RFL
Kigali

Babo umukobwa muto ukorera umuziki mu Budage yashyize hanze indi ndirimbo nyuma yo gukorana na Urban Boys

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/05/2018 15:00
2


Babo umwana w’umukobwa ukorera umuziki we mu Rwanda no mu Budage wigeze gukorana indirimbo na Urban Boys igakundwa cyane yashyize hanze indirimbo y’urukundo ahamya ko urukundo nyakuri rutagendera ku bintu ahubwo ari umutima ukunze.



Amazina yiswe n’ababyeyi ni Barbara Teta ukoresha Babo nk’amazina ye y’ubuhanzi. Yavutse kuri Maman w’umunyarwanda na Papa w’umudage ariko we akunda cyane kwitwa umunyarwanda kuko ari cyo gihugu yavukiyemo akanagikuriramo.

Babo afite imyaka 16, mu mezi 2 azaba yujuje imyaka 17. Amaze gukora indirimbo 5 zirimo ‘Ich Liebe Dich’ soma (Ishiribaedishi) yakoranye na Urban Boy, ‘I Want You Back’. ‘U rwa Gasabo’ n’izindi. Mu muziki we afashwa cyane na nyina ndetse n’umuhanzi witwa M Izzle mu byo kumenyekanisha ibihangano bye.

Babo

Ubwo Urban Boys bari bakiri 3 bakoranye indirimbo na Babo yitwa 'Ich Liebe Dich'

Babo aganira na Inyarwanda.com yagize ati: “M Izzle ni inshuti yanjye magara, aramfasha cyane kumenyekanisha ibihangano byanjye. Sinzi aho njyewe naba ndi ntafite M Izzle ngo amfashe pe! Ndamushimira cyane kumfasha, n’iyo nazaba umustar ugeze he sinshobora kwibagirwa M Izzle na gato kuko turakorana cyane.”

M IZZLE

Babo ashimira cyane uyu musore M Izzle ku bufasha amuha

Babo yadutangarije ko akunda gukora indirimbo z’urukundo kuko ari zo agira inspiration yazo, ndetse anadusobanurira ku ndirimbo ye nshya ‘My Baby Boo’ n’ubwo nta mukunzi aragira. Yagize ati: “Indirimbo My Baby Boo ni indirimbo irimo urukundo cyane, mba mvuga ko ntashaka amafaranga, ibintu byose, uwo nshaka ari we gusa, ntashaka kumusiga no kumubura na gato. Indirimbo nkora ziba ziri mu ndimi zitandukanye kugira ngo bifashe inshuti n’abavandimwe banjye kumva ubutumwa buri mu ndirimbo nakoze kandi indirimbo ibe mpuzamahanga.” Babo ari kwiga mu Budage ndetse agakunda no gukina umupira cyane.

Babo

Babo yashyize hanze indirimbo y'urukundo yise 'My Baby Boo'

Kanda Hano wumve indirimbo 'My Baby Boo' ya Babo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gsgsg5 years ago
    Uuchckclesbian
  • Gisele5 years ago
    Yes babo is lesbian. She has a girlfriend and she kisses her





Inyarwanda BACKGROUND