RFL
Kigali

Perezida Putin yangiye Kirill umukurambere wa sinema mu Burusiya kwitabira iserukiramuco mpuzamahanga rya filime

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:11/05/2018 9:40
0


Abategura iserukiramuco rya filime mpuzamahanga rya Festival de Cannes batangaje ko Perezida Putin yemeje ko Kirill Serebrennikov atagomba kurenga imbibi z’u Burusiya mu gihe yagombaga kwitabira iri serukiramuco rya filime muzamahanga riri kuba ku nshuro ya 71.



Kirill Serebrennikov ni umwe mu bayobozi ba filime bakoze filime Leto cyangwa L’ete mu rurimi rw’igifaransa, imwe mu ziri guhatanira ibihembo nka filime nziza muri iyi festival. N'ubwo abategura iri serukiramuco rya filime mpuzamahanga rizwi nka Festival de Cannes bandikiye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga basabira uburenganzira Kirill Serebrennikov kwitabira iri serukiramuco, Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya yashimye kwisubiriza we ubwe.

Abinyujije ku murongo wa telephone Perezida Putin yatangaje ko uyu mugabo adashobora kwitabira iri serukiramuco kuko agikurukiranwe n’ubutabera. Perezida Putin yagize ati”Ku bwanjye nifuzaga kubafasha,nkemerera Kirill Serebrennikov akitabira iryo serukiramuco, ariko murabizi nta muntu n’umwe wemerewe kugira icyo ahindura ku byemezo cy’ubutabera”

Image result for kirill serebrennikov

Kirill Serebrennikov aho afungiye

Kirill Serebrennikov w’imyaka 49, ni umwe mu bayobozi ba filime bari ku isonga muri iki gihugu cy’u Burusiya. Kirill Serebrennikov yatawe muri yombi ubwo yari ari gukora filime Leto bituma ibice bya nyuma abikorera iwe mu rugo. Kirill Serebrennikov ashinjwa kunyereza umutungo wa Leta n'ubwo we abihakana.

Iserukiramuco rya filime rizwi nka Festival de Cannes, ku nshuro ya 71 riri kubera i Paris mu Bufaransa ryatangite taliki 8 Gicurasi rikazarangira taliki ya 19 Gicurasi uyu mwaka wa 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND