RFL
Kigali

Riderman, Bruce Melody na Urban Boys mu ndirimbo ya mbere igiye gusohokera muri Urban Record Studio ya Urban Boys

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/05/2018 11:44
0


Mu minsi ishize ni bwo itsinda rya Urban Boys ryatangaje ko ryamaze gufungura studio nshya bise Urban Record. Iyi studio yari itarashyira hanze indirimbo n’imwe, byatangajwe ko indirimbo ya mbere igiye kujya hanze yakorewemo ari izaba ihuriyemo bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye hano mu Rwanda.



Ibi byatangajwe na Nizzo Kaboss umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys  ubwo yaganiraga na Inyarwanda. Abajijwe igihe iyi studio izatangirira gushyira hanze ibihangano, uyu musore yatangaje ko ari vuba cyane ndetse anavuga ko umushinga wa mbere uzasohoka muri iyi studio wamaze gutunganywa igisigaye akaba ari ukuwushyira hanze.

Urban RecordNizzo abinyujije kuri Instagram ye yabanje gucanganyikisha abantu ababaza abahanzi batekereza ko bakoranye muri iyi ndirimbo 

Nizzo Kaboss aganira na Inyarwanda.com yagize ati” Hari indirimbo yamaze kurangira ijya hanze mu masaha make cyane ni indirimbo yakorewe muri Urban Record utavuga ngo ni iyacu cyangwa iya Riderman cyangwa ngo uyite iya Bruce Melody ahubwo ni indirimbo ya Studio duhuriyemo, iyi ni yo ndirimbo ya mbere twifuje ko yasohoka muri Urban Record kandi ndatekereza ko abantu bazayishimira.”

Image result for Studio ya Urban BoysStudio ya Urban Record

Iyi ndirimbo ya mbere ikorewe muri Urban Record igiye kujya hanze bayise “Ntakibazo” ikaba indirimbo ihuriwemo n'abahanzi bakomeye mu Rwanda ari bo Bruce Melody, Urban Boys ndetse na Riderman. Icyakora Nizzo Kaboss yirinze gutangaza byeruye itariki n’isaha iyi ndirimbo izasohokera, gusa nk'uko yabitangarije Inyarwanda ngo ishobora kujya hanze isaha iyo ari yo yose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND