RFL
Kigali

Shekinah Drama Team bagiye guhuriza hamwe abantu mu mugoroba w’isanamitima

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2018 14:03
0


Abasore n’inkumi bahuriye muri Shekinah Drama Team ibarizwa mu rusengero rwa Restoration Church ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali, bongeye gutegura umugoroba w’isanamitima binyuze mu mukino bise ‘Inzira iganisha ku muti’.



Ni umugoroba uhuriza hamwe abantu mu ngeri zitandukanye bakerekwa urugendo rubumbatiye amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kugeza rugeze ku bumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni ku nshuro ya 24 u Rwanda n’isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara abarenga miliyoni.

Uyu mukino wiswe 'Quest to the cure’ bisobanuye 'Inzira igana ku muti' wateguwe na Shekinah Drama Team ku bufatanye na Land of a Thousand Arts, wiganjemo urubyiruko rwavutse nyuma na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Jordan umwe mu bagize Shekinah Drama Team uri no mu bakinnyi bane b’ibanze b’uyu mukino yabwiye Inyarwanda.com ko ubutumwa batanga muri uyu mukino bashaka ko bugera ku bantu bose ari nayo mpamvu nyuma y’uko ku cyumweru gishize bakoreye iki gikorwa kuri Restoration Church ku Kimisagara bahisemo bakomereze uru rugendo mu mujyi wa Kigali kuri Kigali City Tower. Jordan ati

Twashatse kwagura ubutumwa dukina mu mukino ‘Quest to the Cure’. Dukorera mu rusengero ariko buriya ariyo ukoreye mu rusengero hari umupaka uba ushyize ku bantu badasanzwe bajya mu rusengero cyangwa bumva ikintu cyabereye mu rusengero bakumva ko ari iby’Imana gusa.Ubutumwa bwacu bukubiye mu ntego yo komorwa ibikomere n’Imana, ni ubutumwa bugenewe umuntu wese yaba akijijwe cyangwa adakijijwe.

jordan

Jordan yasabye abantu kuzitabira umugoroba w'isanamitima

Mu ibaruwa yasinywe na Ndayisaba Fidele Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yahaye uburenganzira abagize Shekinah Dram Team gukina uyu mukino wiswe ‘Quest to the cure’ basaba abantu kwitabira kureba uyu mukino kuko ubumbatiye ubutumwa bwo kugaragaza neza amateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside, haniyongera ho ubutumwa bw’ubumwe n’Ubwiyunge hagamijwe guhangana n’ingengabitekerezoya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Tariki ya 22 Mata, 2018 kuri iki cyumweru nibwo uyu mukino wiswe ‘Quest to the Cure’ izakinwa n’abasore n’inkumi bagize Shekinah Dram Team nyuma y’aho iki gikorwa kizakomereza ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi mu mujyi wa Kigali(Kigali Genocide Memorial) tariki ya 29 Mata, 2018.

pastor aroni

Pastor Aroni yasengeye abasore n'inkumi bagize Shekinah Dram Team

aroni

 

dram team shekinah

Abaririmbyi n'abacuranzi bazamura umuziki mu buryo bunogeye amatwi

shekinah dram

Aya mafoto yafashwe mu gikorwa cyabanje cyabaye ku cyumweru gishize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND