RFL
Kigali

Umujinya w’umuranduranzuzi abanyamakuru bakuye i Bugande utumye bihata gahunda yo gucuranga indirimbo z’abanyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2018 10:42
15


Mu minsi ishize ni bwo The Ben yakoreye igitaramo gikomeye muri Uganda aho yari yaherekejwe n’abanyamakuru benshi ba hano mu Rwanda bari bagiye kwihera ijisho aho umuhanzi w’umunyarwanda ataramira mu gitaramo gikomeye muri Uganda. Icyakora umujinya bamwe mu banyamakuru bakuye muri Uganda ugiye guhindura byinshi.



Igitaramo The Ben yatumiwemo i Kampala cyabaye tariki 6 Gicurasi 2018. Bamwe mu banyamakuru bakigiyemo, berekeje i Kampala tariki 4 Gicurasi 2018 bibabera umwanya mwiza baratembera yaba mu tubyiniro, mu tubari ndetse bagira n'amahirwe yo guhura n'abandi bantu bafite aho bahuriye na muzika ya Uganda. Icyakora icyari kiganje mu biganiro byabo byari ukubaza uko muzika y’u Rwanda ihagaze muri Uganda.

Benshi mu baganirije itsinda ry’abanyamakuru bo mu Rwanda bifuzaga kumenya byinshi ku muziki w’u Rwanda muri Uganda, bagarutse ku kuntu muri Uganda iyo uvuze muzika y’u Rwanda humvikana abahanzi batatu aribo; Charly na Nina kubera indirimbo bakoranye na Geosteady ikamamara, Meddy ufite indirimbo yitwa Slowly yigaruriye imitima ya benshi muri Uganda (nabwo indirimbo izwi cyane kurusha umuhanzi) ndetse na The Ben kubera indirimbo afitanye na Sheebah yatumye abantu bakanguka bagashaka kumenya uyu muhanzi.

Rwandan musicRwandan Music First kampanye yatangijwe yo gushyigikira muzika y'u Rwanda

Usibye aba bahanzi nyarwanda batatu, abandi bahanzi ba hano mu Rwanda ngo n'iyo indirimbo zabo zacurangwa mu tubyiniro biragoye kuyibona kuri Televiziyo cyangwa ngo uyumve kuri Radiyo y’i Bugande. Bamwe mu baganirije iri tsinda ry’abanyamakuru ryari ryavuye mu Rwanda batangazaga ko bitewe n'uko Kampala ari umujyi ubamo abanyarwanda benshi kandi utubari banyweramo basa n'aho batuziranyeho, akenshi iyo ugiye muri utwo tubari ushobora kumva umuziki w’abanyarwanda ariko wajya mu tundi tubari tuzwi nk'utw'abagande ari natwo twinshi bikaba byakugora kumva indirimbo z’abanyarwanda. Aha hatangwaga ingero z’utubari n’utubyiniro nka; Atmosphere, Pyramid ndetse Hideout ndetse n’utundi tubari ducye dukunze kubamo abanyarwanda, akaba ari ho ushobora gussanga barimo gucuranga indirimbo nyarwanda na cyane ko abacuranga umuziki muri utwo tubari ari abanyarwanda.

Nyuma yo gusanga muri Uganda badakunda cyane muzika y’u Rwanda, nta n'ubushake bafite bwo kuzamura muzika y’u Rwanda abanyamakuru bo mu Rwanda bari muri Uganda bahise babibona nk’isura yo mu bindi bihugu twibeshya ko muzika y’u Rwanda iri kuzamukamo. Aba banyamakuru bahahagurukanye imigambi mishya yo gutangira guteza imbere muzika y’iwabo bacuranga abahanzi nyarwanda baba imbere mu gihugu. Banahagurukanye intambara nshya bagiye kurwana yiswe ‘Rwandan Music First’ aha bakaba bavuga ko icya mbere ari uko muzika y’u Rwanda yatera imbere. Bamwe mu banyamakuru bahise batangiza iyi nkubiri, harimo: Rutaganda Joel wa City Radio ndetse na Yago umunyamakuru wa TV10 wanahise atangiza kampanye yise Rwandan Music First.

YagoYago umunyamakuru wa TV10 umwe mu b'imbere muri uru rugamba

Rutaganda Joel akigera i Kigali nyuma y’uru rugendo yari avuyemo i Kampala, yahise atangira gusaba ubuyobozi bwe ko bwamuha amasaha nibura abiri ku munsi agacuranga gusa indirimbo zo mu Rwanda yaba iz'ubu cyangwa iz’imyaka mike ishize. Yahise ahabwa iminsi itatu mu cyumweru ku wa mbere, ku wa gatatu no ku wa kane, gusa ariko nanone ikaba iminsi ishobora no kwiyongera. Rutaganda Joel mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati”Ariko abantu batabona ko ari uguhangana, Oyaaaaa!!!!! ahubwo bareke twubake ikintu kitazorohera uwo ari we wese kumeneramo.” Yakomeje agira ati:

Bibaye byiza nka buri Radio ikagira isaha imwe ikina indirimbo z'inyarwanda gusa waba ari umusanzu ukomeye ku iterambere ry'umuziki w'u Rwanda. Abategura ibitaramo nabo bakwiye guha agaciro abahanzi bacu. Kuko igihe WizKid, Davido baje mu Rwanda noneho bakabona abahanzi b'abanyarwanda barabirukana aho yicaye azadufata ate? Birakwiye ko twubaka uyu muziki wacu kuko igihe wubatswe neza n'abahanzi bakarushaho gushyira hanze ibintu bifite ireme umuziki waba umutungo ukomeye ku gihugu.

RutagandaRutaganda Joel umunyamakuru wa City Radio yamaze guhabwa amasaha 6 mu cyumweru yo gucuranga gusa umuziki w'u Rwanda gusa

Ku bwa Rutaganda Joel ngo abahanzi nabo ubwabo bagomba guhaguruka bagafatanya n’abanyamakuru kurwana iyi ntambara bagashyira hamwe bagafashanya mu gihe bazaba bunze ubumwe we asanga bizorohera umuziki w’u Rwanda gutumbagira aho kugira ngo umwe arwane ukwe n'undi arwane ukwe. Akomeza avuga ko hari abibeshya ko abanyamakuru aribo bo kurwana iyi ntambara nk'aho aribo ba nyiri ibihangano. Yasabye abahanzi kubanza kubaka umuziki w’iwabo kuruta gutekereza cyane ku ndirimbo zibahuza n'abahanzi bo mu karere nazo abo bahanzi batanamamaza iwabo ahubwo ugasanga abahanzi ba hano mu Rwanda ni bo bahanganye no kwamamaza izi ndirimbo n'aba banyamahanga mu Rwanda kurusha uko abo banyamahanga babamamaza iwabo.

Usibye abahanzi basabwa gufashanya no gutezanya imbere abanyamakuru b'abanyarwanda bari mu gihugu cya Uganda, barasaba ibindi bitangazamakuru kuba byahagurukira guteza imbere umuziki w’u Rwanda cyane cyo kimwe n'abacuranga mu tubyiniro nabo usanga ahanini bakabaye bumva iyi ntambara ndetse bagafata gahunda yo guteza imbere muzika y’u Rwanda kurusha gucuranga no guteza imbere muzika y'abandi nyamara wagera mu bihugu byabo ugasanga ntibakunda muzika nyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrosomeone5 years ago
    Ngaho nimugerageza turebe,none se ko ngo no kwishyura promotion ministere yabyanze ,uzacurangaizaba
  • x ray5 years ago
    Erega mureke kubica hirya uretse Meddy, Charry & Nina ndetse na The Ben bakora indirimbo zikatunyura naho ubundi umuziki wabagande urenze kure uwacu rwose. Kutawucuranga kumaradio yiwacu sibyo bizatuma tutawumva kuko abenshi dufite smartphone zishobora gukora download kundirimbo dushaka.
  • rich5 years ago
    Kbs turabashyigikiye
  • ange5 years ago
    wooow ndabashyigikiye kbs Rwandan music first
  • Nery eric5 years ago
    Kbs niko byakagenze ntakuntu umuziki wacu watera imbere abanyarwanda tutabigizemo uruhare,ibyabandi yego ni byiza ark ujya kubaka inzu ahera kuri fondation, biroroshye tubanze twite ku byacu ibindi bize nyuma,
  • shak5 years ago
    hihihihihi kera hose c byatangiye bacuranga izo muri Tz kd muri Tz ntaho wasanga bacuranga inyarwanda, barakomeza bacuranga izo mubugande birakomezaaaaa. JD Adams niwe warwanye intambara ngo habeho impinduka aho impinduka iberereye, abanyarwanda ntibigeze bahabwa agaciro none birangiye babagarukiye. reka turebe k umuhazi wacu Jay ploy muzamusubiza agaciro.
  • bavakure Ernest 5 years ago
    hey ikigikorwa nicyiza. narimo ndeba indirimbo uyumunsi mugitondo kuri YouTube channel nzakugera kuya blue Melody afatanije na sheeba icyantangajee nuko indirimbo hafi yayose ari ikigande gusa naaho bluce aririmba agaraho akashira mukigandee wtf.. Rda dukeneye gukanguka. baradukoresh kunyuguzabo
  • Karimu5 years ago
    I gisigaye naba dj Bo murwanda rwose batubabarire nti dushaka music ya handi coco bin; kwa jure;za papirus ;people hose muntara byibuze bibe 80%bacurange music y'irwanda biteye isoni kubona aba dj Bo hanze batangiye gukina music nyarwanda abahano badashobora gukina bakina aba bahaye akantu
  • Lysa5 years ago
    Ahhhhhh, none se ugira ngo abagande bakine indirimbo zo mu Rwanda kandi bafite izabo nziza cyane kurusha izacu !!!!!!!!!!!!!!!!! Noneho uzumve mutubyiniro two mu bo bakina indirimbo z'abanyarwanda, erega umuntu ashyiramo izo abantu bakunda.
  • Eric5 years ago
    Nishimiye iki gitekerezo mwagize Joel na yago Gusa, mwibutse abahanziko no murwanda dufite Injyana cg style ziryoshye zavamo muzika Ibyinitse, urugero ikinimba bagicuranze biri fusion bakavangamo ama instruments sanzwe, Nibwo umuziki nyarwanda wazamuka wuzuye Tukava muri shoki nicyo twita afro beat. Gusa hamwe no gufashanya umuzi ki nyarwanda uz uza gera kure. Murakoze
  • adili shizzo5 years ago
    birakwiyeko twashyirahamwe tukubaka uruganda rwacu
  • 5 years ago
    Ariko ko nabivuze guhera kera,nutishyira imbere ntawe uzahagushyira,mujye mwiyememera iteka kuko Imana yabahaye impano,mwe kujya mushyira abandi imbere ngo mwishyire inyuma kuko muba mwisuzugura.ibi byose biterwa n ubukoroni buri mu mitwe ya bamwe,mwagiye mwigira ku bakurambere ko bashyize ibyabo imbere nuyu munsi akaba ariko karango dufite,baravuze bati ijya kurisha ihera ku rugo.njye sinajya kureba umunyamahanga waje i Rwanda kandi abana bacu buzuye ,nzaha amafaranga yanjye umunyarwanda,n umunyamahanga utumira abana b iwacu akabaha agatubutse nawe nayamuha kuko ineza yiturwa indi.reba nkuriya mwana Andy Bumuntu aririmba neza cyane,Bruce Melody,Davis(bana ba biryogo murihe),uriya wa uburn boys we sinamufana kuko yashakanye na rugigana kandi njye niba udashatse umwana w iwanyu nanjye mba nkuvuyeho nacyawe na kimwe nitaho kuko uba wiyanze wanze abasa nawe ukajya ku munyamahanga mutagira na hamwe musa.Safi we ndamufana yashatse n umugore mwiza(umwirabura nkawe)sha turabafite baririmba neza ahubwo icyo nakwisabira abanyarwanda ni ukutajya bitabira ibitaramo by abanyamahanga kuko abo bantu bategura ibitaramo ntibayahe bene wacu namwe ntimukayabahe.ikindi murebe mu mbyino zacu gakondo mukuremo amapa kugirango havemo ikindi kintu gishya kandi arimo menshi cyane,ibyo ubona abandi bazana akantu gato bakakita izina ngo bavumbuye iyo urebye ubona karigasanzwe kaba no mu mbyino zacu ariko kuko aribo bagashyize ku ruhande bakakita izina karabitirirwa,biriya byose ngo shoki(ibyo kwikora ku maso ariko reka reka biriya si ibintu)na biriya ngo gwara gwara byose ziriya pa turazifite mu mbyino gakondo icyo bakora ni ukugakorahobakantu gato cyane ngo kajyane n injyana bifuza naho ubundi nta gishya(nkaho twihuta bo bakakagenza buhora)ni nka zoriya hip hop iriya se si nka gakondo yacu aho turirimba abandi bivuga ugasanga indirimbo irungikanya n amagambo y uwivuga nta gishya biriya byose.rero namwe nimwicare mudukuremo,na ziriya njyana. Zigikosi muzikore,mujye mu kinimba muvange imishayayo mubyita irindi zina(ariko mujye muvuga ko mwanabikuye kuri gakondo hatazagira ubyiyitirira w ahandi)maze murebe ngo murateza imbere uruganda rw injyana zanyu n imbyino.
  • opensouls5 years ago
    nuko bitangira, gusa ni urugamba tu cyane cyane rw'imyumvire. just persevere
  • mimi 5 years ago
    ndishimye ngewe birambabaza iyo numva hashira iminota 30 bacuranga indirimbo zahandi kdi nubundi abagande ntibaturusha umuziki nagato jyewe i dont like their music especially from uganda habe nagato
  • 5 years ago
    msz suko izabo arizo nziza ahubwo nuko bazimenyekanisha kuturusha





Inyarwanda BACKGROUND