RFL
Kigali

Kwibuka24:Muri Senegal hashyizwe ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango witabiriwe na Minisitiri Uwacu Julienne

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/05/2018 14:57
0


U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byitabiriye Iserukiramuco ry’ubugeni n’ubuhanzi mu gihugu cya Senegal rizwi nka “La Biennale de l’Art Africain Contemporain“. Mbere gato ko ritangira muri Senegal hashyizwe ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango witabiriwe na Minisitiri Uwacu Julienne.



Iri serukiramuco risanzwe ribera mu gihugu cya Senegal uyu mwaka wa 2018 rigiye kwizihizwa ku nshuro ya 13.  Ryatangiye mu mwaka wa 1990 rikaba rizwi ku rwego rw’isi. Iry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko ivuga iti « L’here Rouge » yibanda ku Uburenganzira, ubwigenge n’inshingano mu by’ubuhanzi.

MINISPOCMinisitiri w'Umuco na Siporo Julienne Uwacu na Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal muri uyu muhango wo gushyira ikimenyetso  cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Dakar muri Senegal

U Rwanda rwatumiwe nk’Igihugu cy’icyubahiro kugira ngo rwerekane ubudasa bwarwo rubinyujije mu bihangano n’ubuhanzi bitandukanye. Mu kwitabira iri serukiramuco, u Rwanda ruhagarariwe n’itsinda ry’abahanzi n’abanyabugeni bazamurika ibihangano byabo bigaragaza umuco n’umwihariko w’u rwanda.

Ku rwego rw’Igihugu u Rwanda ruhagarariwe na Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco Madamu Uwacu Julienne. Mu bihangano bizamurikwa harimo ibibumbye, ibishushanyije, ibibaje mu biti, amashusho n’amafoto n’ibindi. 

MINISPOCMinisiti Uwacu Julienne na Minisitiri w'Umuco muri Senegal bamaze gushyiraho iki kimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Icyakora mbere y'uko iri serukiramuco rifungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Senegal, Minisitiri w’Umuco na Siporo hano mu Rwanda yifatanyije na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal ndetse na Minisitiri w’Umuco muri Senegal bashyira ikimenyetso  cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi mukuru w’iki gihugu wa Dakar.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND