RFL
Kigali

Taraji P. Henson uzwi nka Cookie muri Empire yambitswe impeta n’umukunzi we arusha imyaka 13

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/05/2018 11:12
0


Taraji Penda Henson ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri filime nka Empire, Hidden Figures, Think Like A Man n’izindi nyinshi zagiye zikundwa. Ku myaka 47, Taraji yambitswe impeta (engagement) n’umusore w’imyaka 34 bamaze imyaka irenga 2 bakundana, amusaba ko yazamubera umugore.



Uyu musore wambitse Taraji impeta yitwa Kelvin Hayden akaba azwi cyane mu mikino y’umupira uzwi nka Rugby. Yamusabye ko yamubera umugore ku munsi witiriwe ababyeyi (Mother’s Day), Taraji abisangiza abamukurikira kuri Instagram ahamya ko yavuye ku isoko ry’ingaragu. Yagize ati “Mwese mubimenye navuze Yego! Yabanje ampa impano ijyanye n’umunsi w’ababyeyi nuko ahita atera ivi nenda kugwa igihumure! Navuye ku isoko kandi ndishimye cyane!”

Image result for taraji p henson engaged

Uyu musore niwe wakuye Taraji ku isoko ry'ingaragu

Ibi bibaye nyuma y’imyaka 15 uwari umukunzi wa Taraji arashwe akicwa, uyu bakundanye bari mu mashuri yisumbuye ndetse baza no kubyarana  umwana w’umuhungu kuri ubu ufite imyaka 24 witwa Marcell Johnson. Taraji na Kelvin batangiye kugaragara bari kumwe cyane muri 2015 ndetse umwaka ushize nibwo yemeje ko bakundana kandi akaba yishimye cyane.

Related image

Abarebye Empire bamuzi cyane nka Cookie

Taraji P. Henson benshi bamukundira ubuhanga agaragaza mu gukina amafilime ndetse ni umwe mu bagiye batsindira ibihembo bikomeye mu mwuga wa sinema. Filime azwimo cyane ni nka Empire aho aba yitwa Cookie, Proud Mary, Hidden Figures, Tyler Perry’s Acrimony, Date Night, Think Like A Man n’izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND