RFL
Kigali

Ibintu 5 byavuzwe n’abanyamadini bo mu Rwanda bigafatwa nk’ibinyoma bya Semuhanuka ndetse bigakurura impaka zikomeye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/05/2018 19:00
4


Mu biganiro bitandukanye mu binyamakuru n’ahandi hatandukanye hahuriwe n’abantu benshi, iyo hatangiye impaka zishingiye ku madini rubura gica. Uko amadini yakomeje kwiyongera, abanyamadini bagiye bavuga ibintu bimwe na bimwe bigafatwa nk’ibinyoma bya Semuhanuka ndetse bigakurura impaka nyinshi zishingiye ku myemerere y’abantu.



Benshi mu bayoboke b’amadini avutse vuba mu Rwanda babita abakozi b’Imana ndetse bamwe bakaba bararenze urwo rwego bakitwa 'Intumwa z’Imana' (Apotres). Ibi byonyine ubwabyo byakururaga impaka z’urudaca. Bamwe bemera koko ko abo bantu ari intumwa z’Imana abandi bakavuga bati ‘bariya ni abatekamutwe bitwaza izina ry’Imana ngo babashe gukamuramo abantu amafaranga. Tugiye kugaruka kuri bimwe mu bintu byavuzwe na bamwe mu bakozi b’Imana bamwe bakifata ku munwa babyita ibinyoma ndetse bigakurura impaka ndende mu bantu. Izi mpaka wazisanga no mu bitekerezo by'abantu (comments) kuri buri nkuru zanditswe mu binyamakuru binyuranye zivuga ku byo aba bakozi b'Imana tugiye kugarukaho babaga batangaje.

1.  Gitwaza yavuze ko yahamagajwe na Papa amuhata ibibazo 120

Intumwa y’Imana (Apotre) Paul Gitwaza akuriye Zion Temple Celebration Center ku isi dore ko ari we wanayishinze. Ni umwe mu banyamadini bakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru gusa benshi bifashe ku munwa ubwo hatangazwaga inkuru y’uko uyu mukozi w’Imana yavuze ko muri 2001 yahamagajwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Yohani Pawulo wa II i Vatikani mu Butaliyani ku cyicaro cya Kiliziya gatolika akamuhata ibibazo bigera ku 120.

Gitwaza

Papa Yohani Pawulo wa II ngo yahangayikishijwe n'uburyo abakristu bamushizeho bajya kwa Gitwaza bituma amutumiza amuhata ibibazo 120

Papa Yohani Pawulo wa II ngo yari ahangikishijwe cyane n’uburyo Zion Temple iri kwigarurira abayoboke benshi bo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Nyuma y’urwo ruzinduko Apotre Gitwaza yavuze ko Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda yoherezaga abantu kuneka niba nta zindi mbaraga zimukoresha. Iby’uko yahuye na Papa Yohani Pawulo wa II akamuhata ibibazo 120, Apotre Gitwaza Paul yabitangaje mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga. Inyigisho ikubiyemo iby’urwo ruzinduko rwe, yaje gutambuka kuri Radiyo ye (Authentic  Radio: 92.8Fm) tariki ya 5 Mutarama 2015 kuva i saa mbiri za mu gitondo. Nyuma y’ibi kandi Apotre Gitwaza yagiye avugwaho ibindi byateje impaka birimo iby’uko yasengeye muri Isiraheli ku musozi wa Karumeli hakamanuka ibisa n’umuriro wari urimo abamalayika babiri. N’ubwo hari umubare munini w’abafata ibi nk’aho Apotre Gitwaza ari umutekamutwe, hari n’abandi benshi bahamya ko ari umukozi w’Imana wasizwe amavuta.

2. Apotre Rwandamura yavuze ko nta mukene uzakandagira mu ijuru

Uyu ni umwe mu batangaje ibintu byatunguranye cyane. Rwandamura Charles akuriye United Christian Church ku isi (UCC), yigeze gutangaza ko abakene batazigera bakandagira mu ijuru bitewe n’uko ari abambuzi n’abajura, bahemuka bashaka amaramuko kandi bakaba batajya batanga amaturo nk’uko bikwiye mu rusengero.

Image result for rwandamura bishop

Rwandamura asanga abakene batazajya mu ijuru kubera ingeso zabo mbi

Ibi yabivuze mu muhango wo kwimika Bishop Rugamba Albert biturutse ku nyigisho yatangaga zerekeye abantu batajya batanga icya cumi n’amaturo. Yaburiye abari aho ko batazakandagira mu ijuru niba badatanga icyacumi n’amaturo kuko baba bari kwiba Imana kandi akaba nta mujura uzakandagira mu ijuru. Izina Rwandamura ryongeye kuvugwa cyane ubwo yubakaga urukuta ku rusengero rwe ruherereye mu karere ka Kicukiro akabwira abakristo be ko uzarusengeraho wese (yabanje gutanga ituro ringana n'ibihumbi bitanu) azabona igitangaza cy'Imana na cyane ko ngo urwo rukuta yarwubakishije ubutaka n'amazi yakuye mu gihugu cya Israel.

3. Pasiteri Igiharamagara yahuye n’Imana arayisetsa izunguza umutwe imuha n’umuti wa SIDA

Pastor Igiharamagara ni umuyobozi mukuru w’itorero Ikidendezi Bethesda Banguka Yesu agutabare, rikaba riherere i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Ubusanzwe amazina ye ni Pastor Aline Umuhoza, abantu bakaba bakunze kumwita Umukobwa wa Yesu ndetse benshi bamuzi nka Pastor Igiharamagara ari naryo zina nawe ubwe akunda cyane. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com tariki ya 1 Gicurasi 2016, Pastor Igiharamagara yavuze ko Imana yamwiyeretse mu masengesho yamazemo iminsi 7 ayisaba kujya asengera indwara zananiye abaganga, nuko iza kumuha umuti ukiza SIDA, uwo muti ngo yawuhaye abantu 2 arabasengera barakira.

Pastor Igiharamagara

Igiharamagara umukobwa wa Yesu ngo yasekeje Imana izunguza umutwe

Imana ariko ngo yaje kumubuza gukoresha uyu muti kuko ngo abantu bafite inyungu muri iyo ndwara bazamwica. Ubwo yabazwaga n'umunyamakuru aho yakuye izina Igiharamagara, yavuze ko ari Imana yarimwise nyuma yo kuyisaba kujya akiza SIDA, Imana ikabanza kumwangira, ikamubwira ko ashobora gupfa kubera ishyari yagirirwa n’abantu, ariko undi akabwira Imana ko yakwemera no gupfa ariko Imana ikitwa Imana. Ibyo yasubije Imana ngo byatumye iseka cyane izunguza umutwe imwita Igiharamagara, Umukobwa wa Yesu.

4. Rugagi yatangaje ko azajya azura abapfuye abasanze mu bitaro

Bishop Rugagi ni umuyobozi wa Redeemed Gospel Church mu Rwanda ndetse nawe ari mu bakunze kuvugwaho cyane. Uyu nawe yatangaje ko agiye kujya azura abapfuye abasanze mu buruhukiro bw’ibitaro (morgue). Bishop Rugagi yatangaje ibi nyuma yo gutangiza Televiziyo y’itorero rye yitwa TV7. Yagize ati “Ubu ngiye guhanura 90 ishire, ntabwo ari nka bya bindi, ku ma Televisiyo y’abandi bambariraga iminota, oya ubu Televiziyo ni iyacu, nzajya mpanura mpaka. Ubu abantu bagiye kubona Imana nkorera ko ari Imana nya Mana. Abarwayi barakize murabibona, ababuze urubyaro barabyaye, abafite ibimuga imbago n’utugare barabitaye bagendesha amaguru yabo,…. Ubu igitangaza gisigaye ni kimwe ni uko nzajya muri Morgue yo mu bitaro nka Kanombe na CHUK ubundi ngasengera abapfuye bakazuka, bagataha ari bazima.”

Rugagi yabwiraga abantu ko nibazana ituro abasabira umugisha bakabona Range Rover mu mezi 3

Hari abantu batakwibagirwa amashusho yakwirakwijwe Bishop Rugagi ari mu rusengero asengera abayoboke be abizeza ko uzana amaturo imbere ari bube agiye mu mubare w’abasengerwa bakabona imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover mu gihe kitarenze amezi 3. Ni imodoka ihenze cyane dore ko igura asaga Miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda. Bishop Rugagi kandi yongeye kuvugwa cyane ubwo yahanuraga ko Umunyana Shanitah ari we uzaba Nyampinga w’u Rwanda wa 2018 ariko bikarangira atari ko bigenze. Si ibi gusa kuko abagana urusengero rwe benshi bakunze kuba bakurikiyeyo ibitangaza bijyanye ahanini no kwifuza ubuzima bwiza no gutunganirwa.

5. Prophet Sultan Eric yavuze ko abantu basaba Imana imbabazi bazarimbuka

Umuhanuzi Sultani Eric uyobora itorero Zeal of the Gospel church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali azwi cyane kubera inyigisho ze zihamya ko abantu badakwiye gusaba Imana imbabazi. Sultan avuga ko ibyaha abantu babibabariwe ku musaraba kandi Imana ikaba yarababariye abantu bariho icyo gihe n’abo mu bihe bizaza. Ngo ibyo bivuze ko iyo umuntu asabye imbabazi Imana aba apfobeje amaraso Yesu Kristo yemennye ku bw’ibyaha bya muntu. Umubajije niba abantu bafite uburenganzira bwo gucumura hagendewe kuri iyo myemerere, Sultan avuga ko atari ko bimeze, ngo abantu bagakwiye guterwa isoni n’agahinda n’ibyaha byabo ariko bagashima Imana yo yatanze umwana wayo ngo ibyo byaha bihanagurwe.

Zeal of the Gospel church

Umuhanuzi Sultan Eric mwabonana ari uko witwaje amafaranga akaguhanurira

Sultan kandi yamenyekanye cyane kubera uburyo yari yarashyizeho ibiciro byo guhanurira abantu. Aya mafaranga angana n’ibihumbi 20 by'amanyarwanda ni yo Sultan yashyizeho ngo abantu babashe kubonana nawe abahanurire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zozo5 years ago
    Hahahahahajahhahahha ariko abantu barasaze! None c Ubwo harabantu bamera ibyo aba bavuga? Ndikubona basigaye banishyuza abantu kugira ngo bajye munsengero zabo Hahahha Yesu nagire agaruke peee kubera isi irashaje! Imagine ngo abakene ntibazajya mwijuru None c nibo bahisemo kuba abakene?
  • Lambert5 years ago
    Ndebera Papa yahamagaye Gitwaza? Niba Gitwaza yarabivuze yari yacanganyikiwe naho Rwandamura we yavuze nabi cyane. Rugagi kuli Shanitah muramubeshyeye ntago yemeje ko azaba Miss naho kubeshya abantu ngo urabasengera bazabone Range Rover ni ubu escroc bukabije.
  • openouls5 years ago
    Yesu ubwo agarutse wowe uri ready kuba mwasubiranayo, mwamuretse akaza abishatse n'abandi banyabyaha bakihana. Gusa aha harimo utuntu twinshi pe. Sultan ibyo avuga ndabyemera
  • Gatare5 years ago
    Impamvu aba biyita abakozi b'imana bagira abayoboke benshi,nuko bigisha "prosperity ministry".Nukuvuga ko bigisha abantu ko bagiye kubasengera bagakira vuba,bakabona promotion ku kazi,kubona imodoka n'amazu ahenze,bakabona Fiyanse,etc...Jyewe ubandikira,nirirwa mu mihanda mbwiriza abantu ku buntu,nkabereka ko baramutse bize Bible bagakora ibyo imana idusaba,bazabona ubuzima bw'iteka.Kubera ko ntababwira ibyo babona ako kanya,hafi ya bose banga kumva.Abakozi b'imana nyakuri,uzababwirwa nuko badasaba amafaranga kandi badahembwa.Muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye gukorera imana ku buntu.PAWULO nawe aduha urugero abwiriza ku buntu (Ibyakozwe 20:33).Iyo wahaga amafaranga Abigishwa ba Yesu,barakubwiraga ngo "uragapfana nayo mafaranga yawe".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20. Aba biyita abakozi b'imana,Bible ibita "abakozi b'inda zabo" (Abaroma 16:18).





Inyarwanda BACKGROUND