'The Family Affairs' birumvikana nk’ijambo rimwe mu gisobanura cya filime y’uruhererekane yitsa ku mibereho y’umuryango nyarwanda w’ubu, igatanga n’ishusho y’imibanire y’abanyarwanda mu Rwanda rw’ubu.
The Family Affairs ni filime y’uruhererekane izanyura kuri Television y’u Rwanda (RTV) iri gutegurwa na kompanyi Young Dreamers bafite imishinga myinshi yo gukora no kumurika aho kuri ubu bahereye kuri iyi filime bise The Family Affairs.
Iyi filime igiye gusohoka mu minsi ya vuba irimo bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri biga mu mashuri abanza, abanyeshuri bo muri IPRC n’abandi biga muri Kaminuza zitandukanye bo mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Rukundo Shaffy Director wa The Family Affairs
Rukundo Arnold Shaffy wamamaye muri filime nyarwanda uri ku isonga mu gutegura no gukurikirana ikorwa ry’iyi filime ‘The Family Affairs’ yavuze ko bamaze igihe bategura iyi filime aho bageze kuri episode (agace) ya 19 muri episode 20 zikenewe, izi episode 20 zingana na Season imwe.
Yanavuze ko mu mpera za Kamena 2018 iyi filime izatangira gutambuka kuri Television y’u Rwanda (RTV). Shaffy akomeza avuga ko iyi filime iri gutungarizwa i Huye aho bubatse inzu itunganyamashusho n'umuziki (Studio) ifite ibikoresho byose bisabwa kugira ngo filime n'umuziki binogere abo bigenewe.
Shaffy ari nawe mpuhuzabikorwa w’iyi filime (Director) yabwiye Inyarwanda.com ko atari gukora wenyine uyu mushinga ahubwo ko afatanyije na Uwimana Hyaciente aho bamaze umwaka urenga bakurikirana banategura iyi filime iri mu rurimi rw’icyongereza, ndetse avuga ko yizeye ko izakundwa na benshi.
The Family Affairs iratangira guca kuri Television y'u Rwanda (RTV) ukwezi gutaha
Ku bijyanye n’uko nta mukinnyi umenyerewe mu gukina filime uri muri ‘The Family Affairs’, Shaffy avuga ko bakoresheje amarushanwa mu banyeshuri inshuro zirenga eshatu bashakisha abashoboye bazagaragara muri iyi filime y’uruhererekane bagahitamo gukorana n’abanyeshuri biga mu mashuri atandukanye b'i Huye kandi ko urwego bariho n’abo ubwabo bafite ubumenyi mu gukina filime.
Iyi filime ikora ku mpu zombi; ikomoza ku mibanire y’umuryango nyarwanda muri rusange, ikerekana imibereho y’umwana wasizwe n’umubyeyi mu rugo akajya ku kazi, ishusho y’ubuzima abanyeshuri bo muri Kaminuza babayeho, igakomoza ku burere bw’abana batabasha kuganira n’ababyeyi babo bataha igicu kubera akazi n’ibindi byinshi bikwiye guhangwa amaso bizerekanwa muri iyi filime.
Season imwe kuri ibo izajya iba igizwe na episode 20 buri episode imwe imara iminota makumyabiri n’itatu (23). Itunganywa ry’iyi filime rigomba kumara imyaka itatu, buri mwaka bihaye intego y’uko bazajya bakina episode mirongo ine(40) zirimo season ebyiri, bivuze ko myaka itatu hazakinwa season esheshatu(6) zihanwe na episode ijana na makumyabiri(120).
Iyi filime irimo abanyeshuri bo muri Primaire, Segonderi na Kaminuza
TANGA IGITECYEREZO