RFL
Kigali

Gahunda y’ubukwe bw’igikomangoma Harry na Meghan, bwatanzweho Miliyari 37Rwf y’umutekano

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2018 15:29
0


Ikinyamakuru The Telegraph bashize hanze inyandiko igaragaza uko imihango y’ubukwe izakurikirana mu bukwe bw’igikomangamo Harry n’umukunzi we Meghan Markle buzaba ejo kuwa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018. Gusezerana bizabera muri Chapelle ya Mutagatifu Gorge, kwiyakira ni mu mbuga ya Windsor.



Ni ubukwe bw’umwaka koko! Imyaka irindwi yari ishize nyuma y’ubukwe bw’igikomangoma William (Mukuru wa Prince Harry) isi itegereje ubukwe nk'ubu. Harry azambika impeta umukunzi we usanzwe ari n'umukinnyi wa filime Meghan Markle. Ni ibirori by’agatanzaga bizarebwa imbona nkubone (Live) n’ibihumbi by’abantu batuye isi dore ko bizanyuzwa kuri Televiziyo mpuzamahanga nyinshi.

ubukwe bwa Meghan na Prince Harry

Ejo kuwa Gatandatu,umunsi w'amateka adasibangana

Saa yine za mugitondo (10:00): Abatumirwa ibihumbi bibiri magana atandatu na mirongo ine (2,640) bazaba bari imbere ya Chapelle ya Mutagatifu George [St. George's Chapel] aho abageni bazasezeranira. Muri bo, igihumbi magana abiri (1,200) ni urubyiruko, magana abiri (200) ni abagize imiryango yita ku bababaye, ijana (100) ni abanyeshuri, magana atandatu na cumi(610) ni abakozi basanzwe bakorera mu mbuga izaberamo ubukwe naho magana atanu na mirongo itatu (530) ni abakozi b’Ibwami.

Saa yine n’igice kugeza saa sita zuzuye (10:30 am - 12:00 pm): Abatumirwa ba mbere magana atandatu (600) bazaba bageze mu mbuga ya Windsor Castle, aho bazaba bategereje guhabwa ibyicaro. Abatumirwa bose bazaba bari muri St. George Chapel, bazinjira banyuze mu irembo riherereye mu Majyepfo y'umujyi wa Londres. Saa sita n’iminota makumyabiri (12.20 pm): Abagize umuryango w’Ibwami bazaba bageze aho ubukwe buzabera, bamwe bazaba bagenda n’amaguru, abandi bari mu modoka zo mu bwoko bwa porch Galilee.

meghan ubukwe

Ubukwe bwabo buzabera muri chapelle ya St George iherereye mu ngoro y’i Bwami ya Windsor

Saa sita n’iminota mirongo ine n’itanu (12.45 pm): Igikomangoma Harry azagera ahabereye ubukwe bwe, aherekejwe na Mukuru we Prince William. Bose bazasuhuza imbaga iteraniye ahabereye ubukwe. Saa sita n’iminota mirongo itanu n’itanu (12:55 pm):Umwamikazi Elizabeth II azagera ahabereye ubukwe. Ni we muntu wa nyuma uteganyijwe kuzinjira mbere y’uko umugeni ahagera.

Saa sita n’iminota mirongo itanu n’icyenda (12:59 pm): Umugeni, Meghan Markle, azinjira muri Chapelle. Azaba ashagawe n’abakobwa ndetse na bamwe mu basore bazaba bamwambiriye, aba barimo George na Charlotte abana babiri ba Kate n’igikomangoma William. Azaba ari kumwe kandi n’umubyeyi we Doria Ragland.

umunyamerikakazi

Mbere y'uko ubukwe buba, Meghan yashyize akadomo ku mwuga we wo gukina filime

Saa saba zuzuye (13h): Umuhango nyirizina uzaba utangiye. Ubu bukwe buzahabwa umugisha n'umwepisikopi wa Canterbury, Justin Welby, witeguye gusezeranya aba bombi mu rusengero rw'ingoro i Windsor. Mu byumweru bishize ni we wagize umunyamerikakazi Meghan Markle umwangirikanikazi. Uzaba ayoboye ibi birori yitwa David Conner. Umukobwa witwa Jane Fellowes nyirasenge w’igikomangoma Harry niwe uzasoma ibizavugirwa muri uyu muhango.

Saa munani n’iminota itanu (2:05 pm): Meghan winjiye mu isi yihariye n’igikomangoma Harry, bazaba bemejwe nk’umugabo n’umugore, bazahita basohoka hanze ya Chapelle basuhuze abahagarariye ibihugu, abagize imiryango y’ibwami n’abandi ubundi batangire urugendo berekeza mu mbuga ya Windsor. Ni urugendo bazakora bari ku ndogobe mu minota igera kuri 25.

Saa kumi n’iminota mirongo itatu (4:30 pm): Kwiyakira bizatangizwa n’umunyamikazi Elizabeth II mu mbuga wa Windsor. Abageni n’ab’ibwami bazafata ifoto y’urwibutso izafotorwa na gafotozi Alexi Lubomirski.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (8pm): Abageni bazerekeza mu nzu yitwa Frogmore aho Prince Charles yateguye umusangiro wihariye yatumiyemo inshuti n’abo mu muryango magana abiri (200).

Ni ubukwe bw’agatangaza, uwitwa Stéphane Bern yatangaje ko buzatwara miliyoni 30 z’amayero (30 million euros) yatanzwe n’umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, utabariyemo amafaranga yatanzwe ku mutekano kugira ngo ubu bukwe buzagende neza.

Ubwo Prince Charles yarushingaga na Diana mu mwaka w’1981, umutekano w’ubu bukwe bwabo watwaye angana na miliyoni cumi n’eshanu z’amayero (15 million euros).

Ubukwe bwa Prince Harry na Meghan Markle buzaba tariki ya 19 Gicurasi 2018, umutekano wabo urabarirwa kuri miliyoni mirongo itatu na zirindwi z’amayero (37 million euros, ni ukuvuga miliyari 37, 936,586,439 uyabaza mu munyarwanda).

Ni amafaranga aruta kure ayatanzwe ku mutekano w’ubukwe bwa Prince William ubwo yarushingaga na Kate Middleton, bwatwaye miliyoni makumyabiri n’eshanu z’amayero (25 million euros) bwabaye mu 2011.

ubukwe bwe

Meghan yahinduye idini ajya mu bangirikani yari umuporoso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND