RFL
Kigali

Uganda: Bamwe mu rubyiruko rw’abanyarwanda bateguye igikorwa cyo kumurika imideli

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/04/2018 11:52
0


Muri iyi minsi mu rubyiruko harimo impano zitandukanye zigaragarira imbere mu gihugu ndetse bamwe bari no kuzijyana hanze y’imipaka y’u Rwanda. Ni muri urwo rwego umunyarwanda yateguye icyo yise Fort Portal Fashion Week igiye kuba ku nshuro yayo ya mbere.



Kuva ku itariki 3 kugeza kuri 5 za Gicurasi 2018 hazabaho igikorwa cyo kumurika imideri kizabera muri Uganda, kikaba cyarateguwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda. Intego y’iki gikorwa ni ni ugufasha abantu kumenya uburyo umwuga wateza imbere umuntu, by’umwihariko gukangurira urubyiruko gukoresha neza impano rufite mu kwiteza imbere, kubaho neza no kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge.

Nk’uko twabitangarijwe na Prince Hudson Manzi, ibi bizabafasha gutanga ubufasha no ku bandi. Yagize ati: “Igitekerezo cyaje mu rwego rwo guteza imbere abamurika imideri, ngo byaguke birenge imbibi. Ni mu buryo bwo gufasha abatishoboye, hari amafaranga azava mu koza amamodoka, ni yo tuzafashisha, tuzasura abana b’imfubyi, abarwayi cyane cyane abana.”

Fashion

Manzi Prince Hudson yadutangarije iby'iki gikorwa

Mu mwaka ushize, Manzi yateguye umukino witwa “The Crying Games” yabereye muri Kigali Convention Centre. Iki gikorwa cyo kumurika imideri yagiteguye afatanyije na Harts Events muri Fortportal. Uku kumurika imideri bizabera mu gihugu cya Uganda mu rwego rwo kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi aho itsinda ry’abamurika imideri (Abamodels) bazava mu Rwanda.

Fashion

 Umwaka ushize Manzi yateguye umukino wiswe 'The Crying Games'

Ibi kandi byateguwe mu rwego rwo kugira ngo abamurika imideri bo mu Rwanda berekane impano bafite ku ruhando rwa Afurika y’Uburairazuba atari mu Rwanda gusa nk’uko Manzi yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com aho kuri ubu bazakorana n’abanyamideri ba Golden Models bayobowe na Franco.

Fashion

Hifashishijwe Golden Models bazamurika imideli mu gihugu cy'abaturanyi muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND