RFL
Kigali

VIDEO:MC Brian ahamya ko kwicisha bugufi no kwigira ku bandi ari ryo banga ryo kugera kure mu isi y’imyidagaduro

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/05/2018 15:07
1


Shema Natete Brian ukoresha izina rya MC Brian ni umwe mu bashyushyarugamba bakiri kuzamuka mu myidagaduro yo mu Rwanda. Avuga ko mu gihe gito amaze mu kibuga cy’imyadagaduro ibanga yasanzemo ari uko gucisha macye ndetse no gufatira isomo ku bakurusha ari byo bishobora gutuma umuntu agera kure.



Ubwo yari mu kiganiro n’INYARWANDA, Shema Natete Brian yagarutse ku rugendo rwe mu bijyanye no kuba umushyushyarugamba ushaka no kubigira umwuga. Ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko, avuka ku mujyi wa Kigali ndetse impano yo kuba umushyushyarugamba akaba yaratangiye kuyishyira mu bikorwa ari mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.

Image result for MC Brian n'inshuti ze

MC Brian akunze no gukora ibikorwa byo gufasha cyangwa guhuriza hamwe urubyiruko

MC Tino, Alex Muyoboke n’inshuti ye Gift bamuciriye inzira yo kuba ageze aho ageze

MC Brian avuga ko ataragera ku rwego rwo kumenyekana cyane mu gihugu hose ku rwego rufatika ariko ni umwe mu bashyushyarugamba bagiye bayobora ibirori n’ibikorwa bitandukanye. Benshi mu bamwitegereza mu byo akora bya buri munsi bahamya ko uyu musore azavamo umushyushyarugamba w’umunyamwuga. Kuri we ahamya ko abantu 3 ari bo bari ku isonga ry’ugutera imbere kwe, abo ni inshuti ye Gift yamuteye akanyabugabo ku kugerageza ibyo kuba umushyushyarugamba wabigize umwuga, MC Tino ndetse na Alex Muyoboke.

Gususurutsa imbaga y'abantu ni impano ya Brian

Kuri Brian, ikinyabupfura, kutavuga amagambo akojeje isoni, kwicisha bugufi no kugira inyota yo kwigira ku bandi bafite aho bageze mbere ye bimufasha mu kazi ke ka buri munsi.  Yagize ati “Ngerageza kubaha abantu bose, abato n’abakuru, kutavuga amagambo atiyubashye ndetse nshobora kwishyura kujya mu gitaramo wenda ntagiye kureba cyane cyane abahanzi cyangwa ibindi ahubwo ari ukugira ngo ndebe uko bagenzi banjye bakora, uko bitwara imbere y’imbaga z’abantu batandukanye.”

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye INYARWANDA yagiranye na MC Brian:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • A5 years ago
    Imana ikomeze ihaze ukwifuza kumutima wawe, kandi ikomeze iguteze imbere muri byose .turagukunda cyane MC Brian





Inyarwanda BACKGROUND