Mu minsi ishize ni bwo The Ben yakoreye igitaramo gikomeye muri Uganda aho yari yaherekejwe n’abanyamakuru benshi ba hano mu Rwanda bari bagiye kwihera ijisho aho umuhanzi w’umunyarwanda ataramira mu gitaramo gikomeye muri Uganda. Icyakora umujinya bamwe mu banyamakuru bakuye muri Uganda ugiye guhindura byinshi.
Igitaramo The Ben yatumiwemo i Kampala cyabaye tariki 6 Gicurasi 2018. Bamwe mu banyamakuru bakigiyemo, berekeje i Kampala tariki 4 Gicurasi 2018 bibabera umwanya mwiza baratembera yaba mu tubyiniro, mu tubari ndetse bagira n'amahirwe yo guhura n'abandi bantu bafite aho bahuriye na muzika ya Uganda. Icyakora icyari kiganje mu biganiro byabo byari ukubaza uko muzika y’u Rwanda ihagaze muri Uganda.
Benshi mu baganirije itsinda ry’abanyamakuru bo mu Rwanda bifuzaga kumenya byinshi ku muziki w’u Rwanda muri Uganda, bagarutse ku kuntu muri Uganda iyo uvuze muzika y’u Rwanda humvikana abahanzi batatu aribo; Charly na Nina kubera indirimbo bakoranye na Geosteady ikamamara, Meddy ufite indirimbo yitwa Slowly yigaruriye imitima ya benshi muri Uganda (nabwo indirimbo izwi cyane kurusha umuhanzi) ndetse na The Ben kubera indirimbo afitanye na Sheebah yatumye abantu bakanguka bagashaka kumenya uyu muhanzi.
Rwandan Music First kampanye yatangijwe yo gushyigikira muzika y'u Rwanda
Usibye aba bahanzi nyarwanda batatu, abandi bahanzi ba hano mu Rwanda ngo n'iyo indirimbo zabo zacurangwa mu tubyiniro biragoye kuyibona kuri Televiziyo cyangwa ngo uyumve kuri Radiyo y’i Bugande. Bamwe mu baganirije iri tsinda ry’abanyamakuru ryari ryavuye mu Rwanda batangazaga ko bitewe n'uko Kampala ari umujyi ubamo abanyarwanda benshi kandi utubari banyweramo basa n'aho batuziranyeho, akenshi iyo ugiye muri utwo tubari ushobora kumva umuziki w’abanyarwanda ariko wajya mu tundi tubari tuzwi nk'utw'abagande ari natwo twinshi bikaba byakugora kumva indirimbo z’abanyarwanda. Aha hatangwaga ingero z’utubari n’utubyiniro nka; Atmosphere, Pyramid ndetse Hideout ndetse n’utundi tubari ducye dukunze kubamo abanyarwanda, akaba ari ho ushobora gussanga barimo gucuranga indirimbo nyarwanda na cyane ko abacuranga umuziki muri utwo tubari ari abanyarwanda.
Nyuma yo gusanga muri Uganda badakunda cyane muzika y’u Rwanda, nta n'ubushake bafite bwo kuzamura muzika y’u Rwanda abanyamakuru bo mu Rwanda bari muri Uganda bahise babibona nk’isura yo mu bindi bihugu twibeshya ko muzika y’u Rwanda iri kuzamukamo. Aba banyamakuru bahahagurukanye imigambi mishya yo gutangira guteza imbere muzika y’iwabo bacuranga abahanzi nyarwanda baba imbere mu gihugu. Banahagurukanye intambara nshya bagiye kurwana yiswe ‘Rwandan Music First’ aha bakaba bavuga ko icya mbere ari uko muzika y’u Rwanda yatera imbere. Bamwe mu banyamakuru bahise batangiza iyi nkubiri, harimo: Rutaganda Joel wa City Radio ndetse na Yago umunyamakuru wa TV10 wanahise atangiza kampanye yise Rwandan Music First.
Yago umunyamakuru wa TV10 umwe mu b'imbere muri uru rugamba
Rutaganda Joel akigera i Kigali nyuma y’uru rugendo yari avuyemo i Kampala, yahise atangira gusaba ubuyobozi bwe ko bwamuha amasaha nibura abiri ku munsi agacuranga gusa indirimbo zo mu Rwanda yaba iz'ubu cyangwa iz’imyaka mike ishize. Yahise ahabwa iminsi itatu mu cyumweru ku wa mbere, ku wa gatatu no ku wa kane, gusa ariko nanone ikaba iminsi ishobora no kwiyongera. Rutaganda Joel mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati”Ariko abantu batabona ko ari uguhangana, Oyaaaaa!!!!! ahubwo bareke twubake ikintu kitazorohera uwo ari we wese kumeneramo.” Yakomeje agira ati:
Bibaye byiza nka buri Radio ikagira isaha imwe ikina indirimbo z'inyarwanda gusa waba ari umusanzu ukomeye ku iterambere ry'umuziki w'u Rwanda. Abategura ibitaramo nabo bakwiye guha agaciro abahanzi bacu. Kuko igihe WizKid, Davido baje mu Rwanda noneho bakabona abahanzi b'abanyarwanda barabirukana aho yicaye azadufata ate? Birakwiye ko twubaka uyu muziki wacu kuko igihe wubatswe neza n'abahanzi bakarushaho gushyira hanze ibintu bifite ireme umuziki waba umutungo ukomeye ku gihugu.
Rutaganda Joel umunyamakuru wa City Radio yamaze guhabwa amasaha 6 mu cyumweru yo gucuranga gusa umuziki w'u Rwanda gusa
Ku bwa Rutaganda Joel ngo abahanzi nabo ubwabo bagomba guhaguruka bagafatanya n’abanyamakuru kurwana iyi ntambara bagashyira hamwe bagafashanya mu gihe bazaba bunze ubumwe we asanga bizorohera umuziki w’u Rwanda gutumbagira aho kugira ngo umwe arwane ukwe n'undi arwane ukwe. Akomeza avuga ko hari abibeshya ko abanyamakuru aribo bo kurwana iyi ntambara nk'aho aribo ba nyiri ibihangano. Yasabye abahanzi kubanza kubaka umuziki w’iwabo kuruta gutekereza cyane ku ndirimbo zibahuza n'abahanzi bo mu karere nazo abo bahanzi batanamamaza iwabo ahubwo ugasanga abahanzi ba hano mu Rwanda ni bo bahanganye no kwamamaza izi ndirimbo n'aba banyamahanga mu Rwanda kurusha uko abo banyamahanga babamamaza iwabo.
Usibye abahanzi basabwa gufashanya no gutezanya imbere abanyamakuru b'abanyarwanda bari mu gihugu cya Uganda, barasaba ibindi bitangazamakuru kuba byahagurukira guteza imbere umuziki w’u Rwanda cyane cyo kimwe n'abacuranga mu tubyiniro nabo usanga ahanini bakabaye bumva iyi ntambara ndetse bagafata gahunda yo guteza imbere muzika y’u Rwanda kurusha gucuranga no guteza imbere muzika y'abandi nyamara wagera mu bihugu byabo ugasanga ntibakunda muzika nyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO