RFL
Kigali

Umwaka wa 2018 watangiranye n’isenyuka ry’ingo mu byamamare

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/04/2018 7:30
2


Umwaka wa 2018 watangiranye n’amateka atazasibangana mu mitwe ya benshi mu byamamare bashwanye n’abo bakundanaga; bamwe muri bo basigiwe urwibutso rudasaza rw’abana babyaranye abandi basigara bipfumbase mu gihirahiro cy’iherezo ry’ubuzima.



Umuntu ni mugari koko! Kimwe mu bitangaza biri kuri uyu mubumbe dutuye ni Ubuzima, buri wese yageze ku isi avutse, amenya ubwenge arakunda akenera kubaka umuryango n’ibindi….Buri wese yishimira gukunda agakundwa, nizere ko ibi tuvuze tubyemeranyaho.

Amezi ane y'umwaka wa 2018 arashize duhinduranyije ikirangaminsi (Calendar) dushyira mu nzu zacu, turasingira Gicurasi. Benshi mu byamamare byo ku isi baruriwe n’amezi ya mbere y’umwaka wa 2018 batandukanye n’abo bakundanaga nabo; hari abemeye kubivugaho n’abandi bararuciye bararumira.

Umwaka wa 2018 ushobora kuba ari amateka adasibangana mu mitwe ya benshi mu byamamare byashinze ingo haba mu Rwanda ndetse n’ibwotamasimbi. Mu busobanuro bw’uruhumbirajana bw’Umuryango [Famille] bavuga ko ari itsinda ry’abana rigizwe n’ababyeyi ndetse n’abana babo. Abandi bakavuga ko ari itsinda ry’abantu rifite umukurambere umwe.

Diamond yabenzwe ku munsi w’abakundanye (Saint Valentin)

Mu nkuru zatungaranye kumva mu matwi ya benshi bakurikiranira hafi imyidagaduro ni iherezo ry’urukundo rwa  Diamond Platnumz n’umugore we w’umunyamiderikazi Zari Hassan [The Lady Boss]. Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa  2014. Diamond yashinjwe na benshi gukurikira ifaranga uyu mugore atunze akumvikana avuga ko ikimugenza ari urukundo atitaye ku butunzi bw’uyu mugore wiyeguriye uruganda rw’imyidagaduro mu nzira nyinshi.

Mbere y’uko Zari afata umwanzuro udakuka wo gutandukana na Diamond wakomeje kumurisha umutima.Yabanje kumva inkuru nyinshi abona n’ibimenyetso bishimangira ko umugabo we Diamond amuca inyuma akomeza kwihangana agamije kugira ngo we n’umugabo we barere neza abana babo babyaranye babiri, umukobwa n’umuhungu.

Diamond zari

Diamond na Zari n'abana babo

Uyu mugabo akaba n’umuririmbyi wubashywe mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Diamond Platnumz yakundanye n’inkumi nyinshi kugeza ubwo abyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto. Uyu Hamisa yakomeje kwenyegeza uburakari bwa Zari, yakunze kumwereka amafoto y’umwana yabyaranye n’umugabo we akarenzaho n’amagambo yo kumwishongoraho.

Hari n’abandi bakobwa bagiye bajyana abana mu rugo kwa Diamond bavuga ko abana ari abe kugeza ku murundikazi watangaje ko afite abana babiri b’impanga yabyaranye na Diamond Platnumz, kugeza ubu ibye nawe ntibirasobanuka.

Ibi byose byakomeje gushegesha Zari ntahweme kwandika no kuganira n’umugabo we amusaba ibisobanuro bigeza aho umugabo we amubwije ukuri y’uko afite umwana yabyaye mu gasozi uvuka kuri Hamisa Mobetto babanje gukorana mu mashusho y’indirimbo, uyu yazengereje Zari amubwira ko basangiye umugabo.

hassan

Diamond ateruye abana be, aba bana bajyanye na Nyina

N’agahinda kenshi ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2018 Zari Hassan yanditse ubutumwa burebure bw’inkurikirane atangaza ko yatandukanye n’umugabo we Diamond Platnumz bari bamaranye imyaka ine babana nk’umugabo n’umugore ntasezerano bafitanye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, ibyo ntibibujije ko byavugwaga ko bazarushinga muri uyu mwaka.

Uyu mugore yavuze ko atacyibashije kwihanganira kubana n’umugabo udashobotse. Mu butumwa bwe uyu mugore usanzwe ari umunyamideli akaba n’umushabitsi ukomeye muri Tanzania, Afurika y’Epfo na Uganda wabyaranye na Diamond yamubwiye ko bazakomeza kubana nk’ababyeyi ariko ko guhurira mu buriri bitazongera ukundi, yagize ati:

"Kubyiyumvisha biragoranye ndetse kuba nabikora birankomereye, hashize iminsi hari ibihuha bitagira ingano byavugwaga bimwe binagaragaza ibimenyetso, byazengurukaga ku mbuga nkoranyambaga byemeza ko unca inyuma wowe Diamond, n’agahinda kenshi nahisemo guhagarika urukundo rwanjye nawe mu rwego rwo gukomeza kwihagararaho no kwihesha agaciro ndetse no kugira ngo ubuzima bwanjye budakomeza guhungabana.

Tugiye gutandukana nk’abantu babanaga nk’umugore n’umugabo ariko nk’ababyeyi ntabwo dutandukanye, ibi ntabwo bizatuma ntakomeza kwigira ndetse no kuba umugore wita ku bo yabyaye, nyine nk’umugore w’umuherwe mufite mwese kubimenya.

Nzakomeza kwiyubaka ndetse no gutera imbaraga abagore bagenzi banjye kugira ngo nabo bige kwigira no kuba abaherwe, nzakomeza kwigisha abahungu banjye bane guha agaciro umugore ndetse nigishe umukobwa wanjye icyo kwihesha agaciro bivuze, hari byinshi byabaye kuko maze mu myidagaduro imyaka igera kuri 12 gusa ibibazo byose nagiye nyuramo nagiye negukana intsinzi kubera ko ndi umutsinzi ndetse namwe mwese ndabizi ko mumfasha umunsi ku wundi."

Zari ni umugandekazi yabanye na Diamond nyuma yo gutandukana n’umuherwe Ivan Ssemwanga witabye Imana amusigira abana batatu, bivuze ko amaze kubyara abana batanu (Batatu ba Ivan na babiri ba Diamond).Ubwo aheruka mu Rwanda mu bikorwa bijyanye n’ubucuruzi anashakisha inzu yo guturamo i Kigali, Diamond yahamirije itangazamakuru ko nta mugore azi afite, ati “Hoya mbere na mbere sindarongora nta mugore mfite, cyakora mfite umukunzi umwe rukumbi ntateze kureka Zari.”

Hari ibimenyetso byinshi bishimangira ko Zari yamaze kwikuramo uwari umugabo we. Nyuma y’amezi abiri gusa bwashwanye yahise ahindura idini ava muri Islam ajya mu idini rya Gikirisitu. Uyu mugore kandi aherutse kubwira abarinzi be gukumira Diamond ubwo yifuzaga kuganira nawe muri Hoteli yari acumbitsemo.

the lady

Hamisa Mobetto washyuhije umutwe wa Zari amubwira ko basangiye umugabo

Umushyushyarugamba Ange Umulisa na Dj Pius ibyabo byashyizweho akadamo:

Rickie Pius Rukabuza wamenyekanye nka Dj Pius ni umuhanzi wahoze mu itsinda rya 2 For Real, akora umuziki ku giti cye bitewe n’uko mugenzi we yamwiyomoyeho.Yakoze indirimbo nyinshi zatumye ashimangira ubuhanga bwe, yakoranye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba barimo Dr Jose Chameleone mu ndirimbo bise ‘Agatako’ yazamuye idarapo ry’umuziki mu Rwanda.

Ange Umulisa we wabanaga na Dj Pius bafitanye isezerano, yamenyekanye cyane kuri Televiziyo mu biganiro bitandukanye nka Showtime cy’umuziki ndetse n’ibiganiro bya Sosiyete y’itumanaho ya Airtel. Uyu mugore akaba ari n’umushyushyabirori ubimazemo igihe kugeza n’ubu.

boss lady

Dj Pius umugore we yarahukanye

Aba bombi bashwanye bafitanye umwana wumwe. Amakuru avuga ko Ange Umulisa yahukanye nyuma y’igihe kirekire ibibazo byari mu muryango we na Dj Pius byarabuze gica. Imiryango yombi yaragerageje kunga ariko biranga.

Umuhuro wabo uratangaje; bahuriye mu kabari. Pius yarimo avangavanga umuziki (Dj) mu gihe Ange Umulisa icyo gihe yari umushyushyarugamba ‘Mc’. Umubano wabo watangiriye aho urakura kugeza ubwo bemeranyije gushinga urugo nk’intambwe ya nyuma ku bakundanye uruzira amacyemwa. Ni ubukwe bwahuje inshuti, imiryango n’abavandimwe ndetse icyo gihe umuhanzikazi Teta Diana yaririmbye muri ubwo bukwe, abageni baranezerwa bacinya akadiho.

Uyu muryango waje kwaguka Tariki ya 25 Nyakanga 2014 Dj Pius n’uwahoze ari umugore we batangaje inkuru nziza y’uko bibarutse umwana w’umuhungu bahise baha izina rya Yuhi Abriel Rukabuza, amazina akomora kuri Se (Dj Pius). Uyu mwana akaba asigaye abana na Nyina wahukanye bitewe n’ibibazo yagiranye n’umugabo we byanze guhosha ngo basubiranye.

pius

Akanyamuneza kasojwe n'isenyuka ry'urugo

Ni amakuru impande zombi batifuje kuvugaho. Mu ntangiriro za 2018 ni bwo byatangiye gukekwa ko Dj Pius atakibana n’umugore we mu nzu imwe. Ababivugaga bashingira ku kuba uyu mugabo yaratangiye guca amarenga y’iherezo ry’umubano we n’umugore utifashe neza ubwo yasibaga amafoto n’amashusho yose yari kuri konti ya Instagram ahuriye ho na Ange Umulisa bari barambanye mu rukundo.

Kuwa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2014, ni bwo Dj Pius yambikanye impeta y’urudashira na Ange Umulisa. Baratandukanye nyamara muri 2016 bari bahamirije itangazamakuru ko badashobora gushwana kuko urwo bakundana atari urw’agahararo. Gusa Pius yigeze kumvikana avuga ko rimwe na rimwe ajya ashwana n’umufasha we bitewe n’umuziki akora ariko ko bicara hamwe bagahosha uwo mwuka mubi.

Ange Umulisa wahukanye nawe yigeze gutangaza ko adashobora kubabazwa n’ibyo yumvise by’uko umugabo we ari kumwe n’undi mukobwa, yagize ati “Hari ibintu bijyana n’akazi kimwe n'uko nanjye najya ahantu ndi mu kazi umuntu akankoraho ni kimwe nuko nawe yagenda bamukoraho.” Yari yanahishuye ko umugabo we azi icyatuma arakara; ati :“Icyatuma murakarira ni ubuzima bwacu bwite, icyangombwa ni uko azi icyatuma ndakara.” Bivugwa ko Ange Umulisa washinjwe n’umugabo we kugorobereza mu tubari akabura ibisobanuro, asigaye abana n’umwana we mu nzu yakodesheje mu Karere ka Kicukiro.

John Cena yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itandatu mu munyenga w’urukundo

Umugabo w’ibituza n’igihagararo kirangaza benshi John Felix Anthony Cena Jr wamamaye mu mikino njyarugamba WWE (World Wrestling Entertainment)  nka John Cena yashyize iherezo ku mubano yagiranaga n’umukobwa witwa Nikki Bella bari bamaranye imyaka 6 barebana akana ko mu ijisho. Aba bombi bakora akazi kamwe kuko bose bahurira mu mikino njyarugambaga ikunzwe na benshi. 2017 yarangiye John Cena ateye ivi asaba Nikki ko yamubera umugore w’ibihe byose bagasezerana kubana akaramata imbere y’Imana n’Abantu.

cena

John Cena na Nikki Bella buri wese yaciye inzira ze

Byatunguye benshi ubwo tariki ya 15 Mata 2018 bombi bemeje ko bashwanye kandi ko ari icyemezo cyabakomereye kugifata. Bagize bati “Mu gihe iki cyemezo cyari kidukomereye cyane, dukomeje kugirirana urukundo ndetse no kubahana. Turasaba ko mwubaha ubuzima bwacu bwite muri ibi bihe by’ubuzima bwacu.” John Cena w’imyaka 40 y’amavuko yatangiye gukundana na Nikki Bella w’imyaka 34 y’amavuko nyuma yo gutandukana n’umugore bari bamaranye imyaka 3.

john

John yari yasabye Nikki Bella ko yamubera umugore

Gashyantare yashegesheje umutima wa Uncle Austin na Mwiza Joannah babanaga

Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo n’ibitabo Tosh Luwano [Uncle Austin] ni umunyamakuru urambye mu mwuga w’itangazamakuru afatanya n’umuziki yazamuriyemo benshi bacyesha ubwamamare. Mwiza Joannah w’imyaka 22 y’amavuko bashwanye ntabwo azwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro.

austin

Uncle Austin yakoze mu nganzo atomora umukunzi we bamaze gushwana

Muri 2015 ni bwo Uncle Austin yatangiye guhishura ko ari mu rukundo rushya n’umukobwa witwa Mwiza Joannah. Yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ashimangira ko yanyuzwe n’urukundo rw’uyu mukobwa wizihizaga isabukuru y’amavuko ndetse ngo yabonye icyerekezo gishya. Ati :”Umunsi w’isabukuru y’amavuko wawe nywufata nk’uwanjye kuko ni umunsi udasanzwe kuri wowe kandi nawe uri udasanzwe kuri njye. Kumwenyura kwawe biyaza umutima wanjye. Sinkibara imyaka kuko byari ibya kera ntaramenya icyerekezo... Isabukuru Nziza Mukundwa, Rukundo ruryohera, Rumuri rwanjye mu mwijima […].

Uncle Austin ukora injyana ya Afrobeat yakundanye na Mwiza Joannah nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko afite umugore muri Uganda basezeranye ariko batabana.Yakunze kubazwa n’itangazamakuru ibyerekeye uyu mugore witwa Ingabire Liliane akirinda kugira icyo atangaza kugeza ubwo ahawe gatanya. Gusa yavugaga ko yashyingiranwe n’uyu mugore ku ruhare rw’ababyeyi ba Liliane bamubwira y’uko yamuteye inda bityo ko agomba kumutwara uko byagenda kose.

austin uncle

Kera habayeho.........

Tariki ya 20 Gashyantare 2018 nibwo hatangiye gucicikana amakuru yemezaga ko Uncle Austin yatandukanye na Mwiza Joannah babanaga mu nzu imwe bafitanye n’umwana. Hashingiwe ku kuba nta foto n’imwe ya Mwiza Joannah yari ikigaragara kuri konti ya instagram ya Uncle Austin ndetse no kuba ku wa 05 Ugushyingo 2017 uyu muhanzi atarifurije umukunzi we isabukuru y’amavuko, byavuzwe ko batandukanye. Nk’undi wese Uncle Austin yakomeje gucubya buri wese wifuzaga kumubaza ku itandukana rye n’umugore we, yakomeje kuvugira mu migani abica ku ruhande rimwe na rimwe akavugira mu nseko ko ‘ari ubuzima bwe bwite’.

Uyu muhanzi yabuze uwo atura agahinda n’uwo aririra abinyuza mu ndirimbo yise ‘Najyayo’, yavuze ko ari iyo yandikiwe n’umuntu atifuje gutangaza amazina, yasohotse avuye muri Uganda gushyingura inshuti ye magara Mowzey Radio basangiye inkumi. Nubwo ntawahamya neza niba koko atari we wayiyandikiye kuko ntibyakumvikana ukuntu uwo muntu yamwandikiye indirimbo ihuye n’ibihe yarimo by’isenyuka ry’urugo rwe.

Mu ndirimbo ye imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 30, 207 kuri konti ye ya Youtube aterura agira ati :"Mbaye menye aho ari najyayo ntakabuza.” Akungamo ati  “Ntaguteza namba najyayo. Mbonye uko mugeraho sinazuyaza ahaaaaa najyayo. Uku si ugukumbura ni nko gusara.”

Iyi ndirimbo ifite iminota itanu n’amasegoma cumi na tunu. Igizwe n’amagambo Uncle Austin yumvikanisha ko ‘iyo ukumbuye umuntu umukumburana n’ibye byose, kwihagararaho ntibikunda igihe ari kure. Iyo mbonye ibimunyibutsa ni bwo nitsa imitima kubi.” Ubwe yivugira ko yasigiwe umwana n’umugore we.

Ngo amafoto y’umugore we ahora mu bitekerezo bye nk’ikibibi ku mutima we. Bisa n’aho Uncle nawe atazi aho umugore we bahoze babana abarizwa kuri ubu. Ku bwe Uncle Austin mu bihe bishize yagiye yumvikana avuga ko atavuga ku itandukana rye n’umugore we kuko ari ubuzima bwite, ngo byose bizasobanuka mu gitabo azakubiramo ubuzima bwe bwose. Nk’abandi bahanzi bose yavuze ko indirimbo ‘Najyayo’ yashyize hanze ntaho ihuriye n’ukuri kw’ibivugwa.

Khalfan ntakibarizwa mu ruhando rw’abakundana

Umuririmbyi wihagezeho mu njyana ya Hip Hop Nizeyimana Odo wamenyekanye nka Khalfan umwe mu bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8, we aherutse kwemeza ko umubano we n’uwahoze ari umukunzi we witwa Josy wageze ku iherezo.

khalfan

Khalfan aherutse kubwira Inyarwanda.com ko yatandukanye n’umukunzi we. Mu byo yavuze byatumye batandukana harimo ko ‘uyu mukobwa yamushinjaga kugira amahane’. Byumvikana neza uyu mukobwa ni we washinjaga umukunzi we Khalfan kugira amahane. Khalfan w’imyaka 26 y’amavuko; ni umunyamujyi wavukiye ku Kimironko. Avuka mu muryango w’abana umunani akaba uwa Gatandatu.

joyse

Khalfan yahamije ko umukunzi we yamuhoye amahane

Mutarama ntiyatumye Ykee Benda ataramana n’umukunzi we Julie yasabye akanakwa:

Wycliff Tugume azwi cyane nka Ykee Benda ni umunyamuziki wo mu gihugu cya Uganda, yashwanye n’umukunzi we witwa Julie Batenda bari bamaranye imyaka 10 bakundana. Hejuru y’ibyo uyu muhanzi yari yasabye aranakwa yiteguraga ubukwe nk’umuhango ushimisha ababyeyi n’inshuti.

Kuya 08 Mutarama 2018 Ykee Benda wigaruriye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo yise Muna Kampala, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga uburyo ababajwe bikomeye no gutangaza ko atakiri kumwe n’umukunzi we. Byaramurenze ananirwa gutandukanya iminsi n’amezi y’umwijima.Yanditse atya: “Bigiye kuba bibi cyane, ntabwo nzi niba ari iminsi cyangwa amezi y’umwijima. Ntabwo mbizi….Kuri twe twembi…ndatekereza ko ari byiza kandi bikenewe…”

Yungamo ati: “Nzakomeza nibuka ibihe byiza twagiranye, kandi nzakomeza kukwifuriza ibyishimo gusa gusa…..Nanditse ubu butumwa mbabaye cyane…Urabeho kandi Imana iguhe umugisha wowe Julie Batenga.” 

benda

Ykee Benda yabenzwe n'uwo yakoye akanasaba umuryango

Nyuma yo gushwana kw’aba bombi; ibinyamakuru byo muri Uganda byanditse ko Ykee Benda yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’imyaka 10 bakundana byeruye, ngo yari yaramaze gutanga inkwano mu muryango w’uyu mukobwa anamwambika impeta imuteguza kubana akaramata nubwo byarangiye ibyabo bigeze ku iherezo.

Ni benshi batandukanye muri aya mezi ane ashize; abo twamenye n’abo tutamenye. Gusa buri wese yifuza kubaho yishimanye n’umuryango we nubwo kenshi bidakunda bitewe n’uko umubaji w’imitima atayiringanije, ni umugani.

ykee

belinda

 Yari yamwambitse impeta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mamy5 years ago
    Nonese naba gusa mutubwire bose Amag the black Na jack b se Bo ko mutabavuze
  • Francois Munana5 years ago
    Ariko hari ibijya binsetsa, ubundi tutabeshyanye biriya bya PIUS byari urugo? Umwe yacaga aha, undi agaca aha! Ndibuka igihe bigeze guhurira kwa Jules saa cyenda z'izjoro nta wazanye n'undi! benda kuharwanira! cyakoze namwe murakoze ko mwatwibukije ko bahuriye mu kabari!





Inyarwanda BACKGROUND