RFL
Kigali

Hamisa Mobetto ufite abana babiri nta mugabo arashaka yavuze ko atari umukobwa wabyariye iwabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/05/2018 13:36
1


Hamisa Mobetto ni umwe mu bakobwa bakunze kugaruka cyane mu itangazamakuru kuva hatangira kuvugwa umubano hagati ye n’umuhanzi ukunzwe cyane muri Afurika yose, Diamond.



Mu minsi ishize Diamond yatangaje ko uyu mwaka wa 2018 ugomba kurangira yarabonye umugore babana, ndetse kuva yatandukana na Zari akunze kugaragara ari kumwe na Hamisa inshuro nyinshi ibintu byatumye abantu benshi bibaza niba yaba ari we ugiye gusimbura Zari mu buryamo.

Hamisa Mobetto na Diamond bafitanye umwana

Ubwo abanyamakuru babazaga Hamisa niba hari gahunda yo kubana na Diamond nk’umugore n’umugabo nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Ghafla, Hamisa yirinze kugira icyo atangaza kuri ibi. Ni nyuma kandi y’izindi nkuru z’uruhushya Hamisa Mobetto yahaye Diamond rwo kuba yashaka undi mugore, ibintu byateye urujijo mu bantu bibaza uburenganzira Hamisa Mobetto afite kuri Diamond bwo kumwemerera gushaka umugore.

Diamond na Hamisa bari kugaragara kenshi bari kumwe

Hamisa yavuze ko ntacyo yapfa gutangaza ku byo kubana kwe na Diamond kuko umugabo ari we ufata umwanzuro w’umugore babana, ati: "Erega, sinshobora gusubiza icyo kibazo rwose!” Gusa abanyamakuru bakomeje kumubaza kuri ibi banamubaza niba adaterwa ipfunwe no kuba ari umukobwa wabyariye iwabo inshuro 2 zose nta mugabo babana asubiza ko atari umukobwa wabyariye iwabo “Ntabwo wakiyita umukobwa wabyariye iwabo mu gihe abana bawe ufashwa na ba se kubarera. Iyo siyo mpamvu kuko njye sindi umukobwa wabyariye iwabo rwose kuko ababyeyi b’abana banjye bamfasha kubarera. Sinshobora na gato kwitwa umukobwa wabyariye iwabo."

Hamisa Mobetto yiyamye cyane abavuga ko akunda abagabo bakize

Hamisa Mobetto umaze kubyara abana 2 nta mugabo babana yavuze ko atari umukobwa wabyariye iwabo

Hamisa afite abana babiri, umwe yabyaranye na Dj Maarufu Mjizzo n’undi yabyaranye na Diamond Platinumz.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Moumou5 years ago
    Iyi meshu ya tz turayirambiwe .





Inyarwanda BACKGROUND