RFL
Kigali

Taliki ya 21 mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:21/05/2018 11:53
0


Taliki ya 21 Gicurasi 1994 Jenoside yari imaze iminsi 44 itangiye abatutsi hirya no hino bakomeje kwicanwa ubugome bw’indengakamere mu gihugu. Aha ni hamwe mu habereye ubwicanyi bwahitanye imbaga nk’uko komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) ibitangaza.



Taliki ya 21 Gicurasi 1994: Kuri Komini Masango ubu ni mu ntara y’Amajyepfo hiciwe Abatutsi bari bahahungiye.

Taliki ya 21 Gicurasi 1994: I Ruzigabirenge muri Karambi hiciwe Abatutsi benshi abandi bajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo

Taliki ya 21 Gicurasi 1994:Muri centre yo ku Muremure (Ruhango), mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, hiciwe Abatutsi benshi abandi bajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo

Taliki ya 21 Gicurasi 1994: Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye Loni yimuriye i Nairobi muri Kenya, Jacques Roger Booh-Booh wari usanzwe ari intumwa ye yihariye mu Rwanda, ibyagaragazaga gutererana abanyarwanda k'umuryango w'abibumbye LONI.

Kuri iyi taliki ya 21 Gicurasi 2018 turacyari mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenocide yakorewe abatutsi yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.

Src: CNLG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND