RFL
Kigali

Taliki ya 18 Gicurasi mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/05/2018 9:33
0


Kuri iyi tariki ni bwo FPR yakoresheje Radio Muhabura ibwira abari bihishe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ko bajya mu duce tugenzurwa na yo. Nyuma y’iminsi 41 Jenoside itangiye, interahamwe zakomeje kwica abatutsi mu gihugu hirya no hino.



Umunsi nk’uyu Ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje urugamba, zikomeza kurokora abatutsi bicwaga; ku rundi ruhande imwe mu miryango mpuzamahanga yatangaje ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside.

Taliki ya 18 Gicurasi mu 1994: Ingabo za FPR zakoresheje Radio Muhabura ibwira abari bihishe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ko bajya mu duce tugenzurwa na yo.

Taliki ya 18 Gicurasi mu 1994: Abaganga batagira umupaka (MSF) bacishije mu kinyamakuru Le Monde cy’abafaransa ibaruwa ifunguye bandikiye Perezida w’u Bufaransa bavuga ko atari intambara hagati y’amoko, ko ahubwo ari JenoSide kandi ko abasirikare bashinzwe kurinda perezida bari ku isonga muri ubwo bwicanyi. Ni ibaruwa yagiraga iti”

Ntabwo ari intambara hagati y’amoko, ahubwo ni itsembatsemba ryateguwe neza ry’abatavuga rumwe n’agatsiko gashyigikiwe kandi kakanahabwa intwaro n’u Bufaransa; k’uwari umunyagitugu Juvenal Habyarimana kandi abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu ni bo bari ku isonga muri ubwo bwicanyi ntawakwiyumvisha ukuntu u Bufaransa bwaba budafite uburyo bwo kubuza izo nkoramutima zabwo guhagarika ubwicanyi.

 

Kuri iyi taliki ya 18 Gicurasi 2018, nyuma y’imyaka 24 Jenoside ibaye kandi imiryango y’abatutsi hirya no hino mu gihugu yibuka abayo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Src: CNLG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND