RFL
Kigali

Kamichi ku rutonde rw’abahanzi basaga bane Lick Lick yamaze gusinyisha muri Mo Music

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/05/2018 8:52
2


Lick Lick ni umwe mu bagabo batunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda wakoze akazi gakomeye mu gihe cyatambutse ndetse na magingo aya uza mu myanya ya mbere. Uyu mugabo usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gushinga inzu ifasha abahanzi yise Mo Music ndetse akaba yamaze no gutangaza abahanzi bane atangiranye nabo.



Aba bahanzi Lick Lick yasinyishije biganjemo abahanzi bakizamuka badasanzwe bafite amazina akomeye mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda usibye Kamichi wamamaye cyane agikorera muzika ye mu Rwanda. Aba bahanzi basinyanye na Lick Lick harimo Kamichi ndetse n'abandi bahanzi bakizamuka barimo: Mfizi Lucky, M Twice ndetse na Shaffy bose bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro cyihariye Lick Lick yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko n'ubwo amaze kurangizanya n'aba bahanzi hari abandi basanzwe ari ibyamamare bari mu biganiro ndetse yizeye ko bizatanga umusaruro ku buryo vuba aha azatangaza urutonde ntakuka rw’abahanzi bose bazaba bari gukorana nyuma y'uko hari amasezerano bazaba bamaze gusinyana.

Lick LickLick Lick wamaze gusinyisha aba bahanzi

Tubibutse ko Lick Lick ari umwe mu bagabo bagize uruhare mu kuzamura umurindi wa muzika y’u Rwanda ndetse akanagira uruhare mu iterambere ryawo cyane abinyujije mu ndirimbo zinyuranye yagiye akorera abahanzi ba hano mu Rwanda zagiye zikundwa mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda akiri muri Studio ya Unlimitted n'izindi yakoreyemo kuva na cyera akaba yari inshuti magara ya Kamichi wari ukunze kwiyita Karidinari.

mfizi lucky

Mfizi Lucky ni umwe mu basinye muri Mo Music

Shaffi

Shaffi uba muri Amerika nawe yasinye muri Mo Music

Umuhanzi M-Twice ukorera muzika ye muri Amerika

M Twice undi muhanzi winjiye muri Mo music

KamichiKamichi nawe yinjiye muri Mo Music






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muramira fabrice5 years ago
    Kandi agahanzi Nyarwanda bazazira kwiyemera! Iyi Mo music si iya Lick Lick, ni iy'umugabo nawe w'umuhanzi, witwa Mister D, ubusanzwe utuye Ohio muri USA, bakoranaga na Lick Lick mbere,! none uyu nawe ayigiz iye sasa! Si uku se mbere yabeshyaga go unlimited ni iye bwite, kandi ari iy'umusore witwa Albert w'umunyabutare?
  • Uu5 years ago
    @muramira uhembwa angahe gusebya licklick bigezaho .





Inyarwanda BACKGROUND