Presta Nzuzi Malemba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) ariko akaba yaramenyekanye mu Rwanda ubwo yakinaga umukino w’intoki wa Basketball, yitabye Imana azize uburwayo butunguranye aho yari akiri umukinnyi w’ikipe New Generations i Kinshasa.
Nyakwigendera Presta Nzuzi Malemba wari intyoza mu mukino wa Basketball yaciye mu makipe ya hano mu Rwanda nka Espoir (2012) mbere yo kuba yari yavuye muri APR BBC (2008-2010). Mbere y'uko aza muri APR BBC, Presta yakiniye ikipe ya ONATRA yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri ubu yari umukinnyi wa New Generations iba muri shampiyona y’Intara Kinshasa iherereyemo.
Presta Nzuzi Malemba (Uwa mbere uva iburyo) ubwo yari akiri muri APR BBC (2008-2010)
Presta Nzuzi Malemba (9) ubwo yari muri APR BBC
Inyarwanda.com imwifurije Iruhuko Ridashira.
TANGA IGITECYEREZO