RFL
Kigali

Uko Brian Blessed yakabije inzozi agahura na Kirk Franklin icyamamare ku isi mu muziki wa Gospel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/05/2018 13:13
0


Brian Blessed ni umusore w'umunyarwanda wamamaye mu ndirimbo 'Dutarame' yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira. Twaganiriye na Brian Blessed adutangariza uko yahuye n'umuhanzi w'icyamamare ku isi, Kirk Franklin.



Kirk Franklin (Kirk Dewayne Franklin) ni umuhanzi w'umunyamerika uri mu bayoboye isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kirk Franklin w'imyaka 48 y'amavuko, akunzwe mu ndirimbo; Imagine me, I smile, Hosanna, Revolution, Wanna be happy?, Lean on me, Brighter day n'izindi. Mu muziki we, amaze gutwara ibihembo bitandukanye bikomeye ku rwego rw'isi.

REBA HANO 'IMAGINE ME' YA KIRK FRANKLIN

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Brian Blessed witegura kumurika album ya mbere yise 'Again and again', yadutangarije ko mu mwaka wa 2008 ari bwo yahuye n'umuhanzi Kirk Franklin, bivuze ko kugeza ubu hashize imyaka 10. Icyo gihe Brian Blessed yari ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'itsinda yabarizwagamo ryitwa 'Hindurwa'. Brian Blessed na Kirk Franklin bahuriye mu rusengero 'Saddleback church' rukuriwe na Pastor Rick Warren ukunze kuza mu Rwanda muri gahunda z'ivugabutumwa. Ati:

Kirk Franklin twahuye mu mwaka wa 2008. Nari muri music tour na Hindurwa. Twahuriye mu gitaramo yari afite muri Saddleback Church muri Los Angels kwa Pastor Rick Warren. Twari twahakoze concert mbere y'uko Kirk Franklin nawe akihakorera. Mpura nawe byaranejeje cyane kuko nari nsanzwe mukunda nkunda indirimbo ze nka Revolution, Imagine me n'izindi.

Kirk Franklin

Brian Blessed ubwo yahuraga na Kirk Franklin muri 2008

Brian Blessed yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko yakuze afite inzozi zo guhura no kuganira na Kirk Franklin. Muri 2008 ni bwo yakabije inzozi yakuranye ahura na Kirk Franklin, biramushimisha cyane. Brian Blessed yadutangarije ko ubwo yahuraga na Kirk Franklin, yamubwiye ko abanyafrika benshi by'umwuhariko abanyarwanda bamukunda cyane. Kirk Franklin ngo yishimiye cyane iyo nkuru nziza ahawe, nuko aha Brian Blessed impano ya CD y'indirimbo ze, ikintu cyamukoze cyane ku mutima. Yagize ati:

Mukundira uburyo agira indirimbo nziza kandi agira passion mu byo akora. Nahoraga nifuza ko namubona, this was like a miracle to me (kumubona byari igitangaza kuri njye) kandi ni umuntu mwiza usetsa cyane. Duhura namubwiye ko mukunda kandi n'abanyafurica bamukunda cyane cyane mu Rwanda kuko ndibuka indirimbo ze zari zikunzwe cyane hano. Yahise ampa indirimbo CD yiwe ndishima cyane. Ndihuka muri concert ye bari baduhaye imyanya ya VIP baranadusengera byari byiza cyane.

Kuri ubu Brian Blessed ageze kure imyiteguro y'igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Again and again'. Ni igitaramo kizaba tariki 27/5/2018 kikazabera mu Kiyovu kuri Park Inn Radisson kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba. Kwinjira ni 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y'icyubahiro. Muri iki gitaramo, Brian Blessed azaba ari kumwe na Patient Bizimana, Tonzi, Billy Jakes n'itsinda Beauty For Ashes (B4A) rikunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Yesu ni sawa'. Abajijwe impamvu yari amaze igihe kinini adakora igitaramo, Brian Blessed yavuze ko yari arimo gutegura neza iki gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Again and Again'.

Incamake ku mateka ya Brian Blessed

Amazina ye asanzwe ni Bizimungu Brian, gusa mu muziki azwi cyane nka Brian Blessed. Yavutse mu 1984 avukira muri Uganda, icyo gihe ababyeyi be bari barahunze mu 1959. Ubwo yari afite amezi 3 ni bwo Papa we yapfuye agonzwe n'umuntu wabishakaga ndetse nyuma yo kumugonga ahita amukandagira nabwo abishaka. Mu 1994 Brian Blessed yagarukanye mu Rwanda n'umuryango we. Mu 1998 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza (P.3) ni bwo Brian Blessed yamenye Yesu Kristo atangira urugendo rw'Agakiza.

Kuva icyo gihe kugeza ubu avuga ko atigeze asubira inyuma ndetse ngo ntabwo yicuza. Umunsi yakirijweho ni bwo yamenye impano afite yo kuririmba. Yahise ajya muri korali nkuru kandi icyo gihe yari akiri umwana muto. Yatojwe kuririmba na Karamu watozaga korali Imirasire y'Ibyiringiro y'i Gahini muri Angilikani. Yaje kujya muri New Life Bible church ahakorera umurimo w'Imana igihe kitari gito. Nyuma y'aho ahagana muri 2004 yaje kujya mu itsinda ryitwaga Hindurwa. Bazengurutse igihugu cy'u Rwanda bamamaza Yesu.

Brian Blessed

Brian Blessed ugiye kumurika album ye ya mbere

Banazengurutse ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Amerika aho Brian Blessed yabaga ari kumwe na Enric Sifa, Robert Mugabe n'abandi bahuriraga muri iryo tsinda, bazenguruka ibyo bihugu byose bahimbaza Imana ariko banakorera ubuvugizi abanyarwanda batishoboye. Nyuma yo kuva muri Amerika ni bwo Brian Blessed yatangiye gukora umuziki ku giti cye. Mu mwaka wa 2014 ni bwo Brian Blessed yakoze indirimbo ye ya mbere.

Yaje gukora indirimbo 'Dutarame' ikundwa n'abantu batari bacye kugeza n'ubu ni indirimbo ikunze gukoreshwa ahantu hatandukanye mu gihe cyo guhimbaza Imana. Mu mwaka wa 2015 Brian Blessed yashyizwe ku rutonde rw'abahatanira ibihembo mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda aho yari mu cyiciro gikomeye cy'umuhanzi w'umwaka (Best Male Artits), icyo gihe igihembo cyaje kwegukanwa na Israel Mbonyi.

Brian Blessed

Igitaramo Brian Blessed agiye gukora

REBA HANO 'LEAN ON ME' KIRK FRANKLIN YAHURIYEMO B'ABAHANZI BANYURANYE

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRIAN BLESSED






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND