RFL
Kigali

Rayon Sports bakoze imyitozo ibanziriza umukino banasurwa na Masud Djuma na Haruna Niyonzima-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2018 21:21
0


Saa kumi n’imwe z’igicamunsi cya Tanzania zikaba saa kumi za hano mu Rwanda ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga cya Benjamin Mkapa Stadium (Uwanja wa Taifa) i Dar Es Salaam muri gahunda yo kwitegura umukino w’ishyiraniro bafitanye na Yanga Africans kuri uyu wa Gatatu.



Abakinnyi bose uko ari 18 bameze neza nta bibazo by’imvune bihari nk’uko umutoza Ivan Minaert abivuga kandi bakiriwe neza i Dar Es Salaam nta kibazo bafite na kimwe. Abakinnyi n'abatoza ba Rayon Sports bagize umwanya wo guhura na Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi wanakinye muri Yanga Africans na Rayon Sports.

Uretse Haruna Niyonzima, Rayon Sports yahuye na Masud Djuma Irambona wabahesheje igikombe cya shampiyona cyatumye bagera muri iyi mikino Nyafurika. Masud Djuma yakinnye muri Rayon Sports akaba ari umutoza wungirije muri Simba SC ikipe ihora ihanganye na Yanga Africans muri Tanzania.

Rayon Sports igomba gucakirana na Yanga Africans kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ku masaha ya Kigali (18h00') bikazaba ari saa moya z'umugoroba ku masaha ya Dar Es Salaam (19h00').

Haruna Niyonzima na Masud Djuma Irambona bahuye na Rayon Sports

Haruna Niyonzima na Masud Djuma Irambona bahuye na Rayon Sports 

Kwizera Pierrot (23) ameze neza kuko muri Tanzania yarahakinnye

Eric Rutanga (3) na Kwizera Pierrot (23) bameze neza muri Tanzania  

Manishimwe Djabel na bagenzi be mu myitozo kuri Uwanja wa Taifa

Manishimwe Djabel na bagenzi be mu myitozo kuri Uwanja wa Taifa 

Bimenyimana Bonfils (7), Kwizera Pierrot (23) na Ismaila Diarra (20)

Bimenyimana Bonfils (7), Kwizera Pierrot (23) na Ismaila Diarra (20) 

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports 

Rayon Sports.

Rayon Sports.

Rayon Sports mu myitozo

Rayon Sports mu myitozo

Uva ibumoso: Manishimwe Djabel, Manzi Thierry, Irambona Eric Gisa na Eric Rutanga mu isengesho

Uva ibumoso: Manishimwe Djabel, Manzi Thierry, Irambona Eric Gisa na Eric Rutanga mu isengesho risoza imyitozo

Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND