RFL
Kigali

Gormahia FC ishobora kwakira USM Alger nta bafana bari muri Stade

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/05/2018 9:20
0


Ikipe ya Gormahia FC yahawe igihano cyo kuzakira USM Alger nta mufana urangwa muri sitade ya Kasarani bitewe n'uko ubwo iyi kipe yakinaga na Hull City mu mpera z'icyumweru gishize abafana bangije intebe.



Goramahia FC igomba kwakira USM Alger kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018 ku kibuga cya Moi Kasarani. Ubuyobozi bw'iyi sitade bwemeje ko nta mufana wa Gormahia FC bashaka kuko bangije intebe ubwo bakiraga Hull City mu mukino wa gishuti wateguwe na Sport Pesa itera inkunga amakipe yombi warangiye banganya 0-0.

Goramahia FC iraba ikina umukino wayo wa kabiri muri Total CAF Confederation Cup 2018 aho iri mu itsinda rimwe na Rayon Sports baheruka kunganya igitego 1-1 i Kigali. Sports Kenya sosiyete icunga ubusugire bwa sitade ya Moi Kasarani yavuze ko abafana bashatse kwinjira muri sitade mu kavuyo bityo bangiza intebe kubw'iyo mpamva bakaba batabashaka.

N'ubwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Kenya (KFF) ryari ryemereye Gormahia FC kwakirira uyu mukino kuri sitade ya Moi Kasarani, Sports Kenya yo yavuze ko bazahaza nta mufana n'umwe bitwaje. Lordvick Aduda umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Gormahia FC, aganira na Futaa yavuze ko amakuru bahawe na Sports Kenya ari uko nta bafana bemewe muri sitade. Lordvick Aduda yagize ati:

Batubwiye ko nta bafana bemewe muri sitade. Gusa birababaje kuko umukino wabaye ku Cyumweru cyabwo cyari igikorwa cyacu, yari gahunda ya Sport Pesa, sinumva rero ukuntu bitugiraho ingaruka. Ntabwo tuzi umuntu wegereye Minisitiri wa siporo akamugira izo nama zitari nziza kuko uretse no kuba ari isura mbi kuri Guverinoma, byanaduteza ingaruka muri CAF na FIFA.

Amakuru ava muri Kenya avuga ko ubuyobozi bw'ikipe ya Gormahia FC bufite gahunda yo kwegera Minisitiri wa siporo bakareba uko barangiza iki kibazo mu maguru mashya mbere y'uko umukino utangira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND