RFL
Kigali

Kigali: Hari kuba inama y’iminsi 3 ya Afurika Yunze Ubumwe mu ishami rya siporo mu kurushaho gusigasira siporo muri Afrika

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/05/2018 17:46
0


Kuva kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Gicurasi mu Rwanda hari kubera inama izasozwa kuwa Gatanu tariki 11 Gicurasi uyu mwaka ihuza Ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe mu ishami rya Siporo mu kurushaho gusigasira siporo no kuzana ingamba nshya mu bijyanye na siporo muri Afurika.



Abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye bigize umugabane wa Afurika bitabiriye iyi nama baba abahagarariye Afurika Yunze Ubumwe mu ishami rya siporo ndetse n’abahagarariye imiryango ya siporo muri Afurika bashimira cyane igihugu cy’u Rwanda mu kurushaho gutanga umusanzu mu guteza imbere siporo nk’uko uhagarariye African Union Sports Council yatangije iyi nama abigarukaho.

Inzobere mu bijyanye n’imikino itandukanye ubwo zaherukaga guterana mu mwaka wa 2015 hari zimwe mu ngingo zaganiriyeho ndetse kuri iyi nshuro iyi nama ikaba izashingirwaho mu gufata imyanzuro aho imikino izava mu buryo bumenyerewe nka Zone ikajya mu buryo bwa Region.

AUSC

Abayobozi batandukanye muri siporo ya Afurika bitabiriye iyi nama

Nk’uko Bugingo Emmanuel, umuyobozi w’ishami rya siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo yabitangarije Inyarwanda.com bamwe mu bitabiriye iyi nama ni abahagarariye imiryango ya siporo nka ANOCA (ishyirahamwe rihagarariye za komite olempike zose muri Afurika) ndetse n’abahagarariye uturere dutandukanye muri Afurika. Ikigamijwe muri iyi nama ni ukuganira ku bijyanye n’amavugurura bagahindura Zone zari 7 zikaba Region 5 aho u Rwanda rwari muri Zone ya 5 ruzajya muri Region ya 4, u Burundi na Misiri bikavamo hakazamo ibindi bikaba ibihugu 14 muri Region ya 4 u Rwanda rugiyemo.

AUSC

ANOCA ishyirahamwe rya Jeux Olympic muri Afurika ni bamwe mu bitabiriye iyi nama

Bugingo Emmanuel yatangarije Inyarwanda.com ko ibi ntacyo bizahindura cyane muri siporo “Urebye ibi ntacyo biri buhindure cyane mu miterere ya siporo uretse uturere n’umubare w’ibihugu bimwe byiyongeraho bizahindura ku miterere y’uturere gusa. Ikiza ni uko u Rwanda batarukuye muri Zone rwarimo ngo barujyanye mu kandi karere, ni ha handi twagumye…ikigenderewe ni uguhindura uburyo bw’ama zone bugahinduka ubwa region. Hari inama zagiye ziba zitandukanye ibihugu biziyongera muri Region yacu ya kane ni Ocean India, Seysher, Madagascar, Molishius na Comore.”

AUSC

Bugingo Emmanuel, umuyobozi w’ishami rya siporo muri MINISPOC

Uyu muyobozi kandi yakomeje atubwira ko kimwe mu byifuzo bya Afurika Yunze Ubumwe ari uko icyicaro cya AUSC cya Region ya 4 cyashyirwa mu Rwanda kuko bashima cyane imiyoborere y’u Rwanda, gutunganya ibyo biyemeje no kugira ingamba zihamye mu mikorere. Tumubajije kuri iki cyifuzo yagize ati “Ibyo ni icyifuzo cyabo koko, ariko ni ibintu bitorerwa, natwe tukabanza tukabyemera tumaze kureba ibisabwa kugira ngo ni ibiki bisabwa ku mpande zose kugira ngo ejo tutazakira ibintu bidakora…” Ibi bitanga icyizere ku miyoborere myiza y’igihugu n’iterambere ku Rwanda kuba abenshi bifuza ko ibiro byabo byashingwa mu Rwanda koko.

AUSC

Kimwe mu byifuzo bya AUSC ni uko icyiciro cya Region 4 irimo ibihugu 14 cyashyirwa mu Rwanda

Ikigaragara nk’uko umuyobozi yabitangaje, siporo y’u Rwanda iri gutera imbere cyane nko kuba abitabira Jeux Olimpic bujuje ibisabwa Atari ubutumire bugendeweho gusa, kuba u Rwanda ari urwa mbere muri Beach Volleyball ndetse no kuza ku isonga mu mukino w’amagare n’ibindi bitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND