyakira cyangwa kuyohoreza no kuyohererezwa.

Akomeza avuga ko ubu buryo buziye igihe kuko byoroshye; yaba kugura internet, inite zo guhamagara n’ibindi byinshi, ngo amafaranga yose agiye kubyara inyungu binyuze muri gahunda nshya ya Mobile Money. Kohereza kuva ku ifaranga rimwe kugera ku 100Frw, igiciro ni amafaranga 3 Frw. Kuva ku 101Frw kugeza kuri 300Frw, igiciro ni 10Frw (byavuye ku mafaranga 30 Frw). Kuva kuri 301 Frw kugeza ku mafaranga 1000 Frw, igiciro ni 35Frw (byavuye mu mafaranga 50Frw).

ibiciro

Ibiciro byahindutse

agents

Bamwe mu ba-agents bakinnye uburyo Mobile Money yoroheje ubuzima..Uyu mukobwa yashimishije benshi

ahbereye

Ahabereye uyu muhango ni i Remera ku cyicaro cya MTN Rwanda

Rwanda MTN

Aba basore bakinnye berekana ibyiza bya Mobile Money

abakozi

Bamwe mu bakozi n'abayobozi ba MTN Rwanda

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MURI GAHUNDA YA MTN MOBILE MONEY

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND