RFL
Kigali

Amerika: Umuraperi Moze uhamya ko yavuguruye muzika ye yashyize hanze indirimbo ‘Baramujyanye’ yakoranye na Fireman-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/05/2018 11:59
0


Amerika ni kimwe mu bihugu bibamo Abanyarwanda benshi. Muri aba banyarwanda baba muri iki gihugu harimo n’abahanzi yaba ab’ibyamamare n'abandi bafite umuhate wo kuvamo ibyamamare byazamura muzika y’abanyarwanda ikajya ku rwego rwisumbuye. Moze ni umwe mu bahanzi bahabarizwa ugishaka uko yavamo icyamamare.



Moses Muturutsa wiyise Moze ku izina ry’ubuhanzi, ni umuraperi nyarwanda ubarizwa muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2017 aho yavugaga ko yiteguye guhatana ngo ashyire itafari rye ku iterambere rya muzika nyarwanda. Ku ikubitiro yari yarashyize hanze indirimbo ye yise ‘New King’, nyuma yaje gukomeza gukora ariko afata akanya ko gusa nuruhutse ngo avugurure imikorere ye nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Icyakora kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘Baramujyanye’ yakoranye na Fireman.

Iyi ndirimbo nshya ya Moze na Fireman yakozwe na producer Trackslayer umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi ba hano mu Rwanda, cyane cyane akaba azwi mu gutunganya injyana ya Hip Hop hano mu Rwanda. Moze avuga ko hari byinshi yamaze kuvugurura birimo kuba ubu umuziki we waravuye mu njyana ya Hip Hop yo muri Amerika ahubwo akaba ubu ari gukora injyana ya Hip Hop ariko yifitemo akandi gace ka kinyafurika ku buryo abanyafurika bakumva injyana ye.

Moze

Moze umuhanzi w'umunyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Usibye iyi ndirimbo ‘Baramujyanye’ Moze kandi yabwiye Inyarwanda.com ko hari indi mishinga y’indirimbo ari kurangiza irimo izo yakoranye n'abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse n’ize bwite ku buryo ku bwe asanga hari byinshi yahinduye mu mikorere ye ndetse bizamufasha gutera imbere byihuse.

UMVA HANO INDIRIMBO ‘BARAMUJYANYE’ YA MOZE NA FIREMAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND