Ikipe ya Rayon Sports yagarutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nyuma yo kunganya na Yanga Africans 0-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’imikino ya Total CAF Confederations Cup 2018 wabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania tariki 16 Gicurasi 2018.
Ku isaha ya saa mbili ni bwo indege yari izanye ikipe ya Rayon Sports yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Abakinnyi n’umutoza basohotse saa mbili n’iminota mirongo itatu, basuhuzanya n’abafana mbarwa ndetse n’abo mu muryango wabo bari baje kubakira.
Umutoza Minaert Ivan ni we wabanje gusohoka mu kibuga cy’indege
Mu mukino wahuje Rayon Sports na Yanga Africans, Ivan Minaert yabanjemo; Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry 4, Mugabo Gariel 2, Mugisha Francois Master 25, Kwizera Pierrot 23, Manishimwe Djabel 28, Eric Rutanga Alba 3, Nyandwi Saddam 16, Ismaila Diarra 20 na Shaban Hussein Tchabalala.
Iyi kipe irahita ikomeza urugendo rwo muri Total CAF Confederations Cup 2018 kuwa 18 Nyakanga 2018 i Kigali yakira USM Alger ubwo bazaba bakina umukino wa gatatu wo mu itsinda rya kane (D).
AMAFOTO:
Umunyamakuru Jean Paul ari kumwe n'abakinnyi ba Rayon Sports bavanye Tanzania
Aba bafana batatu ni bo bonyine bakiriye Rayon Sports i Kanombe
Yannick aba yiyicariye inyuma ahugiye ku mbuga nkoranyambaga
Umunyezamu Bakame
Imodoka yatwaye umutoza Minaert Ivan wa Rayon Sports
Imodoka yatwaye abakinnyi
AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO