RFL
Kigali

INKURU IBABAJE: Presta Nzuzi Malemba waciye mu makipe nka APR BBC na Espoir BBC yitabye Imana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/05/2018 21:01
4


Presta Nzuzi Malemba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) ariko akaba yaramenyekanye mu Rwanda ubwo yakinaga umukino w’intoki wa Basketball, yitabye Imana azize uburwayo butunguranye aho yari akiri umukinnyi w’ikipe New Generations i Kinshasa.



Nyakwigendera Presta Nzuzi Malemba wari intyoza mu mukino wa Basketball yaciye mu makipe ya hano mu Rwanda nka Espoir (2012) mbere yo kuba yari yavuye muri APR BBC (2008-2010). Mbere y'uko aza muri APR BBC, Presta yakiniye ikipe ya ONATRA yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri ubu yari umukinnyi wa New Generations iba muri shampiyona y’Intara Kinshasa iherereyemo.

Presta Nzuzi Malemba  (Uwa mbere uva iburyo)

Presta Nzuzi Malemba (Uwa mbere uva iburyo) ubwo yari akiri muri APR BBC (2008-2010)

Presta Nzuzi Malemba  (9) ubwo yari muri APR BBC

Presta Nzuzi Malemba (9) ubwo yari muri APR BBC

Inyarwanda.com imwifurije Iruhuko Ridashira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rurangirwa Ghislain5 years ago
    RIP Mr Malemba imana imuhe iruhuko ridashira
  • 5 years ago
    Rip presta
  • Umugwaneza charlotte5 years ago
    Mana wakire uyumusore nukuri yari inshuti nziza umukinnyi mwiza wambere nabonye muri basketball y'Urwanda nabaho Imana imuhe iruhuko ridashira abo asize bihangane warakoze kutubera umukinnyi mwiza muri APR BASKETBALL Imana ikubabarire ibyaha iguhe ubugingo buhoraho Roho yawe iyishyire hamwe nizintungane yakiriye AMEN
  • 5 years ago
    R.I.P presta vrement kuko urimubakinnyi ntangarugero mumukino kndi wabanye nabenshi mubihe byahise mumukino wa basket boll so imana ikwakire mumahoro





Inyarwanda BACKGROUND