RFL
Kigali

Charly na Nina ft Bebe Cool, Sheebah ft Bruce Melody, King James, bamwe mu bagiye gusohora indirimbo zitegerezanyijwe amatsiko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/04/2018 7:36
1


Muri iyi minsi abahanzi ba muzika mu Rwanda bahagurukiye ibijyanye no gushyira hanze indirimbo, mu mpera z’iki cyumweru benshi mu bahanzi b’ibyamamare hano mu Rwanda bamaze gutangaza ko bagiye gushyira hanze indirimbo ziganjemo izo bakoranye n’abahanzi bakomeye bo hanze y’u Rwanda kabone ko hari nabandi bikoranye.



Ubundi benshi mu bakurikiranira hafi muzika y’u Rwanda babibonaga ko nyuma y’icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 abahanzi bari bameze nkabokeje ibigiye gushya, aha abahanzi bubashye igihe cyo Kwibuka icyakora kuri ubu bakaba basa nabatangiye kongera gukora cyane ko benshi ubu bamze gutangaza ko bagiye gushyira hanze indirimbo kandi inyinshi zitezwe bikomeye.

Indirimbo ya mbere yitezwe mu zatangajwe ni iya King James yise ‘Agatimatima’ iyi ikaba indirimbo nshya uyu muhanzi agiye gushyira hanze gusa izasohokana n’amashusho yayo, ikazajya hanze nyuma y’iyo yari afite yari igezweho muri iyi minsi yise ‘Hari ukuntu’. Usibye King James ariko undi nanone ugiye gushyira hanze indirimbo ndetse wanatangaje igihe izagira hanze ni Danny Vumbi, ugiye gushyira hanze indirimbo yise 'Nyakamwe' yakoranye n’umusore wo muri Malawi witwa Lulu. Nk'uko Danny Vumbi yabitangaje, iyi ndirimbo izajya hanze tariki 24 Mata 2018.

Kuri uyu munsi ariko Charly na Nina nabo bazaba bashyira hanze indirimbo yabo nshya bise ‘IDO’ iyi ikaba ari indirimbo aba bahanzikazi bakomeye mu Rwanda bakoranye na Bebe Cool icyamamare muri muzika ya Uganda ndetse na Afurika muri rusange iyi ikazajya hanze tariki 24 Mata 2018 nayo. Usibye izi ariko nanone undi muhanzi ugiye gushyira hanze indirimbo nkuko yatangiye kubyamamaza ni Bruce Melody wakoranye indirimbo na Sheebah Karungi iyi bakaba barayise ‘Embeera zo’ iyi ikaba indirimbo ishobora kujya hanze isaha iyo ariyo yose.

Aba bahanzi kimwe nabandi tutabashije guhita tumenya bose basa naho bashidutse bashyira hanze indirimbo nshya nyuma y’igihe kitari gito ubona abahanzi basa nabacecetse hano mu Rwanda. umuntu aha yasoza yibaza ese ni iyihe izamamara kurusha izindi muri izi ndirimbo enye tubahitiyemo? Aha igitekerezo cya buri musomyi kirakirwa. Ariko nanone tukifuriza amahirwe masa aba bahanzi bose ngo izi ndirimbo zizabahire.

danny VumbiDanny Vumbi na Lulu 'Nyakamwe' bagiye guhurira mu ndirimbo igiye kujya hanzeking jamesKing James agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya 'Agatimatima'charly na NinaCharly na Nina bagiye gushyira hanze indirimbo 'Ido' bakoranye na Bebe CoolBruce MelodyBruce Melody na Sheebah Karungi bagiye gushyira hanze indirimbo bahuriyemo 'Embeerazo'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbabazi christian5 years ago
    Wow!!nibyiza kbx kubona bongeye gukora indirimbo nkizo zimwe zifite na collabo,I think it will be lit.....congs to those artists......





Inyarwanda BACKGROUND