RFL
Kigali

Nyuma yo gutandakuna na Tracy, Passy ari gukorana indirimbo na Butera Knowless

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2018 14:43
0


Passy umwe mu basore baririmbaga mu itsinda rya TNP ari gukorana indirimbo n’umuhanzikazi Butera Knowless, iri gukorerwa mu nzu itungamuziki ya Kina Music.



Uyu musore [Passy] mu mpera za 2017 ni bwo yatangaje ko yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru kuri Televiziyo Rwanda (RTV) nyuma y’uko atandukanye na mugenzi we Tracy bari bahuriye mu itsinda rimwe rya TNP. Kuri ubu hasohotse urupapuro rwamamaza indirimbo Passy ahuriyemo na Butera Knowless bise ‘Mbaye Wowe’ iri gukorerwa muri Kina Music ya Ishimwe Karake Clement akaba n’umugabo wa Knowless Butera bafitanye umwana umwe w’imfura bise ‘Ishimwe Or Butera ’.

knowless

'Mbaye Wowe' indirimbo nshya Knowless ahuriyemo na Passy

TNP yasenyutse, yatangiye kumvikana mu mitwe ya benshi ahagana mu mwaka wa 2010 yari igizwe n’abasore batatu: Tracy, Nicolas na Passy; bahereye ku ndirimbo ‘Ibiyaga n’Ibibaya’ . Uyu Nicolas yaje kubivamo agana iyo gukina umupira imwerekeza i Burayi.

Mbere y’uko Passy na Tracy batandukana bakoze indirimbo nyinshi zabinjije mu ruhando rw’umuziki nka “Ndamburiraho ibiganza” , “Ku bwinshi”, “Kamucerenge”;... Muri 2015 bakandagije ikirenge mu irushanwa rikomeye ry’umuziki rya Primus Guma Guma Super Star.

Knowless uri gukorana indirimbo na Passy aherutse gushyira hanze indirimbo ‘My Darling ‘yahuriyemo n’umuraperi Ben Pol wo muri Tanzania. Imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 450,294 urebye ku rukuta rwa Butera Knowless kuri Youtube.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND