RFL
Kigali

Abahanzi bari muri PGGSS8, abayobozi ba Bralirwa n'aba EAP batanze mituweli 1000 ku batishoboye i Rwamagana-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/04/2018 13:40
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata 2018 abahanzi bari guhatanira igihembo cya PGGSS8, ubuyobozi bwa EAP ndetse n'ubwa Bralirwa berekeje mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n'abamugariye kurugamba rwo kubohora igihugu batishoboye.



Iki gikorwa cyabereye ku biro by’akagari ka Murehe umurenge wa Muyumbo ahari hateraniye abaturage benshi bo muri uyu murenge bari banishimiye kubona aba bahanzi. Nyuma y’amagambo anyuranye yavuzwe n'abari bahagarariye inzego zinyuranye, abahanzi bahagurutse basuhuza abaturage bakajya banyuzamo bakanabaririmbiraho gato.

Nyuma y’aka kanya gato abahanzi bafashe umwanya bafatanyije n’ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP bashyikiriza sheke ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ahwanye na mituweli igihumbi zashyikirijwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bo muri uyu murenge wa Muyumbo ndetse n’abamugariye kurugamba bakeneye ubwunganizi mu buzima bwa buri munsi.

Iki gikorwa cyakozwe n’ababahanzi ku bufatanye na Bralirwa nk'uko umuyobozi wa EAP yabitangarije Inyarwanda.com nyuma y’ikigikorwa. Nyuma y’iki gikorwa umuyozi wa EAP, Mushyoma Joseph uzwi cyane nka Bubu yatangaje ko hatahiwe igikorwa cyo gusurau rwibutso rwa Jenoside mbere gato ko ibitaramo bya PGGSS8 bitangira tariki 26 Gicurasi 2018.

Icyakora n'ubwo aba bahanzi bakoze iki gikorwa umuhanzi Bruce Melody ntabwo yabashije kugaragara aho cyabereye i Rwamagana cyane ko batangaje ko uyu muhanzi arwaye ndetse akaba yanasabye uruhushya ubuyobozi.

PGGSS8Mico The Best uhagarariye abahanzi bari muri PGGSS8 aramutsa abaturage mu izina ry'abahanziPGGSS8

Umunyana Shanitah igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 yari ahari

PGGSS8Abayobozi ba Bralirwa na EAP bari bitabiriyePGGSS8Umwe mu bayobozi ba Bralirwa ageza ijambo ku bari ahoPGGSS8Mico The Best na Christopher PGGSS8Tizzo wo muri Active (ibumoso), Bahati na Chris bo muri Just FamilyPGGSS8Derek, Khalfan,Olivis,Jay C na JimmyPGGSS8Ubwitabire bwari hejuruPGGSS8PGGSS8Uwari uhagarariye ingabo zavuye ku rugerero yashimiye abakoze iki gikorwa PGGSS8PGGSS8Sheke ya miliyoni 3 ni yo yatangiwe ahaPGGSS8Umwe mu bamugariye ku rugamba ashimira ababatekerejehoPGGSS8Young Grace, Uncle Austin na Queen ChaPGGSS8PGGSS8PGGSS8Abahanzi nyuma yo gutanga miliyoni 3 i Rwamagana

REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE


AMAFOTO+VIDEO:EMMY Nsengiyumva-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND