RFL
Kigali

Kwandika ibitabo no gukora Filime mbarankuru ku miryango yazimye ni zo nama Miss Liliane atanga kugira ngo itazibagirana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2018 16:53
0


Abanyarwanda n'isi yose bari mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri iyi nshuro kandi haranibukwa nanone imiryango yazimye ari naho Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane yatangiye ubutumwa bugamije kugira ngo iyi miryango itazibagirana burundu.



Muri ubu butumwa Miss Iradukunda Liliane yatanze hifashishijwe amashusho yagize ati”Abanyarwanda dukwiye kwibuka imiryango yazimye kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi yaba mu Rwanda ndetse n'ahandi hose ku Isi, kugira ngo imiryango yazimye itazibagirana dukwiye kwandika amateka yabo tukandika ibitabo kuri iyo miryango twandikamo ibyo bakundaga ubuzima bari babayemo ibyo bakoraga n’inzozi bari bafite…”

Nyampinga w’u Rwanda kandi yakomeje avuga ko uretse kwandika ibitabo asanga gukora filime mbarankuru ku buzima bw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu cyatuma iyi miryango yazimye itazibagirana. Miss Iradukunda Liliane ati”…Tukanakora filime mbarankuru ku buzima bwabo.” Uyu mukobwa yakomeje agira ubutumwa agenera urubyiruko muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Miss Rwanda 2018Miss Iradukunda Liliane yakunze kwifatanya n'Abanyarwanda muri gahunda zo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Atanga ubu butumwa Miss Iradukunda Liliane yagize ati”Ubutumwa naha urubyiruko ni uko bakwiye kwitabira gahunda zose zo kwibuka kuko ni yo soko twigira ku mateka yaranze igihugu cyacu tukanahakura impanuro zituma dufata ingamba zo kwerekeza igihugu cyacu aheza. Twibuka imiryango yazimye kuko turiho, ubwo turiho bariho. Ntibazazima twararokotse.”

KANDA HANO UREBE UBU BUTUMWA BWA MISS IRADUKUNDA LILIANE  MU BURYO BW’AMASHUSHO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND