RFL
Kigali

Dore ikosa rikomeye ukora mu gihe ugiye kunywa amazi arimo indimu mu gitondo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/05/2018 15:48
0


Biroroshye cyane kwizera indimu nk’urubuto rwiza kandi rwuzuye intungamubiri zitangaje, ariko nanone iyo ufashe umutobe w’indimu ukawuvanga n’amazi ubundi ukinywera gusa uba ukoze ikosa rikomeye cyane



Ubusanzwe indimu ubwayo ni nziza cyane kuko ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo vitamine C, potassium, magnesium ndetse na cuivre. Gusa nanone hari impamvu igaragara tuvuga ko kunywa umutobe w’indimu uvanze n’amazi gusa ari ikos rikomeye.

Iri kosa rikomeye rero nta rindi nuko mu gihe uri gutegura amazi yawe ugashyiramo umutobe w’indimu gusa biba bidahagije kuko igice cyuzuyemo intungamubiri ari cyo gishishwa ukijugunya.

Iyo ubikoze gutyo rero n'ubundi ntacyo uba ukoze kuko ubusanzwe intungamubiri nyinshi ziba zibereye mu gishishwa cy’indimu ari nayo mpamvu mu gihe ugiye gutegura amazi arimo indimu ni ngombwa kwibuka no gushyiramo ibishishwa byayo kuko ari byo byibitsemo intungamubiri zihambaye.

Mu byo abahanga mu by’ubuzima bakunze kwibandaho cyane mu gutanga inam nuko mu gihe uri gutegura amazi arimo indimu ari ingenzi kwibuka gukatiramo n’ibishishwa byayo kugirango ubashe kubaona za ntungamubiri zuzuye wifuzaga.

Niba ushaka kumenya byinshi ku kamaro k’amazi arimo indimu Kanda hano

Topsante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND