RFL
Kigali

Amateka ya Olimpiyskiy National Sports Complex Stade izakira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/05/2018 16:47
0


Kuwa 26 Gicurasi 2018 ni bwo biteganyijwe ko hazakinwa umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League), umukino uzakinirwa kuri Olimpiyskiy National Sports Complex Stade yubatse mu mujyi wa Kiev mu gihugu cya Ukraine.



Umukino wa nyuma uzahuza ikipe ya Real Madrid (Spain) na Liverpool (England) amakipe yabashije kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryatangiye kuwa 27 Kamena 2017 hagakinwa imikino 124 muri rusange. Muri iyi nkuru, reka turebe amwe mu mateka n’ibirori bitandukanye iyi sitade ya Olimpiyskiy National Sports Complex yagiye yakira kugeza ubu muri 2018 aho izaba yakira amakipe abiri y’ibihangange agezweho muri iyi minsi.

Olimpiyskiy National Sports Complex ushatse wayita Olympic Stadium kuko ifite ibyangombwa byose biyemerera kuba yakwakira amoko atandukanye y’imikino ikaba inakira ibirori bitandukanye birimo n’ibitaramo by’abanyamuziki n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bitandukanye biba byateguriwe mu mujyi wa Kiev mu murwa mukuru w’igihugu cya Ukraine.

Yatashywe bwa mbere tariki 12 Kanama 1923 ariko nyuma bitewe nuko bagiye bayivugurura mu buryo butandukanye, yagiye itahwa bundi bushya kuko ubwa nyuma iheruka gusanwa ikanatahwa ni mu 2011 aho wasangaga bakozeho ikintu gito nko gushyiraho igisenge gishya n’ibindi bidakanganye.

Olimpiyskiy National Sports Complex iri mu mujyi wa Kiev

Olimpiyskiy National Sports Complex iri mu mujyi wa Kyiv

Iyi Stade uburyo yubatsemo buyemerera kuba yakwakira imikino Olempike iba buri myaka ine (4) kuko mu 1980 yakiriye iyi mikino. Mu kugenda bayagura ndetse banavugurura, iyi sitade yatashwe mu 1923 iza kongera gutahwa mu 1999 na 2011 tariki ya 11 Ukwakira ubwo hanaberaga igitaramo cya Shakira, umuhazikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Byose byabaga barangije imirimo yo kuyivugurura. Mu 1966 na 1978 iyi sitade yaje kwagurwa yongerwamo imyanya ugereranyije n’iyo yari ifite itahwa bwa mbere mu 1923.

Nyuma yuko Shakira umufasha wa Gerard Pique myugariro wa FC Barcelone yari amaze kuhataramira, hakiniwe umukino wo kuyitaha uhuza u Budage na Ukraine barangiza banganya ibitego 3-3. Umukino wakinwe kuwa 11 Ugushyingo 2011. Iyi sitade kandi yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi cy’ibihugu (Euro 2012) tariki ya 1 Nyakanga 2012 ubwo Espagne yatsindaga Italy ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma, kuri ubu ikaba izakira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2018.

Iyi sitade kandi iherereye neza mu isantere iri ku musozi wa Cherepanova  ikaba aricyo gikorwa remezo cya mbere cya siporo kiri mu mujyi wa Ukraine ariko ikaba iya kabiri mu bunini mu gice cy’u Burayi bw’uburengerazuba kuko Luzhniki Stadium iri i Moscow mu Burusiya ariyo nini muri icyo gice.

Uburyo Olimpiyskiy National Sports Complex yagiye ivugururwa n’impamvu:

Nyuma y’ubwigenge bwa Ukraine mu 1991, iyi sitade yashyizwe mu maboko ya leta ya Ukraine ari nabwo haje kuba ko yagira uburenganzira bwo kuba yakwakira imikino Olempike mu buryo bwemewe n’amategeko agenga iyi mikino iba buri nyuma y’imyaka ine (4).

Mu 1997-1999 iyi sitade yaje kuvugururwa hagendewe ku mabwiriza yari yatanzwe na FIFA ndetse icyo gihe imyanya yayo yaje kugabanywa igera ku 83.450. Nyuma y'aho ni bwo yaje gukomeza kuba aho ikipe ya Dynamo Kiev yakirira imikino yayo ndetse bakanifashisha ikibuga cy’imyitozo cy’iyi sitade cyitwa Labanovsky Stadium.

Nyuma gato mu 1998 ubwo Dynamo Kiev bari bamaze kubona ko badashoboye kwita kuri iyi sitade nk’ikipe yari imaze kuba ari yo iyikoresha cyane, baje guhindura gahunda bahita bafata umwanzuro wo kuba bafata ikibuga cy’imyitozo cya Lebanovsky Stadium baba ari cyo bubaka neza bashyiramo ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo ibe sitade yakwakira imikino y’amarushanwa. Icyo gihe bahise bayiha imyaka ibihumbi icumi abantu bareberamo umukino bicaye neza (10.000 Places).

Olimpiyskiy National Sports Complex  ifite ikibuga cy'ubwatsi karemano

Olimpiyskiy National Sports Complex  ifite ikibuga cy'ubwatsi karemano

Nyuma ni bwo Olimpiyskiy National Sports Complex yahise itizwa Dynamo Kiev kuba yajya iyitabaza mu gihe baba bakiriye umukino ukomeye biba byitezwe ko witabirwa n’abantu benshi. Gusa ntabwo byari bivuze ko ari sitade yabo bakiriraho imikino kuko bari bari bafite Lebanovsky Stadium yakira abantu ibiumbi icumi (10.000).

Olimpiyskiy National Sports Complex ni sitade ikipe y’igihugu ya Ukraine yakiriraho imikino hakaba hanaberaho igikombe cy’igihugu kuva mu 2008. Kuva mu 2008 iyi sitade yatangiye kujya ivugururwa hagamijwe kwakira imikino mpuzamahanga yo ku mugabane w’i Burayi.

Amazina atandukanye iyi sitade yagiye igira:

1923: Red Stadium of Trotsky

1924–1935: Red Stadium

1936–1938: Republican Stadium of Kosior

1938–1941: Republican Stadium

1941: Republican Stadium of Khrushchev (Yakiraga50,000)

1941–1943: All-Ukrainian Stadium

1944–1962: Republican Stadium of Khrushchev (Yakiraga47,756)

1962–1979: Central Stadium (Yakiraga 100,062 in 1967)

1980–1995: Republican Stadium

1996–present: Olympic NSC ( Mu 1999 yakiraga 83,450 ;  biza kuba ko izajya yakora 70,050 kuva mu 2011)

Olimpiyskiy National Sports Complex yakiriye imikino Olenmpike mu 1980:

Mu 1980, Olimpiyskiy National Sports Complex ni bwo yakiraga imikino Olempike ariko ikaberaho imikino y’umupira w’amaguru aho yakiriye amakipe yari mu itsinda rya gatatu © na Kane (D), aha habereye imikino irindwi. Umukino wa mbere wahakiniwe tariki 20 Nyakanga 1980,  U Budage bw’Iburasirazuba (East Germany) yakinnye na Espagne banganya igitego 1-1. Mu mikino ya kimwe cya kane yahakiniwe kuwa 27 Nyakanga 1980, East Germany yagannye ku nzira z’igikombe inyagiye Iraq ibitego 4-0.

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2018 uzabera kuri Olimpiyskiy National Sports Complex

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2018 uzabera kuri Olimpiyskiy National Sports Complex 

Imikino yose yahabereye uko yarangiye:

1.Tariki 20 Nyakanga 1980: East Germany 1–1 Spain  (Group C/hinjiye abantu 100,000)

2. Tariki 22 Nyakanga 1980: East Germany 1–0Algeria (Group C/Hinjiye abantu 70,000)

3. Tariki 24 Nyakanga 1980: East Germany 5–0  Syria (Group C/Hinjiye abantu 80,000)

4. Tariki 21 Nyakanga  1980: Iraq 3–0  Costa Rica (Group D)

5.Tariki 23 Nyakanga 1980: Iraq  0–0  Finland (Group  D, hinjiye abantu 40,000

6. Tariki 25 Nyakanga 1980: Iraq  1–1 Yugoslavia (Group D)    

7. Tariki 27 Nyakanga 1980: East Germany 4–0 Iraq (1/4 cy’irangiza)

Olimpiyskiy National Sports Complex yakiriye imikino yakiriye Euro 2012:

Tariki ya 18 Mata 2007 nibwo UEFA yatangaje ko igihugu cya Pologne na Ukraine bazafatanya mu kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’ibihugu by’u Burayi. Icyo gihe UEFA yemeje ko Olimpiyskiy National Sports Complex izakira umukino wa nyuma. Iyi sitade yemerewe kwakira iyi mikino n’umukino wa nyuma yuko yari imaze kuvugururwa cyane mu gice cyicarwamo n’abanyamakuru (Press Box), kuvugurura igice cyo hasi ugana ku kibuga no gutunganya imyanya y’igice cy’iburengerazuba bw’iyi sitade.

Aha kandi batunganyije ahantu abantu bashobora kwiyakirira mu gihe bageze muri sitade ndetse banashyiraho igisenge gishya gitwikira imyanya yose ya sitade cyo kimwe no kuvugurura hoteli ya sitade (Kiev Olimpiysky Hotel). Icyo gihe byabaye ngombwa imyanya imanua ikaba 70.050 abantu bicaye neza. Iri vugurura ryari ryatangiye tariki ya 1 Ukuboza 2008 ubwo iyi sitade yari imaze gutsindira isoko ryo kwakira iyi mikino ndetse byari biteganyijwe ko mu 2011 byari kuba byatunganye byose.

Ni ko byaje kugenda kuko tariki ya 8 Ukwakira 2011 ni bwo Viktor Yanukovych Perezida w’igihugu cya Ukraine wari uriho icyo gihe (Ubu ni Petro Poroshenko) yayitashye ku mugaragaro. Muri Euro 2012, Olimpiyskiy National Sports Complex yakiriye imikino itatu (3) yo mu itsinda rya kane (D), umukino wa kimwe cya kane  cy’irangiza (1/4) n’umukino wa nyuma. Indi mikino yo mu itsinda rya kane (D) yabereye ku kibuga cya Donbass Arena.

Umukino wa mbere wa Euro 2012 wabereye kuri Olimpiyskiy National Sports Complex, Ukraine yatsinze Sweden ibitego 2-1 tariki ya 1 Kamena 2012. Umukino wa nyuma wahabereye muri iri rushanwa, Espagne yatsinze Italy ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma.

Dore imikino ya Euro 2012 yabereye kuri Olimpiyskiy National Sports Complex:

  1. Traiki 11 Kamena 2012: Ukraine  2–1 Sweden (Group D/Warebwe n’abantu 64,290)
  2. Tariki 15 Kamena 2012: Sweden 2–3 England (Group D/Warebwe n’abantu 64,640)
  3. Tariki 19 Kamena 2012: Sweden 2–0 France (Group D/Warebwe n’abantu 63,010)
  4. Tariki 24 Kamena  2012: England 0–0 (2–4 on pen.)Italy (1/4/Warebwe n’abantu  64,340)

5.Tariki ya 1 Kanama  2012: Spain 4–0 Italy (Umukino wa nyuma warebwe n’abantu 63,170).

Bimwe  mu bitaramo bya muzika byagiye bibera kuri Olimpiyskiy National Sports Complex:

Iyo ibihangange muri muzika bigeze i Kiev bagiye mu bitaramo by’imbatura mugabo babijyana muri iyi sitade kuko ni imwe muri sitade nini zinagezweho ku mugabane w’i Burayi. Bamwe mu bahanzi bakomeye baririmbiye muri iyi sitade barimo George Michael na Shakira. Kuwa 25 Nyakanga 2007 byari biteganyijwe ko habera igitaramo cyari kuzaririmbamo “The Rolling Stones “nka kimwe mu bikorwa bari bafite mu cyo bari bise “A Bigger Bang Tour”. Gusa ntabwo byakunze ko kihabera bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye wari uri muri iki gihugu. Icyo gihe iki gitaramo kimuriwe muri Pologne mu mujyi wa Warsaw.

Shakira umwe mu bahanzi bakomeye baririmbiye muri Olimpiyskiy National Sports Complex

Shakira umwe mu bahanzi bakomeye baririmbiye muri Olimpiyskiy National Sports Complex 

Kuwa 25 Nyakanga 2012 habereye ihgitaramo cya “Red Hot Chili Peppers na The Vaccines”. Madona yaharirimbiye kuwa 4 Kanama 2012 nka kimwe mu bitaramo yari afite mu cyo yari yise “MDNA Tour”, abarenga ibihumbi 31 baritabiriye (31.022).

Nyuma gato, tariki 29 Kamena 2013 ni bwo Depeche Mode yahirimbiye nka kimwe mu bikorwa bari bafite mu cyitwa The Delta Machine Tour, igitaramo cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 36 (36.562).

Okean Elzy yaririmbiye muri iyi sitade tariki 21 Kamena 20114 ubwo bizihizaga imyaka 20 bari bamaze mu muziki, abarenga ibihumbi 71 baritabiriye (71.045). Iyi bande ya muzika kandi yongeye kuhataramira kuwa 18 Kamena 2016.

Ibindi wamenya kuri iyi sitade izahuza Mohammed Salah na Cristiano Ronaldo:

Mu 19941 yakiraga abantu 50.000, mu 1949 ikakira 47.756, 1967 (100.062), 1999 (83.450) mu gihe mu 2011 yakiraga 70.050. Mu mateka yayo nuko yakiriye abantu benshi ubwo Dynamo Kyiv yakiraga FC Bayern Munich tariki 16 Werurwe 1977.

Iyi sitade y’ubwatsi karemano ifite ikibuga kingana na 105m/68m. Umuhanga wakoze igishushanyo mbonera cyayo yitwa L.V.Pilvinsky  wagikoze mu 1923 mbere yuko mu 1936 gikorwa na Mykhailo Hrechyna, iki baje no kugikoresha mu 1941. Mu 2008-2011 iyi sitade iri kugendera ku gishushanyo cyakozwe na kompanyi ya GMP.

Cristiano Ronaldo ategerejwe kuri  sitade yaOlimpiyskiy National Sports Complex

Cristiano Ronaldo ategerejwe kuri sitade ya Olimpiyskiy National Sports Complex 

Aya mateka twayakusanyije twitabaje; Wikipedia.Org, UEFA.com, Google.com,DailMailOnline na Kiev Times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND