RFL
Kigali

Abapasiteri 2 bahawe PhD, abandi 70 bahabwa Masters mu ishuri rya Tewoloji rya International Graduate School of Ministry

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/05/2018 13:02
1


Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19/05/2018 ni bwo Abapasiteri bize muri ishuri rya Tewoloji rya International Graduate School of Ministry bahawe impamyabumenyi zabo mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali ku rusengero rwa Glory to God Temple.



Mu bapasiteri bahawe impamyabumenyi muri International Graduate School of Ministry, babiri muri bo bahawe yahawe impamyabumenyi y'ikirenga (PhD), abandi 70 bahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters). Ni umuhango watangiye Saa ine za mu gitondo. Bamwe mu bagiye bahabwa Ijambo bagaragazaga ko kwiga ari ingenzi ndetse byaje gushimangirwa n'umwe mu bigishije ijambo ry'Imana, wagize ati "Kutiga biragapfa".

Iri Shuri International Graduate School of Ministry rifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryatangiye mu mwaka wa 2001 ritangizwa na Dr Henry Klopp. Kuri ubu rimaze kugera mu bihugu birenga 23. Iri shuri ryemewe na leta ya Washington ari naho 'Diplomes' zituruka. Mu Rwanda ryatangiye mu 2016, kugeza kuri ubu rifite amashami mu mu bice bitandukanye by'igihugu nka Kigali, Musanze, Huye ndetse na Rusizi.

Nk'uko twabitangarijwe na Dr Byiringiro Samuel uyoboye iri shuri mu Rwanda, yagaragaje ko iri shuri ari ngombwa cyane ku bashumba b'amatorero (Abapasiteri) kugira ngo babashe gukora neza imirimo yabo. Dr Byiringiro Samuel  yadutangarije kandi ko usibye kwiga ibya Bibiliya, bize n'andi masomo atandukanye. 

AMAFOTO

Tewoloji

TewolojiTewolojiTewolojiTewoloji

Ibyishimo byari byose

Tewoloji

AMAFOTO: Byishimo Espoir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mazina5 years ago
    Ibyerekeye imana,singombwa kuba ufite PHD.YESU n'abigishwa be,nta numwe wali afite University Degree.Abenshi bali Abarobyi (Fishers).Nyamara nibo banditse Bible.Iyo imana uyikorera,iguha ingufu zitwa umwuka wera (Ibyakozwe 1:8).Ikibabaje nuko aba bitwa ngo ni abakozi b'imana,abenshi bigisha ibinyoma kubera gushaka inyungu zabo bwite.Urugero,nubwo Gitwaza avuga ko afite PHD,ntibimubuza kwigisha ibinyoma byinshi.Urugero,muli 2003,yigishije kuli Radio na TV ngo Yesu na Maliya bagiye Gutora I Bethlehemu (Elections).Nyamara bali bagiye kwibaruza (census) nkuko tubisoma muli Luka 2:4,5.Urundi rugero,muli 1994,Anglican Church yo mu Rwanda yari ifite Abasenyeri 7 kandi bize.Nyamara 3 muli bo bashinjwa Genocide,ndetse umwe witwa Musabyimana Samuel yafungiwe Arusha.Gacaca ya Shyogwe yamukatiye burundu.Aba biyita abakozi b'imana,nabo ni umugati baba bishakira.





Inyarwanda BACKGROUND