RFL
Kigali

Ishiramatsiko kuri filime 'Rwanda: The Royal Tour' yerekana ishusho y’ubukerarugendo mu Rwanda ikanavuga byinshi ku buzima bwa Perezida Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/04/2018 19:12
1


Umunyamerika w’umunyamakuru Peter Greenberg ari kumwe n’itsinda ry’abantu 40 bakoranye urugendo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu ruhererekane rwa filime mbarankuru; umukuru w'igihugu abasobanurira amateka yaranze u Rwanda kugeza n’ubu. Banasuye ahantu nyaburaga mu rw’imisozi igihumbi mu ishusho y’Ubukerarugendo yo soko y’amadov



Ni ku nshuro ya mbere iyi filime yerekanywe mu Rwanda binyuze kuri Televiziyo y’igihugu cy’u Rwanda, RTV. Yerekanywe bwa mbere kuri RTV tariki 27 Mata 2018. Abatabashije kuyireba ku nyakiramashusho zabo banyuze kuri murandasi bareba RTV kuri www.rba.co.rw. 'Rwanda: The Royal Tour', ni filime yateguwe n’umunyamakuru w'umunyamerika ubimazemo imyaka 40 akora uyu mwuga afatanyije n’itsinda rigari bari bitwaje ibikoresho bishoboka kugira ngo umurimo wabo uzagende neza.

Mu gihe kingana n’icyumweru abahanga mu kwandika no gutunganya filime bari mu Rwanda bakorana urugendo na Perezida Paul Kagame wasabanye nabo, barasangira yewe bakanyuzamo bagatera urwenya. Uyu munyamakuru Peter Greenberg ubwe yivugira ko yakoze ingendo nyinshi n’aba Perezida batandukanye ariko ngo Perezida Kagame we yaramutunguye.

'Rwanda: The Royal Tour' ni filime itangira basobanura ko abatuye u Rwanda benshi batunzwe n’uburobyi, ubuhinzi....Ni urugendo kandi rwerekana ikiraro gihebuje kiri mu kirere muri Pariki ya Nyungwe mu ishyamba aho banerekana amasumo y’amazi arimo n'ibindi byinshi byagukururira kujya kwihera ijisho.

peter

Umunyamakuru Peter yakiriwe na Perezida Kagame mu Biro bye

Ni urugendo kandi uyu munyamakuru anerekanamo uburyo gutega moto mu mujyi wa Kigali byoroshye avuga ko uyu mujyi washegeshwe n’amateka mabi ariko ko ubu utekanye ashingiye ku mutekano yahasanze; kikaba bimwe mu bihugu byihuta mu iterambere.Utembereza abandi muri uru rugendo ni umugabo uzi iki gihugu kurusha abandi; yarahavukiye, arahunga. Yatangije urugamba rwo kukigarukamo, agaruka amahoro. Afatanyije n’abandi bayobozi batangije gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu cyari cyahuye n’amateka mabi.

Ku munota wa kabiri batangira basobanura neza u Rwanda; bavuga ko u Rwanda rufite urusobe rw’ibinyabuzima ruhambaye, nubwo ubuso bunini bw’iki gihugu ari imisozi. Mu burasirazuba bw’u Rwanda ibyanya byagutse byiganjemo ibishanga n’inzuzi zitemba zikarenga imbibi z’igihugu, Amajyepfo n’Uburengerazuba yo arimo amashyamba ya kimeza.

greenberg

Kagame atwaye umunyamakuru mu modoka batembera pariki y'Akagera

Ubutumburuke bw’u Rwanda bunini buri mu Majyaruguru ahari imisozi minini igizwe n’ibirunga. Mu Burengerazuba hari ikiyaga cya Kivu n’ubwo u Rwanda rudakora ku nyanja n’imwe. Uyu munyamakuru wakoze iyi filime avuga ko ubwo yajyaga gusura Perezida Kagame ku Biro by’umukuru w’igihugu yatunguwe n’ibyo yabonaga; ashimangira ko u Rwanda rwahindutse mu buryo bugaragarira buri wese nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye.

Berekana amashusho yafashwe na Drones agaragaza Sitade Amahoro i Remera ndetse n’indi miturirwa yo mu mujyi wa Kigali igaragaza isuku mu buryo bunogeye ijisho ry’ureba n’uwitegereza. Uyu munyamakuru yari afite amatsiko yo guhura n’umugabo wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agahindura amateka y’u Rwanda mu gihe gito nk'iki; yageze mu biro by’umukuru w’igihugu yakirwa na Perezida Kagame amuha ikaze, amubwira ko amwishimiye. Ati: "Turabashimiye ko udusuye.Ni karibu injira".

Peter atangira abaza ku buzima bwa Perezida Kagame

Ageze mu ngoro y’umukuru w’igihugu; Uyu munyamakuru avuga ko yatunguwe n’uburyo ntabikabyo birimo, ati "Icya mbere cyantunguye mpuye na Perezida Kagame ni ukubona ari umunyabiro.” Yungamo ati :"Ni umwe mu bakuru b’igihugu bafite amateka adasanzwe utasanga ahandi.”

Peter avuga ko atari kenshi yagiye akorana ibiganiro n’umukuru w’igihugu wabayeho impunzi. Perezida Kagame ati :"Rwose ayo ni yo mateka yanjye." Muri iyi filime bakomeza berekana ko ubwo u Rwanda rwitegura gusaba ubwigenge, ababiligi aribo bari barukoronije ari nabwo ukutumvikana gushingiye ku moko kwafashe indi ntera.

Uyu munyamakuru Peter abaza Perezida Kagame ati: "Ukomoka mu muryango ukize, aho so ukubyara yaratunze n’inka?. Perezida Kagame Paul nawe ati “Umubyeyi wanjye yari afite inka nyinshi. Yanakoraga ubucuruzi bw’ikawa. Byose barabisahuye. Ntibatwaye umutungo gusa ahubwo banatwambuye uburenganzira bwose."

Ku rugamba rwo kubohora igihugu

Uyu munyamakuru kandi abaza Perezida Kagame uburyo ari umunyarwanda wisanze mu gisirikare cya Uganda agahabwa amasomo n’abanya-Cuba ndetse n’abanyamerika. Perezida Kagame ati :”Yego rwose ni byo. Ntiwapfa kubyiyumvisha ariko ng'ubwo ubuzima bwanjye kandi hari n’abandi banyarwanda benshi babayeyo batyo.”

N'ubwo Perezida Kagame yari ageze ku ntera ishimishije mu gisirikare ariko yifuzaga gutaha mu Rwanda, gusa ikibazo kikaba icy'uko Leta yariho icyo gihe itabishakaga. Peter abaza Perezida Kagame ikibazo cyariho icyo gihe cyatumaga abanyarwanda badataha. Perezida Kagame ati ":Ikibazo ni uko hari abantu benshi bari barambuwe uburenganzira bwo kuba Abanyarwanda, kuba mu gihugu cyabo.

Buri wese yashakaga kugaruka mu gihugu cye. Twabaga hanze ariko bamwe bari bafite abavandimwe basigaye, badashobora no kuza kubasura. Abari mu Rwanda n’abari bararuhunze bose nta burenganzira bari bafite. Twashakaga gusubirana uburenganzira bwacu, byananirana tukaburwanira. ”

Muri iyo ntambara yo mu gihugu cya Uganda, Perezida Kagame yafashije abanyarwanda kwinjira mu gisirikare ari nako bitegura kugaruka mu Rwanda kurwanira uburenganzira bwabo. Mu myaka ine yakurikiye Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye barwanye intambara ya kinyeshyamba bahangana n’ingabo z’u Rwanda. Icyo gihe ingabo za RPA zabashije gufata igice kinini cy’igihugu, hatangira ibiganiro ku mpande zombi.

Ibi biganiro byari bigamije gusaranganya ubutegetsi na Guverinoma yari iyobowe na Perezida Juvenal Habyarimana. Kuwa 06 Mata 1994 ni bwo indege Habyarimana yari arimo yahanutse ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe. Uyu munyamakuru abaza Perezida Kagame niba yemeranya n’abamushinja ko ari we wahanuye indege ya Habyarimana maze Perezida Kagame akavuga ko atameranya n’ababivuga. Perezida Kagame avuga ko nyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege ari bwo mu gihugu hose hahise hatangira ubwicanyi ndengakamere.

Perezida Kagame ati :"Hatangiye ubwicanyi ndengakamere mu gihugu hose.” Anavuga ko abari kwica bari bazwi n’imiryango yabo. Amalisiti y’abazicwa yarakozwe n’aho batuye. Peter yabajije Perezida Kagame aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari icyo gihe ubwo abatutsi bicwaga mu Rwanda muri Mata 1994, Perezida Kagame ati "Umbaze nkubaze".

Perezida Kagame yamubwiye ko bitari byoroshye kumenya aho Amerika yari kuko byari uruvangitirane. Ngo Ubuyobozi bwa Perezida Clinton, Umuryango w’Abibumbye n’ibindi bihugu ntawashakaga gutabara mu ntambara z'abanya-Afurika. Ahubwo bacyuye abakozi babo ba Ambasade, banga ibyo gutabara mu gihe mu Rwanda abarenga miliyoni bicwaga. Perezida Kagame ati “Isi yose wabonaga isa n’iyemeye ibiri gukorwa, abandi ubona nta cyo bibabwiye. Hari icyashoboraga gukorwa ariko ikibazo barakiturekeye ngo tubikemure.”

Ku bijyanye n’uko Perezida Clinton yicuza bitewe n’uko nacyo yakoze ngo atabare abanyarwanda bicwaga, Perezida ati “Yego rwose, kandi hari icyashobokaga gukorwa na shiti. Ariko byarigaragaje ko ikibazo cyabaye icyacu babiturekeye.” Abajijwe uko babigenje nyuma y’uko amahanga atereranye u Rwanda, Perezida Kagame yasubije ati “Twihutiye gutabara, duhangana na leta yarimo yica Abanyarwanda.” Paul Kagame n’ingabo za RPA bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi bashyiraho Guverinoma ihuriwemo n’amashyaka menshi.

Amatora uburyo yagenzemo byatunguye Peter

Muri 2003 Perezida Kagame Paul yatorewe kuyobora u Rwanda binyuze muri demokarasi. Umukuru w’igihugu wari ufite inshingano zikomeye zo kuyobora abanyarwanda bari bagifite imitima ibababaye. Perezida Kagame ati: “Yego. Uko ni ukuri, ibibazo bikomeye nk’ibi akenshi bituma abantu bishakamo imbaraga zidasanzwe.” Perezida Kagame yahise asaba ko ubwoko bukurwa mu byangombwa ari nabwo hatekerejwe gushyirwaho inkiko Gacaca.

Ni ryari mu mateka umuntu yongera guhabwa andi mahirwe nyuma y’amahano nk’ayo yari amaze gukorwa. Perezida Kagame ati “ Simbizi, twari turi imbere y’ikibazo gikomeye, kitigeze kibaho mbere kandi tugomba guhangana nacyo. Ntagushidikanya ko duzahora twibuka twibuka ibyabaye, ariko ibyo ntibyari kutubuza gutanga imbabazi.”

Ibanga Abanyarwanda bagendana:

Yabajijwe ibanga yakoresheje kugira ngo ubu abe afite igihugu gitera imbere ku muvuduko wo hejuru bibonwa na buri wese. Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yagize ati: “Twashyize imbere gukora ibintu mu buryo, ndetse rimwe na rimwe tugafata ibyemezo bitoroshye ariko tuzi neza ko bizafasha ubukungu bwacu gukomeza kuzamuka.” Perezida Kagame yavuze ko usubiye inyuma mu myaka 12 ubona ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho umunani ku ijana. Abanyarwanda bagera kuri 90% bafite ubwisungane mu kwivuza; icyizere cy’ubuzima nacyo cyarazamutse ku rwego rushimishije.

Umukuru w’igihugu avuga ko kuba abagore ari 64% mu Nteko Nshingamategeko y'u Rwanda atari impuhwe babagirira ahubwo ko ari uburenganzira bwabo, Perezida Kagame ati :Ntabwo ari impuhwe tubagirira, ntekereza ko ari uburenganzira bwabo.” Muri 2015 miliyoni eshatu n’ibihumbi magana arindwi basinye ko Itegeko Nshinga rihindurwa biha amahirwe Perezida Kagame kongera kwiyamamaza. Hanyuma muri 2017 Paul Kagame yongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Umunyamakuru Peter ati: "Nyakubahwa Perezida, uri muri manda yawe ya Gatatu, watsindiye indi manda y’imyaka irindwi ku majwi 98%. Mu gihugu cyanjye (Leta Zunze Ubumwe za Amerika) umuntu utsindiye ku majwi 98%, amajwi yateshwaga agaciro hagatangira iperereza.” Umukuru w’igihugu yamubwiye ko nta gihe kinini gishize amahanga atangiye kuvuga ko u Rwanda ari igihugu cyasenyutse cyananiwe. Perezida Kagame yagize ati: "Twarabyanze, igihugu twagishyize aho nta n'umwe watekerezaga ko twahagera. Kandi abantu barabyishimiye.”

Kuba hari abatamushyigikiye bavuga ko Politiki ye idahamye, Perezida Kagame arabihakana akavuga ati :"Sinshaka rwose kwisobanura ku byo abanenga bamvugaho. Icyo nshyize mbere ni ugukora ibintu mbikoranye n’abandi banyarwanda bagenzi banjye. Ubwo abanenga bazanenge bashingiye ku iterambere twagezeho cyangwa ibyo tutarageraho. Aho kugira ngo uburane nanjye, nakwereka ibikorwa akaba ari byo uburana nabyo.”

Urwego rw’ubukerarugendo ruri ku rwego rwa mbere rwinjirizamo amadovizi menshi u Rwanda. Umukuru w’Igihugu avuga ko uyu mwaka u Rwanda rwinjije arenga miliyari y’amadorali avuye mu Bukerarugendo.

Icyo ni ikiganiro cy’iminota cumi nine umunyamakuru Peter yagiranye na Perezida Kagame. Nyuma umunyamakuru Peter yabajije Perezida Kagame aho aza kumutembereza, nuko Perezida Kagame ati :"Mu by'ukuri ndashaka kukwereka igihugu cyose kuko turifuza ko usubirayo wumvise neza muri rusange uko ibintu bimeze, umenye neza abo abanyarwanda turi bo.”

Hakurikiyeho urugendo rwo gutembera;

Mbere y’uko bava mu Biro by’umukuru w’igihugu, Peter yagize ati “Amakoti twayakuramo noneho? Perezida Kagame nawe ati “Yego, nta kibazo rwose nishimiye gukuramo iyi karuvati.” Uru rugendo barukoze bifashishije kajugujugu ya Perezida Kagame, bahagarukira hafi y’urugo rwe.

Bagiye gusura ingagi mu birunga bari kumwe n’ushinzwe kubayobora, Francois. Ingagi ziba mu ishyamba ry’inzitane, mu misozi y’ibirunga, hejuru y’agace batangiriyemo urugendo. Ni urugendo rusaha hafi isaha imwe kugira ngo bagera aho ingagi ziba. Ibikorwa bya muntu ku buso bwa Pariki bungana na kilometero kare 62 birabujijwe. Abakerarugendo 80 ni bo bemerewe gusura ingagi buri munsi.

Batambagiye ikiraro kinini cyubatse mu ishyamba rya Nyungwe bareba amasumo, ibiti n’ibyatsi n’ibindi byinshi nyaburanga bitatse imisozi y’ibirunga bikurura ba mukerarugendo bigakerereza abageni. Umukuru w’igihugu yabwiye Peter ko mu birunga ari ho we n’ingabo za RPA bari bakambitse, ngo ingagi zarabahungaga ari nayo mpamvu ubu zigomba kubungabungwa.

Nyuma y’aha, umukuru w’igihugu asaba Peter ko batembera batwaye amagare, bagera mu nzira bagahura na Team Rwanda. Perezida Kagame na Peter batambuka ku baturage baba bari ku muhanda, abanyeshuri n’abarimu bakamusanganira baririmba ngo ‘Tuzarwubaka’; bakabyina, bagakoma mu mashyi n’ibindi byinshi bakoze mu kugaragaza ko bashimishijwe n'Umukuru w'igihugu wabagendereye….

Uru rugendo rwakomereje mu kiyaga cya Kivu, Perezida Kagame na Peter batwara Jet Ski, banagendera mu bwato busanzwe bukoresha moteri. Bakirwa n’abarobyi baba bashaka amafi, mu ndirimbo ivuga ngo "Nta ntambara yantera ubwoba, iyarinze Kagame nanjye izandinda."

paul

Umukuru w'igihugu atwaye Jet Ski

Perezida Kagame ajyana na Peter gusura inka ziri i Muhazi mu Ntara y’Uburasirazuba mu rugo rwe. Bakina umukino wa Tennis ndetse Perezida Kagame akabwira Peter ko naramuka amutsinze amugabira inka ariko birangira Peter atsinzwe. Aha kandi Perezida Kagame aba yabwiye Peter ko natsindwa yitegura gusubira mu misozi bavuyemo,  ngo ategure inkweto ze azifunge kuko ashobora gusubira guterera imisozi bavuyemo.

Urugendo rwabo rusorezwa muri Pariki y’Akagera, basura inyamaswa zitandukanye. Bakoresha indebakure kugira ngo bazirebe neza. Nyuma y’aha umukuru w’igihugu yakira Peter ku meza mu musangiro wuzuye amafunguro y’ubwoko bwose….

Ntuzacikwe kwihera amaso iyi fiime y’urugendo rw’iminota mirongo itanu n’itanu n’amasegonda cumi n'ane; akaba ari filime igaragaramo Perezida Kagame Paul aho agaragara yereka umunyamakuru Peter Greenberg ibyiza bitatse u Rwanda, anamwereka urugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso.

Iyi filime Rwanda Royal Tour ishamikiye ku bukerarugendo, yagizwemo uruhare rukomeye na John Feist wanditse akanayobora imigendekere y’amashusho, Raymond Kalisa wo mu Rwanda wafashije ikipe ya Peter Greenberg, Seth Goldman bafatanyije kuyobora umushinga wa 'Rwanda The Royal Tour'; Brandon Frazier, umuhuzabikorwa; Kallen Barad, gafotozi wafashe amafoto amwe n’amwe; John Feist, umwanditsi akaba n’umuyobozi w’amashusho ndetse na Cico Silver wafataga amashusho akoresheje Drone. Hejuru ya bose hari Peter Greenberg Umunyamakuru wamenyekanye kubera gukora inkuru zimbitse ku mibereho y’aba Perezida bakomeye yishingikirije ubukerarugendo.

Kuri uyu wa Gatandatu kuva isaa Moya z'umugoroba kugeza isaa mbiri n'igice, iyi filime yerekaniwe muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali aho abantu bayirebeye ku nsakazamashusho za rutura. Ni nyuma y'aho mu minsi ishize yamurikiwe ku mugaragaro mur Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikanatambuka bwa mbere kuri Televiziyo Rwanda tariki 27 Mata 2018.

 kagame

Perezida Kagame atwaye igare

ingagi mu birunga

Byari agahebuzo ku ikipe yatembereje Perezida Kagame n'umunyamakuru Peter

prezidanis

gren

tennis

umukino wa tennis

peter greenberg

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabiyumva pacifique5 years ago
    turashima kunkurubnkizi nziza nkizi mutugezaho!





Inyarwanda BACKGROUND