RFL
Kigali

Nta gihindutse Alpha Blondy arataramira i Kigali mu mpeshyi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/05/2018 14:59
0


Alpha Blondy ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse banubashywe babarizewa ku mugabane wa Afurika, uyu muhanzi umwaka ushize wa 2017 yagombaga kuza gutaramira i Kigali icyakora birangira atabashije kwitabira ibitaramo yari yatumiwemo bya Kigali Up. Mu rwego rwo gushumbusha abategura iri serukiramuco, Alpha Blondy ashobora kuza muri uyu mwaka.



Mu kiganiro na Inyarwanda Might Popo usanzwe utegura iserukiramuco rya Kigali Up ubwo Alpha Blondy yari amaze kubura muri iri serukiramuco umwaka ushize wa 2017 yatangarije Inyarwanda.com ko batangiye ibiganiro ngo barebere hamwe niba uyu muhanzi ashobora gusubiza amafaranga yari yarahawe hatiriwe hitabazwa inkiko, icyakora nanone yabwiye umunyamakuru ko uyu muhanzi hari urundi ruhande ariho rwo gusaba abategura Kigali Up gutegura ikindi gitaramo akaba yakitabira.

Nyuma yo kujya ku kibuga cy’indege bakamutegereza bikarangira ataje abayobozi ba Kigali Up bemereye Inyarwanda.com ko kuri iyi nshuro Alpha Blondy akiri mu mitwe yabo ku buryo bimwe mu bikenewe nibiboneka ntakabuza azataramira abanyarwanda noneho bazitabira Kigali Up. Might Popo yabwiye Inyarwanda.com ati” Ntakabuza rwose azaza gusa turacyafite imbogamizi yo kumubonera amatike y’indege cyane ko ajyana n’ikipe imucurangira ariko turi kumutekerezaho birashoboka cyane ko yazaza.”

Image result for alpha blondyAlpha Blondy

Tubibutse ko Kigali Up ari rimwe mu maserukiramuco make ya muzika aba mu Rwanda ku buryo buhoraho, muri uyu mwaka wa 2018 iri serukiramuco rikaba ryitezwe mu mpeshyi cyane ko ari bwo rikunze kuba mu rwego rwo kwifatanya n'abakunzi ba muzika muri icyo gihe cy’ubushyuhe, gusa amatariki ahamye iri serukiramuco rizaberaho ntabwo aratangazwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND