RFL
Kigali

Ku bufatanye na Reagan Da Promota, umuhanzi Mandela yashyize hanze indirimbo nshya 'Urungano'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/05/2018 14:54
1


Umuhanzi Mandela yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Urugano', akaba ari indirimbo yanditswe na Reagan Da Promota umenyereweho gufasha abahanzi nyarwanda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



'Urungano' ni indirimbo yari imaze igihe kigera ku byumweru bibiri itunganwa, aho yakorewe muri Kenya na Producer witwa Johnny Blaze. Iyi ndirimbo ni iya Mandela umusore w’Umunyarwanda ubarizwa muri Kenya wari umaze iminsi anashyize hanze Indirimbo yise 'Warabikoze' ndetse na 'Ngerina' nazo zakunzwe na benshi.

Indirimbo 'Urungano' yanditswe na Reagan umenyereweho gufasha abahanzi ayiha Mandela ari nawe wayiririmbye. Kuri uyu munsi iyi ndirimbo iri hanze. Indirimbo Urungano ibwira abantu ko hari benshi bavuye mu isi, bityo abakiriho bakaba bakwiriye kumenya ko ntacyo batanze, ahubwo bakaba bakwiriye gushima Imana ndetse bakarushaho kumenya Imana ari nako barushaho gusenga. 

UMVA HANO 'URUNGANO' INDIRIMBO NSHYA YA MANDELA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bv5 years ago
    abasore bacu ko basigaye biyita abanyarwanda niki koko? ubwo kuvuga ko uri umunyamulenge.biteye ikibazo?





Inyarwanda BACKGROUND