RFL
Kigali

VIDEO: Ngabo Leo (Njuga) winjiye muri Sinema ahembwa isahani y’ibiryo yabuze icyo asubiza abamushinja umwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/05/2018 11:54
2


Ngabo Leo umwe mu bakunzwe cyane bitewe n’ibyo akina muri filime nyarwanda, twaganiriye nawe muri iki cyumweru atugezaho byinshi mu bimwerekeyeho.



Amazina amenyereweho muri Sinema nyarwanda ni Kadogo nk’izina akoresha muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko ndetse na Njuga izina yakoresheje muri filime yitwa Inshuti/Friends. Yavukiye mu mujyi wa Kigali ndetse aba ari naho yigira amashuri ye abanza n’ayisumbuye ndetse afite na gahunda yo gukomeza kwiga.

Mu kiganiro twagiranye yadutangarije uburyo yinjiye mu mwuga wa sinema nyarwanda ndetse akaba ari nawe wa mbere mu muryango wabo ukora uyu mwuga. Yinjiye muri Sinema nyarwanda akorera ubuntu dore ko yahembwaga isahani y’ibiryo gusa nabwo yagiye gukina izo filime aho yakinaga yitwa Gafotozi.

Ahamya ko iyi filime ya mbere yakinnyemo yitwa yitwa Gafotozi, yamuhesheje amahirwe yo kujya mu zindi filime ndetse akanashimira cyane Inyarwanda.com by’umwihariko umuyobozi wayo w’icyo gihe wamubonyemo impano akamwizera akamukoresha muri filime yitwa Inshuti/Friends aho yakinnye yitwa Njuga bikamufasha kumenyekana agakomeza kumwizera akajya no muri Seburikoko.

Njuga

 Njuga watangiye gukina filime akorera isahani y'ibiryo ubu akorera agatubutse

Avuga ko ubusanzwe Njuga atari izina ryiza bitewe n’ubusobanuro bwaryo ariko ngo ntabwo aryanga na cyane ko hari aho rimaze kumugeza. Ku bijyanye na filime ya Seburikoko yagize ati “Abakinnyi turi gukinana, Boss yabaremye nk’umuryango, tuba famille imwe, turamenyerana, turakundana…ibintu ntakunze kubona ku ma terrain yandi, abantu turi kumwe mu gukinana ndabakunda cyane kurenza izindi filime zose…Ntabwo ndi kuyikunda kuko ariyo iri kungaburira, ndi kuyikunda kuko dukora nka team, tuba dufite urukundo nk’urwa famille isanzwe…”

Njuga akomeza avuga ko akazi karangira ariko bitewe n’uburyo abakinnyi bo muri Seburikoko babanye, bishobora kuzavamo ikindi kintu kinini kirenze no gukina filime. Kimwe mu bibazo bahura nabyo ni ugufatwa uko batari mu buryo bw’imitungo nk’uko yabidutangarije. Kimwe mu byo akunda habamo abantu bamugira inama. Ku bakunda kuvuga ko Njuga agira umwanda nabo yagize icyo ababwira ndetse anavuga bamwe mu bantu bamugora gukinana nabo barimo Mutoni (Umukobwa wa Seburikoko) ndetse na Mukamana. Impamvu bamugora urazisanga mu kiganiro.

Njuga

Njuga (Kadogo) ashimira cyane Inyarwanda.com kuva 2012 yamufashije kwinjira neza mu mwuga wa sinema

Mu buzima bwe bwa sinema avuga ko yabwinjijwemo na Inyarwanda.com kuko kuva mu mwaka w’2012 ari yo yamuhaye akazi kugeza ubu. Njuga ahora asaba imbabazi ku gitutsi yigeze gutuka 'Director', Kennedy bitunguranye. Ntiyari abikuye ku mutima byaje uko gusa ariko yongeye gusaba imbabazi na none n’ubwo yazimusabye. Yagize inama agenera urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge abereka ko nta keza kabyo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NJUGA/KADOGO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • haba5 years ago
    ngewe ntag nigeze mupelefera uwo muginga reka reka!!!
  • Njuga 5 years ago
    Arawugira turaziranye cyane pe, niyo turi kumwe mu bantu mbona asa nabi, haba koga cg gufura





Inyarwanda BACKGROUND