RFL
Kigali

UBUSHAKASHATSI:Gukoresha Telephone nyuma ya saa yine z’ijoro bitera indwara nyinshi z’ubwonko

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:16/05/2018 20:01
0


Ubushakashatsi bushya bw’Abongereza bwagaragaje ko gukoresha telephone,cyane cyane izi zigezweho (smart phones) mbere yo kuryama,mu masaha ya nyuma ya saa yine z’ijoro bitera indwara y’agahinda gakabije ndetse no kwigunga kuko umubiri utakaza ubushobozi bwo kwiha gahunda.



Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 91000 bwagaragaje ko abantu bakunze gukoresha telephone zigezweho mu masaha akuze ya nyuma ya saa yine z’ijoro bakunze kugira ikibazo cyo kwangiza ubwonko bwabo. Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Glasgow yo muri Ecosse bavuga ko uko umuntu amara amasaha menshi kuri telephone mu masaha akuze gahunda umubiri we (circadian rhythms). Wishyiraho ihungabana, umubiri we ugatakaza ubushobozi bwo kwiha gahunda.

Iyi ndwara ihungabanya circadian rhythms yangiza ite umubiri ?

Iyo warwaye iyi rwara ihungabanya circadian rhythms,umubiri ntuba ukibasha kwigenga ku masaha yo gusinzira ku buryo wabasha kwikangura mu gihe runaka. Umubiri ntuba ukibasha kwiringaniriza ubushyuhe ndetse n’imisemburo imwe n’imwe itakaza umujyo yajyaga yikoraho.

Uko umubiri uba utagishobora kwiha gahunda, bituma umuntu wafashwe n’iyi ndwara akunda kugira ibitotsi kenshi mu masaha yose cyangwa akageraho akabibura.Aba bashakashatsi b’Abongereza bavuga ko usibye kubura ibitotsi umuntu wafashwe n’iyi ndwara ihungabanya circadian rhythms atangira kurwara indwara yo kwiheba ndetse iyo akomeje gukoresha telephone igihe kinini mu masaha akuze bimuviramo kurwara indwara y’agahinda gakabije (depression).

Daniel Smith umwarimu muri kaminuza ya Glasgow wikoreyeho ubushakashatsi nawe avuga ko nyuma yo kugenda abura ibitotsi yahagaritse gukoresha telephone mu masaha akuze, atangira kongera kubona ibitotsi buhoro buhoro. Mu gitabo cye yanditse nyuma y’ubushakashatsi Smith avuga ko igiteye impungenge abantu bagendana iyi ndwara ntibabimenye. Smith aragira atiNdakeka ikintu cy’ingenzi ari ubuzima bw’abantu kuko abantu benshi bari kubaho mu buzima bujagaraye kubera indwara ya cadian rhythms, baba batazi ko bafite”

The independent.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND