Shema Natete Brian ukoresha izina rya MC Brian ni umwe mu bashyushyarugamba bakiri kuzamuka mu myidagaduro yo mu Rwanda. Avuga ko mu gihe gito amaze mu kibuga cy’imyadagaduro ibanga yasanzemo ari uko gucisha macye ndetse no gufatira isomo ku bakurusha ari byo bishobora gutuma umuntu agera kure.
Ubwo yari mu kiganiro n’INYARWANDA, Shema Natete Brian yagarutse ku rugendo rwe mu bijyanye no kuba umushyushyarugamba ushaka no kubigira umwuga. Ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko, avuka ku mujyi wa Kigali ndetse impano yo kuba umushyushyarugamba akaba yaratangiye kuyishyira mu bikorwa ari mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.
MC Brian akunze no gukora ibikorwa byo gufasha cyangwa guhuriza hamwe urubyiruko
MC Tino, Alex Muyoboke n’inshuti ye Gift bamuciriye inzira yo kuba ageze aho ageze
MC Brian avuga ko ataragera ku rwego rwo kumenyekana cyane mu gihugu hose ku rwego rufatika ariko ni umwe mu bashyushyarugamba bagiye bayobora ibirori n’ibikorwa bitandukanye. Benshi mu bamwitegereza mu byo akora bya buri munsi bahamya ko uyu musore azavamo umushyushyarugamba w’umunyamwuga. Kuri we ahamya ko abantu 3 ari bo bari ku isonga ry’ugutera imbere kwe, abo ni inshuti ye Gift yamuteye akanyabugabo ku kugerageza ibyo kuba umushyushyarugamba wabigize umwuga, MC Tino ndetse na Alex Muyoboke.
Gususurutsa imbaga y'abantu ni impano ya Brian
Kuri Brian, ikinyabupfura, kutavuga amagambo akojeje isoni, kwicisha bugufi no kugira inyota yo kwigira ku bandi bafite aho bageze mbere ye bimufasha mu kazi ke ka buri munsi. Yagize ati “Ngerageza kubaha abantu bose, abato n’abakuru, kutavuga amagambo atiyubashye ndetse nshobora kwishyura kujya mu gitaramo wenda ntagiye kureba cyane cyane abahanzi cyangwa ibindi ahubwo ari ukugira ngo ndebe uko bagenzi banjye bakora, uko bitwara imbere y’imbaga z’abantu batandukanye.”
Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye INYARWANDA yagiranye na MC Brian:
TANGA IGITECYEREZO