RFL
Kigali

U Buhinde:Umugabo yapfiriye muri Sinema areba filime ya 'Avengers:Infinity war'

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:5/05/2018 12:40
0


Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko ,ukomoka mu gace ka Andhra Pradesh ko mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Buhinde yapfiriye mu nzu yerekanirwamo filime ,ubwo yarebaga filime nshya ya Avengers: Infinity War. Birakekwa ko yahitanwe no guhagarara k’umutima kwaturutse ku marangamutima menshi.



N'ubwo byamenyekanye kuri uyu wa 5, ariko uyu mugabo yapfuye kuri uyu wa 2 taliki ya 1 Gicurasi uyu mwaka wa 2018. Uyu mugabo wari usanzwe ari umufundi yasanzwe mu cyicaro aho yareberaga filime, asigaye wenyine nyamara filime yarangiye n’abandi bose bayirebanaga batashye.

Abakozi b’iyi nzu yerekana filime yitwa Cinehub Multiplex theatre batangaje ko babonaga uyu mugabo adahaguruka ubwo filime yari irangiye, bagakeka ko yaba akiri kureba abakinnye bakanatanganya iyi filime bakunze kugaragazwa iyo filime irangiye. Gusa ubwo ibi byarangiraga bagacana amatara uyu mugabo ngo ntiyigeze anyeganyega. Umwe mu bakozi w’iyi nzu yabwiye Polisi ko yambuye uyu mugabo indorerwamo za 3D yarimo areberamo iyi filime akaba ari bwo babona ko uyu mugabo yitabye Imana.

Image result for avenger:infinity war pictures

Bamwe mu bagaragara muri filime Avengers :Infinity war

N'ubwo icyishe uyu mugabo kitaramenyekana neza, amakuru atangwa n’abaganga avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yarishwe no guhagarara k’umutima, biturutse mu marangamutima yabaye menshi yiganjemo ubwoba no kwikanga. Polisi y’u Buhinde yatangaje ko iperereza rigikomeje.

Filime Avengers: Infinity War uyu mugabo yapfuye areba ni imwe muri filime z’uruhererekane ikinwa n’itsinda rya Avengers kuva mu mwaka wa 2012. Iyi ya Avengers: Infinity War yasohotse muri uyu mwaka wa 2018 mu kwezi gushize kwa 4 taliki ya 23, itwara akayabo k’ingengo y’imari ya miliyoni 321 z’amadolari y’amerika. Nyuma y’iminsi 10 gusa ishyizwe hanze imaze kwinjiza akayabo ka miliyari 1 y’amadolari y’Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND