Kigali

Rayon Sports yanganyije na Yanga Africans yageze i Kigali yakirwa n'abafana mbarwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2018 21:22
0 0 0 0 0 Loading... 6

Ikipe ya Rayon Sports yagarutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nyuma yo kunganya na Yanga Africans 0-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’imikino ya Total CAF Confederations Cup 2018 wabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania tariki 16 Gicurasi 2018.



Ku isaha ya saa mbili ni bwo indege yari izanye ikipe ya Rayon Sports yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Abakinnyi n’umutoza basohotse saa mbili n’iminota mirongo itatu, basuhuzanya n’abafana mbarwa ndetse n’abo mu muryango wabo bari baje kubakira.

ivan

Umutoza Minaert Ivan ni we wabanje gusohoka mu kibuga cy’indege

Mu mukino wahuje Rayon Sports na Yanga Africans, Ivan Minaert yabanjemo; Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry 4, Mugabo Gariel 2, Mugisha Francois Master 25, Kwizera Pierrot 23, Manishimwe Djabel 28, Eric Rutanga Alba 3, Nyandwi Saddam 16, Ismaila Diarra 20 na Shaban Hussein Tchabalala.

Iyi kipe irahita ikomeza urugendo rwo muri Total CAF Confederations Cup 2018 kuwa 18 Nyakanga 2018 i Kigali yakira USM Alger ubwo bazaba bakina umukino wa gatatu wo mu itsinda rya kane (D).

AMAFOTO:

Minaert

bosco

jean Paul

Umunyamakuru Jean Paul ari kumwe n'abakinnyi ba Rayon Sports bavanye Tanzania

tanzania

Aba bafana batatu ni bo bonyine bakiriye Rayon Sports i Kanombe

yannick

Yannick aba yiyicariye inyuma ahugiye ku mbuga nkoranyambaga

Tchabalala

bakame

bakame umunyezamu

Umunyezamu Bakame

umunyezamu Bakame

bakame rayon sports

Imodoka yatwaye umutoza Minaert Ivan wa Rayon Sports 

imodoka

Imodoka yatwaye abakinnyi

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






Umwanditsi

Janvier Iyamuremye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Se78 months ago
    Iyo wanditse mbarwa uba ushatse kuvuga iki?nonese tuge duhora dufunga imihanda???ese iva Africa du Sud ko iyo mbarwa utayanditse
  • Kiki8 months ago
    Ukuntu YANNICK MUKUNZI yagiye yikozeho yizeye kugaragara mumafoto na TV agataha adakandagiye no mukibuga .
  • claude 8 months ago
    Ego rata ngo mbarwa ariko abanyamakuru namwe nimwe mukabiriza ibintu,nonese ugirango buri gihe ibintu bibe uko ubitekereza icyingenzi ni uko rayon yacu tuyihoza kumutima Kandi ntako batagize ahubwo noneho nibashyireho umwete imikino isigaye tuzayitwaremo neza
  • Kigali8 months ago
    Ubundi ishyari ni umuco mubi uba mubanyarwanda, ariko ariko utizwa ingufu cyane n'itangaza makuru; iyo abafana baje kwakira abakinnyi ba Rayon ari benshi biba ikibazo ngo bateye induru, iyo ubuyobozi bw'abafana bubonye ko abakinnyi basigaye bahora mu ndege bugasaba abafana kureka abakinnyi bakaruhuka nabyo biba ikibazo, iyo hagize umutoza usigarana n'abakinnyi inaha bisaba ibisobanuro, please mutange ituze, ntimugashake inkuru aho zitari.
  • hey8 months ago
    they know, what they have done almost nothing,no need to praise them for nothing we want victory rather than draws, being qualified is one, heading to 1/4 is another thing. my suggestion, we need to concentrate on ARPL than CAF confederation cup
  • 8 months ago
    @kigali we wibeshyera abanyarwanda , ubwo niwowe ugira iryo shyari, have rero wikwitirira abanyarwanda ububi bwawe.ahubwo wisubireho kuko waba udukoza isoni kabisa, umuco wacu ni ubupfura, kandi nta mfura igira ishyari.wowe rero rwose ndumva warawutaye, niba hari n undi umeze nkawe nawe yisubireho.njye nagenze amahanga, nabanye na bose ariko ntawe nasanze umunyarwanda ari nta makemwa pe, uziko kuba uri hanze ukamenyako umuntu ari umunyarwanda uhita wumva ntacyo wamuburana kuko ari mwene wanyu, kandi niko biba disi, bigaragaza abakurambere bacu uburyo bari beza pe, bagashyiraho indangagaciro y ubupfura n urukundo na kirazira, ibi byose bakaba nta handi babikuye keretse ku Muremyi w isi n ijuru ariwe Imana y i Rwanda itetse i Rwanda iteka.

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS