RFL
Kigali

Filime y’uruhererekane ‘The Family Affairs’ ikomoza ku mibereho y’umuryango iratangira kunyura kuri RTV mu gihe cya vuba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2018 11:19
17


'The Family Affairs' birumvikana nk’ijambo rimwe mu gisobanura cya filime y’uruhererekane yitsa ku mibereho y’umuryango nyarwanda w’ubu, igatanga n’ishusho y’imibanire y’abanyarwanda mu Rwanda rw’ubu.



The Family Affairs ni filime y’uruhererekane izanyura kuri Television y’u Rwanda (RTV) iri gutegurwa na kompanyi Young Dreamers bafite imishinga myinshi yo gukora no kumurika aho kuri ubu bahereye kuri iyi filime bise The Family Affairs.

Iyi filime igiye gusohoka mu minsi ya vuba irimo bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri biga mu mashuri abanza, abanyeshuri bo muri IPRC n’abandi biga muri Kaminuza zitandukanye bo mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

rukundo

Rukundo Shaffy Director wa The Family Affairs

Rukundo Arnold Shaffy wamamaye muri filime nyarwanda uri ku isonga mu gutegura no gukurikirana ikorwa ry’iyi filime ‘The Family Affairs’ yavuze ko bamaze igihe bategura iyi filime aho bageze kuri episode (agace) ya 19 muri episode 20 zikenewe, izi episode 20 zingana na Season imwe.

Yanavuze ko mu mpera za Kamena 2018 iyi filime izatangira gutambuka kuri Television y’u Rwanda (RTV). Shaffy akomeza avuga ko iyi filime iri gutungarizwa i Huye aho bubatse inzu itunganyamashusho n'umuziki (Studio) ifite ibikoresho byose bisabwa kugira ngo filime n'umuziki binogere abo bigenewe.

Shaffy ari nawe mpuhuzabikorwa w’iyi filime (Director) yabwiye Inyarwanda.com ko atari gukora wenyine uyu mushinga ahubwo ko afatanyije na Uwimana Hyaciente aho bamaze umwaka urenga bakurikirana banategura iyi filime iri mu rurimi rw’icyongereza, ndetse avuga ko yizeye ko izakundwa na benshi.

shaffy

The Family Affairs iratangira guca kuri Television y'u Rwanda (RTV) ukwezi gutaha

Ku bijyanye n’uko nta mukinnyi umenyerewe mu gukina filime uri muri ‘The Family Affairs’, Shaffy avuga ko bakoresheje amarushanwa mu banyeshuri inshuro zirenga eshatu bashakisha abashoboye bazagaragara muri iyi filime y’uruhererekane bagahitamo gukorana n’abanyeshuri biga mu mashuri atandukanye b'i Huye kandi ko urwego bariho n’abo ubwabo bafite ubumenyi mu gukina filime.

Iyi filime ikora ku mpu zombi; ikomoza ku mibanire y’umuryango nyarwanda muri rusange, ikerekana imibereho y’umwana wasizwe n’umubyeyi mu rugo akajya ku kazi, ishusho y’ubuzima abanyeshuri bo muri Kaminuza babayeho, igakomoza ku burere bw’abana batabasha kuganira n’ababyeyi babo bataha igicu kubera akazi n’ibindi byinshi bikwiye guhangwa amaso bizerekanwa muri iyi filime.

Season imwe kuri ibo izajya iba igizwe na episode 20 buri episode imwe imara iminota makumyabiri n’itatu (23). Itunganywa ry’iyi filime rigomba kumara imyaka itatu, buri mwaka bihaye intego y’uko bazajya bakina episode mirongo ine(40) zirimo season ebyiri, bivuze ko myaka itatu hazakinwa season esheshatu(6) zihanwe na episode ijana na makumyabiri(120).

filime

Iyi filime irimo abanyeshuri bo muri Primaire, Segonderi na Kaminuza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    We can't wait to watch that movie
  • nadia5 years ago
    kbsa Imana ibatere inkunga ndumva iyo filmé ifitiye akamaro abanyarwanda
  • Denise5 years ago
    Mukomerezaho nshuti ,courage courage,itinze gutangira ahubwo...
  • Ingabire susila5 years ago
    Iyi film tuyitegereje turi benshi pe Shaffy courage kd turabiziko ushoboye cyane kuva kera impano wahawe ukivuka yituze no mubandi .so amahirwe masa twiteze kureba Impinduka.courage pe.
  • 5 years ago
    Heeeee this is really great. Can't wait.
  • Kagabo Paul5 years ago
    Heeeeee this movie is great. Can't wait to watch this
  • Habinshuti janvier5 years ago
    Shaffy uri umuhanga ndakwemera wigeze kumbera director wa film the pardon yirirwa itwara za awards hanze yurwanda .ni janvier
  • Iradukunda claire5 years ago
    Shaffy uri umuhanga 100% mbona mubakinnyi ba cinema murwanda uri inkingi ya mwamba.
  • Turatsinze Jean Bosco5 years ago
    Mubigaragara iyi film ifite umwihariko nkurikije igitekerezo kiyirimo nge kubwange nababwirango courage kdi tuyitegerejanye amatsiko. Murakoze.
  • Tuyisenge Jackson5 years ago
    Ewana iri zina ryo ubwaryo ryatuma tugira amatsiko yo kureba iyi season ahubwo bagire vuba . congz kuri young dreamers na Shaffy as director ndetse nabandi mufatanya
  • Julius 5 years ago
    Mn, Shaffy uramfite kbx ko numva izo tariki ari kera kko!
  • Julius5 years ago
    Ewa ndabona izaba ari ikosora,Congz Bro!
  • norbert5 years ago
    congs guys ndabona ari saw
  • Coudith5 years ago
    Woods courage rwose bana bu Rwanda birashimishije mukomereze aho
  • Innocent Frank 5 years ago
    Filme nkizi zuruhererekane nizo zikenewe mu Rwanda rwacu, ...kuba ikozwe mu rurimi rwumva na benshi kwisi ni akarusho
  • mwizerwa jean remy5 years ago
    iyi film ko numva iryoshye itaraza kbsa Cong's kuko nizo zaburaga mu Rwanda
  • Felicien Dusabimana5 years ago
    Ndemeye tuuu





Inyarwanda BACKGROUND