RFL
Kigali

UBUSHAKASHATSI: Benshi mu bavutse mu myaka ya za 80 bari mu madeni akomeye kubera gushaka kubaho ubuzima bw’iraha

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/04/2018 14:03
3


Hari abantu witegereza, ugasanga baba mu nzu zihenze, barya amafunguro ahenze, basohokera ahantu hihagazeho, bambara ibigezweho, ukibaza icyo bakoze kugira ngo babone ubwo bushobozi. Ubushakashatsi bugaragaza ko atari buri wese wapfa kugukangisha ibi kuko hari ababaho mu madeni aremereye ngo bigondere iryo raha.



Iyo ubonye umuntu uhora asa neza, aba ahantu heza kandi ubuzima bwe bugaragarira inyuma bwose ukabona buhora bumeze neza, akenshi utekereza ko bafite umushahara uhambaye, ubucuruzi runaka bwinjiza agatubutse. Nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko benshi mu bantu bavutse hagati ya 1980 na 1989, ni ukuvuga bari hagati 29 na 38 babayeho mu buzima bwo kwikopesha no gufata amadeni aremereye kugira ngo abashe kubaho ubwo buzima benshi babona nk’inzozi.

Uko imyaka irushaho gutambuka, niko ubuzima burushaho gukomera ku buryo kugira ngo wibesheho kandi ubeho neza bisaba gukora ukiyuha akuya cyangwa se ukaba wananyura mu zindi nzira zitoroshye ngo ugire icyo ugeraho gufatika. Muri uko kwihuta kw’ibihe, abantu biganye, bakoranye cyangwa bari mu kigero kimwe cy’imyaka, bamwe bagera ku ifaranga abandi bakaguma baringaniye ariko kugirango bakomeze bamere nka bagenzi babo, bakisanga baba mu madeni adashira bashaka kuringanira n’ababasize.

Image result for depressed black americans

Burya ngo benshi bikinga ya mirimbo bagata umutwe kubera amadeni

Ubu bushakashatsi bwagaragajwe na Credit Karma buvuga ko nibura abantu 40% mu bari hagati y’imyaka 29 na 38 nibura bafite amadeni akomeye. 73% y’abo kandi bemeje ko bahisha inshuti zabo n’abavandimwe ibyerekeye ayo madeni. Bimwe mu byagaragajwe bitwara abantu muri ayo madeni harimo  ingendo zigamije gutembera, ibirori by’ubukwe, baby shower na bridal shower, kwizihiza amasabukuru, ibikoresho bya electronics (telefoni, mudasobwa, indangururamajwi zo mu nzu n’ibindi), imirimbo, imodoka n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ikindi cyagarutsweho kandi ni uburyo urubyiruko ngo rusanga bigoye kwihagararaho ntugendane n’abandi cyane cyane mu bikorwa bihuriza abandi hamwe. Ibi ngo biterwa n’uko baba bibaza icyo inshuti ziri butekereze igihe batitabiriye, gutinya gutakaza inshuti, gutinya guhabwa akato mu bindi bikorwa bihuza ibintu n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mansa sultan5 years ago
    Nibyo kbsa
  • Aliane5 years ago
    Ibi bintu nibyo 100% ! Kwemera uwo uriwe nibyo byagufasha Kuba uwo u ushaka Kuba we!
  • munyentwari desire 5 years ago
    nibyo ibyavuzwe





Inyarwanda BACKGROUND