RFL
Kigali

Ibyamamare muri Sinema byanditse ibaruwa ifunguye isaba isi kwamagana ubusumbane buri hagati y’umugore n’umugabo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:21/05/2018 11:21
0


Ibyamamare bitandukanye hirya no hino ku isi muri Sinema byiganjemo abakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byanditse ibaruwa ifunguye isaba isi cyane cyane ibihugu bikize cyane kurusha ibindi ku isi kugira icyo bikora bigaca ubusumbane bugaragara ahantu hose ku isi kandi mu byiciro byose hagati y’igitsina gore n’igitsina.



Ku ikubitiro ibyamamare muri Cinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasinye kuri iyi baruwa ni Oprah Winfrey, Meryl Streep ndetse Letitia Wright na Chadwick Boseman mwakunze muri filime Black Panther. Ibi byamamare bivuga ko byifuza ko za Guverinoma zikoresha ubushobozi zifite, buri mwana w’umukobwa nawe akagana ishuri nk’uko umuhungu arigana, zigahindura amateka y’uburinganire yaranze isi. Iyi baruwa ibi byamamare byasinye igira iti:

Bayobozi b’isi, turabibashinze, kuri miliyoni 130 z’abana b’abakobwa batiga, kuri miliyari y’abagore badashobora kugira konti muri banki, ku mihumbi 39 by’abakobwa bashyingiwe batarageza imyaka y’ubukure, ku bagore bari hirya no hino ku isi bahembwa amafaranga ari munsi y’ayo abagabo bakora akazi kamwe bahembwa. Nta hantu na hamwe ku isi abagore bafite amahirwe angana n’abagabo ndetse n’ikinyuranyo cy’uburinganire kigaragarira mu bukene abagore babayemo. Ubukene bwabaye ubw’abagore gusa kandi ntituzatuza mu gihe abagore bakennye cyane kurusha abandi bareberwa gusa.

Mufite ubushobozi bwo guhindura amateka y’abagore uyu mwaka, kuva ku bihugu bigize umuryango w’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi G7, kugeza ku muryango w’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi no ku muryango w’Afurika Yunze Ubumwe kugeza ku ngengo y’imari yanyu ya buri mwaka, tuzakomeza kubasunika tubasaba kugira icyo mukora, kandi nimubikora tuzaba aba mbere bo kwishimira iterambere ryanyu. Ntituzigera duhagarara mu gihe cyose abagore n’abakobwa batarabona ubutabera bakwiye kuko nta muntu n’umwe muri twe uringaniye n’undi kugeza igihe tuzaba twese turinganiye.

Ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo bugaragara nk’ikibazo gikomeye kandi mu rwego rw’ubukungu nk’uko raporo y’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu (World Economic Forum) ribitangaza. Ihuriro rya World Economic Forum rigaragaza ko icyuho hagati y’abagore n’abagabo mu rwego rw’ubukungu gishobora gushiramo mu myaka 100 iri imbere mu gihe isi yose yahagurukira kurwanya ubu busumbane.

Usibye ibyamamare i Hollywood byasinye kuri iyi baruwa kandi bimwe mu byamamare byo mu Bwongereza nabyo byagaragaje ko bitishimiye ubusumbane bukomeje kugaragara hagati y’abagabo n’abagore. Abakinnyi ba filime nka  Michael Sheen, Thandie Newton na Natalie Dormer nabo basinye kuri iyi baruwa.

Mu ruhando rw’uruganda rwa cinema, abandi bavuga rikijyana bari hanze y’imyidagaduro nabo bagaragaje ko barambiwe icyuho kubona ubusumbane bukabije hagati y’umugore n’umugabo. Madeleine Albright, wahoze ari umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sheryl Sandberg de Facebook, Umuyobozi ushinzwe imikorere ya sosiyete ya Facebook, Arianna Huffington washinze ikinyamakuru The Huffington Post ndetse na Ngozi Okonjo-Iweala, wahoze ari Minisitiri mu gihugu cya Nigeria ndetse ancienne Graça Machel umunyapolitiki muri Mozambike bose basinye kuri iyi baruwa isaba kwimika uburinganire hagati y’umwana w’umukobwa n’umuhungu.

Source: BBC

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND