RFL
Kigali

Nyuma y’amezi 5 atabarizwa, Meek Mill yavuye muri gereza

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/04/2018 11:42
0


Abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga baribuka inkundura ya hashtag #FreeMeekMill. Yari yafunzwe azira kutubahiriza ingingo zijyanye n’uko yari yarekuwe ariko ubutabera bumuhozaho ijisho (probation), akaba yaragombaga guhanishwa gufungwa hagati y’imyaka 2 na 4.



Kuri uyu wa 2 tariki 24/04/2018 nibwo Meek Mill yarekuwe nyuma y’amezi 5 yari amaze kuri gereza. Yahise yitabira umukino wa basketball mu mujyi avukamo wa Philadelphia, yaje mu ndege bwite y’umumiliyoneri Michael Rubin umwe muri ba nyir’ikipe Philadelphia 76ers. Uyu kandi yabaye umwe mu bavuganiraga Meek Mill mu gihe yari muri gereza. Meek Mill yahise ahabwa icyubahiro cyo kuvuza inzogera itangiza umukino.

Meek Mill yarafashwe arafungwa mu Gushyingo 2017 azira gutwara imodoka mu buryo bushobora guteza ibyago/ impanuka (reckless driving). Ibi byahise bituma ahita afungwa biturutse ku kuba yari ashyizweho ijisho n’ubutabera (probation) kuva muri 2008 nyuma yo gufungurwa ku byaha yari akurikiranyweho by’ibiyobyabwenge ndetse no gukoresha imbunda.

Meek Mill and Kevin Hart

Meek Mill yahawe icyubahiro cyo kuvuza inzogera itangiza umukino, ari kumwe na Kevin Hart

Akimara gufatwa ndetse ubutabera bukagaragaza ko ashobora guhanishwa kuva ku myaka 2 kugeza kuri 4 y’igifungo, benshi babibonye nk’ihohoterwa batangira kumuvuganira mu buryo butandukanye. Abo barimo cyane cyane abaraperi bakomeye muri Amerika nka Jay Z, P Diddy, The Game, netse n’abandi bazwi batandukanye biganjemo abirabura. Ifungurwa rya Meek Mill ryabaye ibirori nyuma y’aya mezi 5 kuri aba bose bari baratangiye urugamba rwo kumuvuganira.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Meek Mill yashimiye abamubaye bugufi. Yagize ati “Ndashaka gushimira Imana, umuryango wanjye ndetse n’abamvuganiye ku karubanda mwese ku rukundo rwanyu, kunshyigikira no kunkomeza muri ibi bihe bikomeye. Amezi 5 ashize yari inzozi mbi. Amasengesho, gusurwa, guhamagarwa, amabaruwa ndetse n’inkundura yo kumvuganira byose byatumye nkomeza kugira icyizere.”

Image result for meek mill net worth

Meek Mill yakundanye na Nicki Minaj igihe gito

Meek Mill ni umuraperi gusa yamenyekanye cyane ku ruhando mpuzamahanga ubwo yakundanaga na Nicki Minaj. Kugeza ubu urukiko rufite iminsi 60 yo kuba rwahitamo gukomeza gukurikirana Meek Mill cyangwa se kuba rwareka burundu ikirego cye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND