RFL
Kigali

Miliyali 5 Frw zigiye gushorwa mu kugura Camera zo mu ruhame mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:16/05/2018 13:42
0


Guverinoma y’ u Rwanda irateganya gukoresha Miliyari 5 z’amafaranga y’ u Rwanda igura ibikoresho bifata amashusho (camera) bizwi nka CCTV,zizashyirwa ahantu hakunze guhurira abantu benshi mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ,ni umushinga ushobora gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imarai y’umwaka utaha wa 2018-2019.



Ingengo y’imari ya Miliyali 5 y’amafaranga y’u Rwanda izakoreshwa hagurwa camera zigera kuri 124 ndetse n’ibikoresho zizifashisha. Ni umushinga watanzwe n’ikigo gishya gishinzwe gutanga amakuru (Rwanda information society Authority,RISA). N'ubwo uyu mushinga utaremezwa ,Depite Théobald Mporanyi umwe mu bagize komisiyo y’abadepite igenzura ingengo y’imari yemeza ko uyu mushinga ufite amahirwe menshi yo kwemerwa.

Ikigo RISA kivuga ko kizifashisha mu kurushaho kongera umutekano mu mujyi wa kigali. Antoine Sebera, umuyobozi ushinzwe kuzana udushya mu kigo RISA yagize ati “Turashaka kugira Kigali umurwa ugezweho, nubwo uyu mujyi ufite umutekano ariko turifuza kurushaho kuwongerera umutekano”

RISA ivuga ko hamwe mu hazashyirwa izi camera ari ahantu hakunze guhurira abantu benshi mu mujyi wa Kigali harimo ahace k’inganda Kigali Special Economic Zone, mu nkengero z’umujyi mu duce twa Masoro-Munini na Kagarama-Musave.

Mu gushyiraho izi camera ikigo RISA kivuga ko kizakorana hafi na Polisi y’u Rwanda kuko hagamijwe kugaragaza amakuru izajya ikenera. Sebera ushinzwe kuzana udushya mu kigo RISA yagize ati “Gushyiraho camera bizarinda ibyaha kuko abantu bazajya bamenya ko Polisi iri kubareba ndetse n’iperereza rizajya ryorohera Polisi “

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP Theos Badege yemeza ko izi camera zizafasha kugengenzura umujyi hadakoreshejwe ubushobozi bwinshi.

Related image

RISA ni ikigo cya Leta kigamije gushyiraho no guhuza gahunda zishyiraho ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mishanga y’iterambere. CCTV,ni ijambo ry’impine (closed-circuit television), uburyo bwifashisha kohereza amashusho kuri za televiziyo za rutura rusange bukunze gukoreshwa mu maguriro rusange hakumirwa ibyaha.

The Newtimes






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND