RFL
Kigali

TIZAMA yabazaniye Nyamacoma na Michopo utasanga ahandi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/05/2018 9:53
0


Tizama Bar and Restaurant, akabari gaherereye i Nyamirambo, ahantu heza wasohokera n'inshuti zawe mu bihe bitibagirana, bakomeje ku kudabagiza aho bakuzaniye inyama ya Nyamacoma na Michopo mu rwego rwo ku kwifuriza ubuzima bwiza.



Buri wese afite umunsi yibuka amarangamutima akazamuka, umukunzi wawe ntuzibagirwe kumusohokana muri Tizama Bar mu rwibutso rudasaza umuhaye mu buzima bwe. Iyo ugezeyo usanganirwa n’urugwiro n’akanyamuneza baguha ikaze ku mafanguro n’ibinyobwa byizihiye umubiri wawe.

Tizama Bar and Restaurent birumvikana nk’izina rimwe ryihariwe n’abantu bategura amafunguro y’ubwoko bunyuranye aba ateguranywe ubuhanga buhanitse ategurwa n’abakozi b’inzobere n’isuku utasanga ahandi. Hejuru y’ibyo hari serivisi yanyuze benshi babagana umunsi ku wundi.

abatetsi

Umwanya ni uwawe ngo ugane amafunguro yatetswe n'abatetsi ushobora kuba utarabonye muri ubu buzima

Ukunda kureba umupira w’amaguru ku nyakiramashusho za rutura, birashoboka ko utabona ahandi wasangira ibyishimo n’inshuti zawe munywa ikawa. Ikindi cyiza bagira ni umuziki mwiza, amajwi ayunguruye aba yumvikana neza bakagira n'umwihariko wa Brochette za Zingaro ziba ziryoshye cyane ukongeraho n'ubwoko bw'inyama z'ihene buzwi nka Michopo ziba zikaranze mu buryo bwihariye. Michopo ziraryoha cyane kurusha izindi nyama waba warariye.

Icyo bigusa ntabwo cyigoye ni ukubagana; Tizama Bar & Restaurant iherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali,ikora amasaha 24 kuri 24 mu kurushaho gufasha abakiriya bayo.

ibiryo

agacupa

ibyo kurya

Umwanya ni uwawe ukagana Tizama Bar

bar






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND