RFL
Kigali

Kigali Unity Protocol barangamiye gutanga serivisi za 'Protocol' mu buryo bwihariye mu bukwe, inama n'ibindi birori bitandukanye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/04/2018 11:54
0


KU Protocol cyangwa Kigali Unity Protocol ni ihuriro rigizwe n'urubyiruko rukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n'imyidagaduro. Bakorera mu karera Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga muri KIM University, gusa bakanakorera no mu tundi turere.



Muri serivisi Kigali Unity Protocol batanga harimo gufasha abageni mu bijyanye na protocol, bagafasha abantu mu nama no mu bindi birori bitandukanye. Uru rubyiruko rugize Kigali Unity Protocol ruvuga ko umwihariko warwo ari ugutanga serivisi nziza.

Bamwe mu bakobwa b'uburanga bagize Kigali Unity Protocol

Bamwe mu basore bagize Kigali Unity Protocol

Kigali Unity Protocol yatangiye mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2016. Bakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n'imyidagaduro. UMUTONI Angella uhagarariye KU Protocol (Kigali Unity Protocol) aganira na Inyarwanda.com yagize ati:"Dukora ibikorwa bitandukanye cyane cyane abantu bashaka gushinga ingo dushobora kubafasha kubambika, tukambika abageni, abo bazakoresha muri Protocol ndetse no muri serivisi kuko tugira imyenda myiza kandi itandukanye."

Bavuga ko batanga serivisi za Protocol mu buryo bwihariye

Si mu bukwe gusa ahubwo banafasha abantu mu birori bitandukanye mu nama, ibiterane n'ibindi bikorwa binyuranye bihuza abantu benshi. Baragira bati: "Dutegura ibirori kuva bitangiye kugeza bisojwe n'iyo byaba bimara iminsi itatu, dufite abakozi bafite inararibonye." Ubakeneye wabahamagara kuri 0785396395.

Kwakira abantu neza ni ibintu byabo,...

IBYO WAMENYA KURI KIGALI UNITY PROTOCOL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND