RFL
Kigali

Kuri uyu wa 6, Filime ‘Rwanda: The Royal Tour’ irerekanirwa muri Camp Kigali ku nsakazamashusho za rutura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/04/2018 9:22
0


Nyuma y'aho filime 'Rwanda The Royal Tour' igaragaramo Perezida Kagame yaraye yerekanywe kuri Televiziyo Rwanda, ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 28 Mata 2018 irerekanwa muri Camp Kigali nk'uko Inyarwanda.com tubikesha itangazo rigaragara ku rubuga rwa RDB (Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere).



Ni nyuma y'aho iyi filime yashyizwe ku mugaragaro mu muhango wabereye i Chicago muri Amerika. Nyakubahwa Paul Kagame, umukuru w'igihugu cy'u Rwanda ni umwe mu bitabiriye ishyirwa ku mugaragaro ry'iyi filime 'Rwanda The Royal Tour'. Kuri uyu wa Gatandatu kuva isaa Moya z'umugoroba kugeza isaa mbiri n'igice, iyi filime irerekanirwa muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali aho abantu bari buyirebere ku nsakazamashusho za rutura.

Kwinjira mu ihema rya Camp Kigali ahari bwerekanirwe iyi filime ni ubuntu ku bantu bose, gusa bisaba kuba wariyandikishije. Kugeza ubu ariko amakuru atangazwa na Kigali Cultural Village ni uko kwiyandikisha byarangiye. Abantu biyandikishije basabwe kuza kuhagerera igihe, bivuze ko abari bukerekwe bashobora gutakaza amahirwe yo kureba iyi filime.

Kwiyandikisha byarangiye

'Rwanda The Royal Tour' ni filime mbarankuru ivuga ku byiza nyaburanga by’u Rwanda birimo amapariki, inyubako, ibikorwa by’umuco ndetse n’ahandi hantu hakurura ba mukerarugendo mu Rwanda. Ni filime imara iminota 60 (isaha imwe) yafashwe mu mwaka ushize wa 2017 muri Nzeli mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Muri iyi filime Rwanda The Royal tour Perezida Paul Kagame agaragara ahantu hatandukanye nyaburanga mu Rwanda nko muri Parike ya Nyungwe, mu Birunga, mu Kiyaga cya Kivu, muri Parike y’Akagera ndetse n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n’umunyamakuru Peter Greenberg.

Perezida Kagame agaragara Rwanda The Royal Tour

Peter Greenberg wakoreye iyi filime mu Rwanda ni umunyamakuru w’Umunyamerika w’inararibonye mu gukorana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter umunyamakuru Peter Greenberg yagize ati “Iyi ni filime mbarankuru ku bukerarugendo nkorana n’abakuru b’ibihugu ni iya 8,ariko muri izo zose Perezida Kagame yambereye umuyobozi (Tour guide) udasanzwe mu cyumweru namaze mu Rwanda."


Perezida Paul Kagame agaragara muri iyi filime

Itangazo ryahaga ikaze buri wese ushaka kureba iyi filime






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND