RFL
Kigali

Inkomoko y'amafoto ya Young Grace yambaye umwambaro wa Rayon Sport ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2018 13:59
4


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018 ni bwo hagiye hanze amafoto y’umuhanzikazi Young Grace yambaye imyenda ya Rayon Sports icyakora atatinze ku rukuta rwe rwa Instagram cyane ko yahise ayasiba. Uyu muhanzikazi atangaza ko yayakuyeho kubera ko ari mu irushanwa rya PGGSS8.



Mu magambo ye Young Grace yatangiye agira ati” Ariya mafoto ni aya cyera namwe niba mukurikirana mwakabaye mubizi kuko iriya myenda ni iya mbere nibaza ko iyo muri iyi minsi muyizi, rero umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga zanjye ni we wibeshye ayashyira kuri Instagram yanjye ariko atambajije nkimara kuyabona byansabye guhita nyasiba kuko ubu ndi mu irushanwa rya PGGSS riterwa inkunga na Bralirwa mu gihe nyamara iriya myenda iriho Skol nk’umuterankunga wa Rayon Sport.”

Young Grace yatangaje ko aya mafoto mu by’ukuri yayifotoje nk’umufana wa Rayon Sports by’umwihariko inshuti magara ya Yannick Mukunzi cyane ko n’imyenda yifotozanyije ari iy’uyu mukinnyi. Kuba Rayon Sport yari ifite umukino uyu munsi kandi Young Grace akaba umufana w’imena wayo, ngo ni byo byatumye ayo mafoto ashyirwa hanze nk'uko uyu muhanzikazi yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com, gusa ntitwabashije kumenya amazina y'umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga za Young Grace. Young Grace akibona ayo mafoto yahise ayasiba.

Inyarwanda.com yabajije Young Grace niba nta muyobozi wa EAP cyangwa Bralirwa wari wamubaza kuri iki kibazo we atangaza ko ntawe gusa anatubwira ko ari ibintu byumvikana ko ari ikosa ryabayeho rimutunguye ritanamuturutseho. Young Grace yemera ko ari ikosa yakoze ryo kuba yambaye umwambaro w’indi kompanyi nyamara mu gihe we ari mubahatanira PGGSS8.

young graceyoung grace

Young Grace aya mafoto ye yabanje kunyura ku rukuta rwe rwa Instagram






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukiza5 years ago
    KECURINI naga cakura nagende turamumenyereye
  • Yanga5 years ago
    Ukwo nukwikin ayambaye kuber guma guma yegereje kur Rrb katayambay kur Mamelodie katayambaye, nasyakisyirize ahandi
  • 5 years ago
    cl mm ntabirenze uzisibe u been kuberiki warmer iki y' imana #youngG
  • Joe5 years ago
    Nibamukure muri PGGSS8 ibyo ni ukurenga kumahame. Yashakaga ko ubwinshi bw'abarayon bumushidukira bukamutora yibagirwa ko ku myenda habaho Skol.





Inyarwanda BACKGROUND